00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku gitabo ‘Hewa Rwanda: Lettre aux absents’ Dorcy Rugamba agiye kumurikira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 July 2024 saa 06:46
Yasuwe :

Dorcy Rugamba umwe mu bana ba Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kumurika igitabo yise ‘Hewa Rwanda: Lettre aux absents’ gishingiye ku nkuru y’umuryango we.

Ni igitabo Dorcy Rugamba agiye kumurika mu buryo butamenyerewe kuko azaba asoma ibigikubiyemo aherekejwe n’umuziki azaba acurangirwa na Majnun umunya- Sénégal ugiye no gutaramira i Kigali.

Iki gitabo cya Dorcy Rugamba cyasohotse ku wa 13 Werurwe 2024, gikubiyemo inkuru y’uburyo abasirikare 20 bari bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu bigabye mu rugo rw’iwabo ku wa 7 Mata 1994 i Saa yine za mu gitondo bakica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Ni igitabo gikubiyemo urwibutso afite mu bihe byabanjirije uwo munsi wabaye umwijima mu muryango we, ibyo yibuka kuri uwo munsi ndetse n’ubuzima bwa nyuma y’ibyo bihe, ibi byose bikaba bikubiye mu ibaruwa yandikiye abe bishwe.

Kwinjira mu gitaramo azamurikiramo iki gitabo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 19 Nyakanga 2024 bizaba ari ibihumbi 20Frw.

Biteganyijwe ko nyuma y’iki gitaramo ku wa 20 Nyakanga 2024, Majnun uzaba yafashije Dorcy Rugamba azataramira abakunzi b’umuziki.

Ni igitaramo nacyo kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw, akazafatanya n’abarimo Michael Makembe, Impakanizi, Kaya Byinshii na Samy Kamanzi.

Iki gitabo gishingiye ku nkuru y'umuryango wa Dorcy Rugamba umuhungu wa Rugamba Sipiriyani
Dorcy Rugamba agiye gusomera abantu igitabo cye ‘Hewa Rwanda: Lettre aux absents’
Majnun uzaba yafashije Dorcy Rugamba buzacya ataramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages