Uyu musore yirahirwa kubera indirimbo yitwa ‘Dede’ aheruka gushyira hanze yahogoje benshi ndetse na ‘Micro’ yaje ishimangira ko ari umuhanzi ukwiye guhangwa amaso kandi ufite ejo heza. Aririmba injyana ya Afrobeat.

N’ubwo asa nk’aho ahanzwe amaso si uwa none ahubwo ni nka bya bindi umunyarwanda yavuze ko ‘inkono ihira igihe’. Yagiye akora ibihangano byinshi birimo nk’indirimbo yitwa ‘Biryogo’ yatangiriyeho ‘Sweet Love’, ‘Irekure’, ‘Go Down’, ‘Hennessy’ n’izindi nyinshi ariko zitigeze zimenyekana cyane.

Ni umusore ufite umwihariko mu muziki uhereye ku buryo ibihangano bye biba bikozwemo mu buryo bw’amajwi ndetse n’imyambarire idasanzwe agaragaza mu mashusho yazo.

Bitandukanye n’abandi bahanzi benshi usanga ashyigikirwa na se cyane kuko yaba muri studio, mu bitaramo n’ahandi badatana, ibintu avuga ko yishimira ariko akemeza ko bitamutungura kuko se nawe yabaye umunyamuziki kandi akaba ataraheranywe n’ibihe.

Ubu Davis D ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 20. Ashobora kuzayimurikira abakunzi be mu gihe ibitaramo byaba byakomorewe.

Yatangiye umuziki mu 2010 gusa iyo muganira akubwira ko kuba ari gukora ibihangano bigakundwa ari ibintu bitapfuye kumwituraho ahubwo byateguwe.

Ati “Mbere ya Biryogo hari indirimbo esheshatu nakoze abantu batamenye. Hari indirimbo zagiye hanze mbere ya ‘Biryogo’ zirimo ‘Kana ka mabukwe’, ‘Wincaho’ ndetse na ‘My Sweet’. Video ya mbere nakoze yarebwe n’abantu 1500. Biryogo ni indirimbo yatumye ntangira urugendo muri muzika neza. Ni indirimbo yanshyize ku ikarita y’abaririmbyi.”

Arongera ati “Kuba ubu nsigaye nshyira hanze indirimbo igasamirwa hejuru ni akazi katoroshye. ‘Kana ka mabukwe’ nayishyize hanze mu 2012, ariko ntijya irenza abayirebwe 1500 izindi zayikurikiye harimo izakunzwe. Kuba hari indirimbo zanjye zikunzwe ubu ni ikintu naharaniye, nizo nzozi nari mfite, nicyo kintu naje nshaka.”

Yakuriye mu muryango w’abaririmbyi muri ADEPR i Butare

Davis D n’abavandimwe be bavukiye mu Mujyi wa Butare ariko ababyeyi babo baza kuhava batangiye gukura babazana mu Mujyi wa Kigali. Ababyeyi ba Davis D bari abaririmbyi bakomeye ndetse uyu musore avuga ko aribo yakomoyeho impano ye.

Ati “Njye nari umuririmbyi kuva kera. Nakuriye mu muryango w’abaririmbyi. Abambyaye bose bari abaririmbyi bahimba indirimbo, nababonaga buri munsi babyuka bakandika indirimbo. Ibyo bintu nabikuriyemo. Ninjiye mu muziki mu 2012 ariko benshi batangiye kumenya mu 2015. Nakuriye muri ADEPR. Navutse nsanga kwa mama no kwa papa hose ari bakirisitu muri iri torero. Ni uwo muco twakuriyemo n’ubwo abantu bambona gutya.”

Ngo n’ubwo abantu bashobora kumubona ubu bagakeka ko yaguye (yavuye mu itorero rye) ngo si ko biri kuko atareka gakondo ye.

Ati “Ntabwo nigeze mva muri ADEPR, n’ubwo naba mfite ibintu byinshi ku mubiri wanjye biwutatse kandi bitemewe ariko ndacyari muri ADEPR icyiza ni uko twese dusenga Imana imwe. Aho turi twese iratwumva, amategeko yayo yose ni amwe. Numvaga nta mpamvu yo kujya mu rindi dini kuko nibwo burere nzi. Nta mpamvu yari gutuma mva kuri gakondo yanjye.”

Nyina yatabarutse mu myaka ishize, se ahitamo kudashaka undi mugore

Avuga ko umubyeyi yitabye Imana mu 2010 akiga mu mashuri yisumbuye se ntahite ashaka undi mugore nk’uko akenshi bigenda ku bandi ahubwo ahitamo kubarera.

Ati “Ni ibintu bibaho mu buzima buri muntu wese aba afite ubuzima bwihariye. Mama yitabye Imana mu 2010. Yadusize turi bane, ni njye mfura. Byabaye ndi ku ishuri aho nigaga mba. Papa nta wundi mugore yigeze ashaka, ntabwo ari uko byari kuba bibi ahubwo ashobora kuba atarabyiyumvishemo. Kuba atarashatse undi mugore kuri njye bivuze urukundo umuntu yagukunze mu buryo budasanzwe.”

Akomeza avuga ko ashimira se kuba yarabareze bagakura buri wese ubu akaba yabasha kwibeshaho n’ubwo hari abana bakibana nawe.

Ati “Ubu aka kanya mfite aho mba, unkurikira afite aho aba. Ni urukundo ntabona uko nsobanura. Kumva ko abantu ukeneye ko bakuba iruhande ari abana bawe ni ikintu gikomeye. Wenda mama ashobora kuba hari ikintu yamubwiye agiye gutabaruka akaba ari kurinda iryo sezerano.”

Ikintu gikomeye yibukira ku mubyeyi we ni uko yagiraga urugwiro akaba mukundabantu cyane.

Reba indirimbo yitwa ‘Micro’, Davis D aheruka gushyira hanze

Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Davis D

Umunsi ku wundi Davis D aba ari kumwe na se umufasha mu muziki
Umunsi ku wundi Davis D aba ari kumwe na se umufasha mu muziki
Davis D ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Davis D ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe