Iyo umubajije impamvu yiyita gutyo ahamya ko we yitwa Mutiganda naho Nkunda akaba ari se umubyara. Izina rya batisimu ryo ngo ntaryo azi kuko atigeze abatizwa.

Uyu musore izina rye ntiryamamaye cyane nkuko ibyo yakoze byamamaye, ni umwanditsi akanayobora filime. Izizwi cyane yanditse akanayobora ni; Inshuti(Friends), Seburikoko ndetse na Citymaid filime ziri mu zigezweho mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Mutiganda yadutangarije ko yatangiye kwandika filime mu mwaka wa 2013 ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Filime ya mbere yanditse akanayikora ni iyo yise ‘Rayila’ . Iyi yari ifite iminota irindwi ivuga ibijyanye n’umubyeyi wataye umwana we akiri uruhinja.

Avuga ko yakurikijeho iyitwa Inshuti (Friends) yanditse mu mwaka wa 2014, iyi filime ntabwo bigeze bayirangiza ahubwo igeze hagati babonye akazi ko gukora Seburikoko nyuma hazamo na Citymaid, izi zose zikaba kuri ubu ziri mu zigezweho mu Rwanda.

Mu ntangiriro za 2019,Mutiganda yahagaritse gukorana n'abandi, atangira gukora imishinga ye, bisobanuye ko atacyandika Seburikoko cyangwa Citymaid.

Kuva atangiye kwikorana kuri ubu afite filime nshya yatangiye kunyuza kuri Youtube yise “Bambi”, irimo umukobwa wisanisha n’umwana wagiye mu mujyi kuba kwa mukuru we agasambanywa ku ngufu n’umugabo wa mukuru we akamutera inda.

Iyi ni filime igeze ku gace ka kane aho atambutsa kamwe buri Cyumweru. Mutiganda avuga ko mu kwandika iyi filime yifashisha ubuhamya bw’abantu banyuranye cyangwa ibyo asoma mu binyamakuru bijyanye n'abana babakobwa baba batewe inda zitateguwe.

Mutiganda ni umusore warangije Kaminuza mu mwaka wa 2013 mu bijyanye n’ubuhinzi ariko kugeza ubu yihebeye ibyo gukora filime mu buryo bwo kuzandika no kuziyobora. Akazi asanga katunga neza umuntu ugakora.

Ku kijyanye no kwiga gukora no kwandika filime yavuze ko atigeze abyiga ahubwo ibyinshi yagiye abisoma kuri Google aho kujya kubyiga mu ishuri.

Mutiganda hagati ya Nick na Nikuze bakunzwe cyane muri Citymaid
Mutiganda hagati ya Nick na Nikuze bakunzwe cyane muri Citymaid
Filime Mutiganda yagiye yandika zatsindiye ibikombe bitandukanye
Filime Mutiganda yagiye yandika zatsindiye ibikombe bitandukanye
Mutiganda yagiye yitabira amaserukiramuco akomeye kubera kwandika filime no kuziyobora (Aha ni igihe yari muri Tunisia)
Mutiganda yagiye yitabira amaserukiramuco akomeye kubera kwandika filime no kuziyobora (Aha ni igihe yari muri Tunisia)

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MUTIGANDA WA NKUNDA