 Mukarusine Claudine ni umukobwa w’imyaka 28

 Niwe wenyine mu bana batanu bavukana ufite ubumuga bw’uruhu

 Yize indimi n’ubuvanganzo mu yahoze ari KIE

 Kujya muri Video ya ‘Igitekerezo’ byabanje kumubana ihurizo

 Iwabo baratunguwe

 Yigeze kwigunga bikomeye kubera ubumuga bw’uruhu

King James mu mashusho y’indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Igitekerezo’, yatunguye abantu ubwo yifashishaga umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu agaragaza ko urukundo rujya aho rushaka.

Mu kiganiro yahaye IGIHE akimara gushyira hanze iyi ndirimbo yavuze ko yari agamije kwerekana ko abafite ubu bumuga nabo bakwiriye guhabwa agaciro nk’abandi bantu batabufite.

Iyi ndirimbo yahise yakirwa neza ndetse mu gihe cy’iminsi ibiri imaze, yarebwe n’abarenga ibihumbi 100 kuri Youtube.

Incamake ku mukobwa uri muri iyi ndirimbo

Yitwa Mukarusine Claudine afite imyaka 28, ni imfura mu muryango w’abana batanu. Abandi bane bose bamukurikira nta n’umwe ufite ubumuga bw’uruhu.

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi mu yahoze ari KIE ryari riherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, by’umwihariko Indimi n’Ubuvanganzo asoza mu 2017.

Ni umukobwa w’umuhanga kandi uganirana ubushishozi, iyo muvugana akubwira ko kugira ubumuga bw’uruhu byigeze kumutera ipfunwe ariko ubu yamaze kwiyakira.

Ubu ni Visi Perezida w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda, OIPPA.

Yagize imitima ibiri abwirwa ibyo kujya mu ndirimbo ya King James

Mukarusine mu kiganiro na IGIHE yavuze ko akimara kumenya inkuru y’uko King James ashaka umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu ujya mu ndirimbo, yabanje kubyibazaho byinshi.

Yabajije uyu muhanzi n’itsinda ry’abantu bari kumufasha impamvu yatumye bifuza gukora muri ubu buryo, amaze gusobanukirwa yemera gutangira kumufasha.

Yashakishije abandi bagenzi be babana n’ubu bumuga ariko ngo uwo abonye agasanga hari ibyo atujuje bari bavuganye, uwo asanze abyujuje nawe agasanga kumukoresha bizasaba andi mabwiriza ahitamo kwitanga afasha King James ndetse n’amashusho ayagiramo ubuntu.

Ati “Naje gusubira inyuma ndatekereza nsanga ibintu by’ubuhanzi narabikundaga nkiri muto kuko najyaga nandika indirimbo nkanaziririmba cyangwa se ibintu by’ubugeni. Kuko nabonaga bingoye kubona uwo bashakaga ndababwira nti ariko njye nshobora kubafasha nemera kujya muri iyo ndirimbo gutyo.”

Mu bindi byagoye uyu mukobwa gufata umwanzuro, harimo ikijyanye n’imyambarire iranga abakobwa bajya mu ndirimbo z’abahanzi, rimwe na rimwe bambara bitandukanye n’imyemerere ye.

Inshuti ze zizi ko yahawe akayabo

Nta bantu benshi Mukarusine yigeze abwira igitekerezo cye cyo kujya mu mashusho y’indirimbo ya King James ariko ngo bake yakigejejeho bahurije ku kuba yahawe amafaranga menshi.

Ati “Nibuka nk’umuntu umwe cyangwa babiri nabiganirije bose bumva ko kujya muri ayo mashusho ari ukubera amafaranga, bitandukanye cyane n’uko nabyakiriye. Nawe ntiyaje ambwira ngo ndashaka ko dukorana indirimbo nk’ibintu bigamije inyungu ahubwo yaje ambwira ngo mwadufasha mukatubonera umuntu dukorana indirimbo?”

Yakomeje avuga ko we yabyemeye kubera ubutumwa yashaka kugeza ku babana n’ubumuga butandukanye ariko ‘abenshi bo bahitaga bumvaga ko ngiye kubona amafaranga’.

Abavandimwe be baguye mu kantu

Mukarusine yavuze ko ibyo kujya mu mashusho y’indirimbo ya King James yabikoze ntawe agishije inama kuko yumvaga atari ngombwa cyane.

Ati “Mu muryango wanjye nta n’umuntu nigeze mbihingukiriza, kuko ushobora gusanga batazi icyo ntekereza bitewe n’impamvu. Muri make nta n’umwe nigeze mbibwira. Iyo nza kubivuga nari guhera nko kuri mama ariko naratekereje ndibaza nti ariko nimbivuga biragenda bite?”

We ngo yumvaga kubibwira umubyeyi we ari ukumurogoya kuko icyo yari gukora kitari gikeneye inama z’abandi.

Aya mashusho akimara kujya hanze ngo musaza we yaramubwiye ngo yabonaga ari undi muntu basa.

Yahoze ari umuririmbyi n’umwanditsi kubera amaganya

Mukarusine iyo muganira akubwira ko hari igihe cyageze kubera ubumuga ahitamo kuba umuhanzi akajya ahimba indirimbo zumvikanisha ko hari abantu barenganywa ariko abo babanaga muri korali ntibamenye igituma azihimba.

Ati “Mu mashuri yisumbuye aho nize cyari ikigo cy’ababyeyi b’Abadivantisiti. Abana twiganaga iyo byaga ngombwa ko hari ibyo tujya kwerekana, hari indirimbo najyaga mbigisha kuko iyo twaziririmbaga njye numvaga amarira arimo kugwa mu mutima rimwe na rimwe yaranagwaga, zari iz’agahinda”.

“Hari izindi najyaga ndirimba ngo abantu bamwe baricwa, abandi bararenganwa ariko nta muntu n’umwe wajyaga abivumbura ko ariyo mpamvu”.

Abana yigishije baramwishishaga

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye, yagiye kwimenyereza umwuga w’ubwarimu, ariko abayobozi b’ishuri babanza gushidikanya ku buryo abana bazamwakira.

Ati “Umuyobozi w’ikigo yarambajije ngo ese abana ntibazagutinya nujya mu ishuri? Byarumvikanaga kuko bari abana bato […] iyo ugeze mu ishuri biba bisaba ko hari iminota uri bubike yo kugira ngo ubanze wumve ushikamye muri iryo shuri. Ikindi kandi ukabanza kumenya neza icyo buri muntu atekereza kuko hari abikanga, hari abatangira kongorerana.”

Yavuze ko bisaba kubanza kubasobanurira naho abato bigasaba kubanza kwisanisha nabo, bikarangira bagukunze ndetse bakumva ko uri umuntu nk’abandi.

Ibibazo bitangaje ajya abazwa

Uyu mukobwa avuga ko hari abantu bamwe bamubaza ibibazo bikamutangaza cyane, kubera kudasobanukirwa imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Hari nk’abantu bajya bamubaza ngo ese wumva umeze neza, uzabyara umwana usa ate, umubyeyi wawe asa ate, umuntu agukozeho ntubababara n’ibindi nk’ibyo bigaragaza ukudasobanukirwa.