Kuri Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, iryo ni itegeko rya kane mu mategeko 10 yanditse ayita ashobora gufasha abantu kuba abantu bahamye cyangwa ab’abagabo, akayahuriza mu ndirimbo yise ‘Irya 4’.
Muri iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kane, tariki 24 Nzeri 2026, itegeko rya kane ribuza abagabo cyangwa abasore gusambana ndetse bakaba basabwa guhagarara kuri icyo cyemezo kabone nubwo baba bahawe amahirwe cyangwa basabwa kubikora.
Abakunzi ba Bruce Melodie n’abakurikirana umuziki nyarwanda, bakiranye urugwiro iyi ndirimbo, bamwe bakomeje kwifashisha amategeko atandukanye ayivugwamo, batanga ubutumwa, abandi bavuga abagonga n’ayo bubahiriza kurusha andi.
Muri Nyakanga 2026, ni bwo Bruce Melodie yatangaje bwa mbere ko ateganya gusohora indirimbo ‘Irya 4’, ndetse guhera icyo gihe ubwo yari mu bitaramo bya Summer Country Tour 2026, abantu bakomeje kuyimwishyuza.
Ku rundi ruhande ariko, abayimwishyuzaga ntabwo bari bazi ko ari indirimbo yakoze mu 2024, akaba yari ayibitse ategereje igihe cya nyacyo cyo kuyisohora.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ‘Irya 4’ ari umushinga Bruce Melodie yatangiranye na Laoder nyuma ukagenda uhabwa umugisha n’abandi bakunze kuba bari kumwe nka Niyo Bosco, Rumaga n’abandi.
Laoder ni we watunganyije amajwi y’iyi ndirimbo mu gihe Bruce Melodie, ari we wayitangiye nk’umwanditsi wayo n’ubwo nyuma hari abandi bagiye bamuhaho ibitekerezo.
Abasomye Bibiliya bazi amateka ya Mose wayoboye Abayisrayeli mu butayu bwa Sinayi imyaka 40, aho Imana yabahereye Amategeko Icumi binyuze kuri Mose ku Musozi wa Sinayi.
Bruce Melodie wazanye amategeko 10 nawe agaragara mu mashusho nka Mose cyane ko indirimbo ‘Irya 4’ itangira imugaragaza nk’umuntu uri kuzamuka ava mu Butayu ndetse hari n’amafarashi.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ayo mashusho yafatiwe ku mu Mujyi wa Kigali, ahari Umurenge wa Nyamirambo, mu kibuga kinini cyabereyemo ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora yo mu 2024.
Uretse Bruce Melodie ugaragara nka Mose mu Butayu, mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abaturage baba bameze neza nk’uko Abayisiraheli bari babayeho mu Butayu badafite icyizere cy’ahazaza.
Amashusho y’indirimbo ‘Irya 4’ yafashwe anatunganywa na Fayzo Pro, wari kumwe n’itsinda rigari ry’abamufasha haba mu gufata amashusho ndetse no kuyatunganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!