00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo utamenye mu muziki we, uko yaririmbiye Perezida Kagame, urukundo n’ibindi: Ikiganiro na Christopher

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 October 2019 saa 09:45
Yasuwe :

Mu bakunda ibihangano byiganjemo indirimbo ziganisha ku rukundo, nta kabuza Christopher hari abo yagiye afasha mu gutera abo bakundana imitoma.

Uyu musore ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba bitewe n’ubuhanga buhambaye bwe mu kuririmba, ndetse n’ibihangano bikora ku mitima ye benshi bikavana mu byabo abiganjemo igitsinagore.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Sigaho’ yahuriyemo na Ziggy 55 ndetse na “Iri Joro” yaririmbanye n’umuraperi Danny Nanone, zigahita zimugeza ku rwego ruhambaye, aba icyamamare ari mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Amazina asanzwe yitwa Christophe Muneza. Yavutse ku wa 30 Mutarama 1994 kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho yaririmbaga muri korali y’abana nyuma aza no kuririmba muri korali y’abakuru.

Yatangiye kuririmba mu 2009 adafite indoto zo kuzaba umuhanzi ukomeye, akora iyo yise ‘Bye Bye’ ntiyajya hanze kuko yari iri ku rwego rwo hasi.

Yinjiye mu buhanzi by’umwuga nyuma y’aho atsinze mu irushanwa ryari yateguwe na Producer Clement wa Kina Music.
Icyo gihe nibwo yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, ‘Iri Joro’ na ‘Byanze’ n’izindi nyinshi.

Mu 2013 yatowe mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III, nyuma y’aho yari amaze no gutorwa mu marushanwa yandi arimo Salax Awards 2011, mu cyiciro cya Best RnB Artist.

Ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite ibigwi mu muziki, dore mu irushanwa rya PGGSS yagiye aza imbere ndetse ubwo ryabaga ku nshuro ya nyuma mu 2018 yegukanye umwanya w’uwatowe cyane ahabwa 15,000,000 Frw.

IGIHE yaganiriye nawe ahishurira byinshi abakunzi be n’abakunda umuziki nyarwanda.

Christopher aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Ndakwemera'

IGIHE: Umaze iminsi ushyize hanze indirimbo wise ‘Ndakwemera’, yaje ite?

Christopher: ‘Ndakwemera’ ni indirimbo yaje ndi kumwe na Producer Pastor P, ampa amanota, ndamubwira nti aya manota nzayabyaza umusaruro. Nagiye muri studio aba ariyo anza mu mutwe, ndandika nk’uko indirimbo zisanzwe zikorwa.

Hari ukuntu iyo umuntu ari muri studio atangira adafite amagambo, agafata micro akaririmba ibintu bidafite amagambo yabikunda akaza gushyiramo amagambo.

IGIHE: Yagiye hanze umaze iminsi usohoye izirimo iyitwa ‘Ko wakonje’ yavugaga kuri gatanya, unavuga ko yavuye ku muhanzi mugenzi wawe. Byagenze bite ?

Christopher: Uwo muhanzi ntabwo yampa uburenganzira bwo kumuvuga izina ariko kuri we ntabwo ariho nakuye indirimbo yose ahubwo kuri we niho nabonye ko bimaze kuba byinshi.

Nk’umuntu waririmbye urukundo cyane hari umusanzu nashyize ku buzima bw’ama-couple, naravuze nti reka ngerageze mvuge ibintu nubwo bitashimisha bamwe ariko mbakebure babone ko hari ikintu cyo kwirindwa.

IGIHE: Uwo muhanzi yarabimenye ko wamuririmbyeho?

Christopher: Ntabwo nigeze mbimubwira. Niyo duhuye ntabwo tujya kuri ibyo bintu.

IGIHE: Nyuma y’imishinga yawe y’uyu mwaka irimo ‘Ko wakonje’, ‘Izina ryanjye’ na ‘Ndakwemera’ ni iki abakunzi bawe bakwitega ?

Christopher: Twafashe umwanya dukora album, dufata amajwi y’indirimbo 12 nziza. Ikigezweho ni ukuzisohora. Kuzishyira hanze nibirangira tuzakurikizaho ibitaramo.

IGIHE: Ni izihe ndirimbo zawe zifite amateka yihariye mu muziki wawe ?

Christopher: Indirimbo nanditse zifite inkuru zavuyeho, ni ‘Ko wakonje’; iyi harimo nk’uko nabivuze mugenzi wanjye w’umuhanzi, bamwe bo mu muryango wanjye n’abaturanyi.

Ariko kubera ntari gushyira amakosa ku mugabo ngo mvuge ngo ni mubi cyangwa se ngo umugore niwe mubi, nafashe urukundo aba ari nkaho arirwo ndi gutonganya.

Indi ni ‘Agatima’, hari umusore we byabayeho. Twari turi kuganira ambwira inkuru y’umukobwa bari bashwanye ari kumwe n’undi musore ndamubwira nti ese uri kurwana ni iki? Aransubiza ati ndabizi ko azagaruka, ikibazo ndi umunyantege nke imbere ye ku buryo nagaruka nshobora kuzabyemera.

Uwo mukobwa yakundanaga n’uwo musore ariko aziko uyu musore ari umunyantege nke kuri we, ajya gukundana n’undi. Icyo gihe abivuga twahuriye ku mupira kuri Stade Amahoro noneho njye ndi kumwe n’uwo musore umukobwa ari kumwe n’uwo musore yari yamusimbuje.

Nyuma umukobwa yaje kugarukira uwo musore, ariko byari inshuro ya nyuma basubiranye, ubu umusore yashatse undi mugore bafite n’umwana.

Ikintu nabikozeho byibura nahakuye inganzo, iyindi ni ‘Uwo ninde’, yo nayanditse kera niga mu mashuri yisumbuye abantu bansezerereza ngo nta mukunzi ngira, ndinda ndangiza amashuri yisumbuye njya muri kaminuza banyataka gutyo. Ndangije rero mpita mbabwira nti nimubona nzamutetesha, nzamuryohereza ubuzima nerekana ko nta gitutu ndiho; nkavuga nti ese ahubwo uwo muntu ko ari umunyamahirwe cyane.

IGIHE: Ni ibihe bihe byiza wibuka wagiriye muri PGGSS ?

Christopher: Ni ku nshuro ya mbere. Njye nabaga mu Nyakabanda i Nyamirambo ariho nivuriza, niga… ntabwo ndi umuntu wajyaga ahantu henshi noneho no kuri studio najyagayo nambaye bisanzwe.

Icyo gihe irushanwa rya PGGSS cyari ikintu kinini harimo n’abahanzi natekerezaga ko tuzahura nkabasaba amafoto, nari mfite imyaka 18 nkiga mu mashuri yisumbuye.

Nabonye ukuntu abahanzi bakuru babaho ari benshi, ku buryo ntabwo nigeze ngira ibitekerezo bibi by’uko umuntu yitwara amaze kwamamara.

IGIHE: Witabiriye irushanwa rya PGGSS inshuro nyinshi ariko ntiwabasha kwegukana igihembo nyamukuru, ntabwo byakubabaje ?

Christopher: Kera natangiye umuziki kubera kuwukunda ngiye muri studio biba ubucuruzi. Ubu ncuruza umuziki. Uteranyije amafaranga yose, ukabaza bariya bose amafaranga bakuye muri PGGSS nayo nakuyemo nta hantu bishobora guhurira. Nabonye amafaranga menshi kurusha undi muntu wese mu gihe nayigiyemo. Kuyitwara nta kintu byari bimaze cyane.

IGIHE: Wakunze kwibasirwa n’abafana, nta kintu byaguhungabanyijeho?

Christopher: Icyo kintu cyo kwibasirwa n’abafana; bwa mbere byambayeho mfite imyaka 18 byari ibintu bikomeye byatumye nanirwa no kuririmba. Ariko nashimye Imana kuba byarambayeho mfite iyo myaka kuko ntabwo byari byikoze, hari aho byavuye.

Ntabwo umufana ashobora gutekereza kugutuka gutyo gusa, iyo umuntu rero aje akabikora akakubangamira aba yatumwe. Ibyo bintu nari umuntu utabyemera kugeza bimbayeho. Nagize isomo rikomeye ubu nta kintu gishobora kunkanga, ibihuha byose narabikingiwe kuko ikintu kibi nakibonye muri kiriya gihe.

Muri PGGSS hari igihe atahirwaga abafana bamwe bakamwigomekaho

IGIHE: Abantu bari babyihishe se wari ubazi ?

Christopher: Uko nteye ngerageza gutekereza ibyanjye kurusha ibindi byose. N’iyo nkubonaye uri kunyirukankaho ushaka guhimana nanjye uba uri kwivuna, hari abantu benshi bagiye bashaka kunyereka ko bamfiteho imbaraga nyinshi birangira bibagiwe kwita ku bintu byabo.

IGIHE: Ni ibihe bikomeye wanyuzemo ugira umuziki?

Christopher: Gutangira umuziki biragora kuko uba utarabona abantu mukorana uvuga ngo ni aha mbarizwa, nta nshuti uba ufite n’ibindi.

Nk’ubu niyo nakena kugeza ku munota wa nyuma nagenda nkabwira Madebeats akankorera indirimbo nkegera Meddy Saleh akamfatira amashusho ku buryo nta muntu wamenya ko byabayeho ariko mbere ukiza nta bantu muba muziranye, habamo kwitanga kwinshi.

Nk’ubu Bridge Records igikorera i Remera, hakoreragamo Producer Nicolas. Nta mafaranga yo gutega dufite tugahana gahunda nawe twe tukazinduka kare tukagenda n’amaguru kuva mu Nyakabanda mpaka tugezeyo.

Utongeyeho izindi mvune nyine ngo tugiye gushinga Orchestre muri Maison de Jeunes bakatwangira, bamwe na bamwe banatwangiye kuyishinga twarahuye nyuma mu muziki mbaha n’akazi. Ikindi cyabayeho ukora indirimbo igakundwa wowe ntubimenye. Iyo utabimenye ujya nk’ahantu uri kumwe n’inshuti zawe bati dore nguriya nguriya, ukumva birababaje ariko ugataha nyine ukabasiga nta kundi.

IGIHE: Muri korali waririmbagamo bamenya ko watangiye kuririmba indirimbo zisanzwe byagenze bite ?

Christopher: Bamenye ko ari njye bamwe bancira urubanza banabimbwira, ndabireka mvamo. Nari mfite amashuri nagombaga kwitaho ndabireka aba ariyo nkomeza gukurikira cyane, nirwo rwitwazo natanze.

IGIHE: Ni ryari bwa mbere wagiye ku rubyiniro ?

Christopher: Ni mu gitaramo cyo kumurika album ya Mani Martin yise Icyo Dupfana kiruta icyo dupfa. Martin twari tuziranye kuva kera, abari abajyanama banjye bamusaba ko naririmba ariko abantu bose babizi ko ntakunda kuvuga ngira n’ubwoba.

Icyo gihe nigaragaje nabi cyane imbere y’abafana, nari mfite ijwi ryiza ariko nkaririmbana ubwoba, nkabura uko nigira. Icyo gihe nagombaga kuririmba indirimbo ebyiri birangira nkoze imwe nayo ituzuye.

Byarangoye cyane kugeza ngiye muri PGGSS nkafunguka amaso, icyo gihe nari inshuti magara na King James ngenda mwigiraho byinshi.

IGIHE: Amafaranga ya mbere wakoreye mu muziki yari angahe ?

Christopher: Icyo hari mu gitaramo cyo ku munsi wo kwizihiza ubwigenge, ntabwo nibuka neza umwaka ariko nibuka ko nigaga mu mwaka wa gatanu, hari nko mu 2012. Nakoreye miliyoni, byari ibintu bitabaho. Uzi kuba wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye ugakorera amafaranga angana gutyo?

Icyo gihe hari abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abatumirwa bose bari bahari n’ab’iwacu bari kureba televiziyo ubundi barampingaga. Ibyo bintu nabigendeyeho nk’imyaka itanu, bakazajya bambwira ko ndirimba nabi nkabasubiza nti ariko naririmbiye Perezida.

IGIHE: Uririmba urukundo ariko nta na rimwe urerekana umukobwa mukundana, biterwa n’iki ?

Christopher: Ntabwo njya mbivugaho, ikibazo si uko ahari cyangwa adahari. Hari ubuzima dutanga n’ubwo tuba tutagomba gushyira hanze. Iyo bigeze ku buzima utisangije hari ukwigengesera kuko uwo muntu nawe aba afite uko ashaka kubaho mu buzima bwe.

IGIHE: Ugize amahirwe ugahura n’Imana ni iki wayibaza ?

Christopher: Ngize amahirwe ngahura n’Imana ikampa amahirwe yo kuyibaza nayibaza inkomoko yayo, kubera ko ibintu byose iyo tubikurikiye birangira bigeze ku Mana, ikintu kimwe gishyira ikindi ugasubira ku Mana.

Imana yatubwiye ukuri kose, mu gitabo cy’Intangiriro buriya ntabwo gitangira, numva nayibaza inkomoko yayo. Igenda ihindura byinshi ku Isi, ariko iyo byose ubigendeyeho usanga isa nk’aho yahinduye imikorere.

IGIHE: Naho satani ?

Christopher: Satani afite icyiza abantu bamwigiraho, ibaze imyaka yose amaze adacika intege, namubaza ikintu gituma akomeza guhangana.

Christopher ni umwe mu bahanzi bagiye bitabira irushanwa rya PGGSS akabasha no kuza mu myanya y'imbere

Ikiganiro Christopher yagiranye na IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages