Iki gitabo kirimo inkuru 11 zivuga ku rukundo, ibijyanye n’mibonano mpuzabitsina, gukomereka umutima, ishavu n’agahinda n’ibindi bitandukanye bikunze kugaragara mu rubyiruko.
Shyaka yavuze ko impamvu yamusunikiye kwandika kuri izo nkuru, ari uko yabonye ari zo ngingo zitajya zibura mu biganiro hagati y’urubyiruko, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu biganiro hagati yabo.
Ati “Ni igitabo nakubiyemo ubutumwa nabonaga ko urubyiruko rukeneye uyu munsi, kuko nashakaga ko rwongera kwitekerezaho rukajya rushishoza muri byose.”
Inkuru zirimo zigaragaza imiterere y’ubuto, aho buri kintu gishya kiba nk’igitangaza kandi buri mubano ugatanga ishema ridasanzwe.
Aha harimo inkuru y’umugabo ushaka kurinda urugo rwe gusenyuka akoresheje umuti wa ‘Viagra’ [ukoreshwa mu gukora imibonano mpuzabitsina]; Hakabamo iy’umwana w’umuhungu na mubyara we batangira kureba filime z’urukozasoni bari kwa Nyirakuru.
Hari kandi n’inkuru y’umukobwa wakomeretse kubera gutandukana na Se, maze agatangira kwishora mu bagabo no gushuka umusore wakundanaga n’umuvandimwe we.
Shyaka watangiye kwandika iki gitabo mu 2023, avuga ko urebye ibiri muri iki gitabo byibanda mu byo umuntu ahura na byo mu buzima bwa buri munsi, kugeza ku bintu bihindura ubuzima burundu.
Igitabo ‘Where Women Meet Boys’ ni icya kabiri cya Shyaka nyuma y’icyo yakoze mu 2021 yise ‘I Will Get Drunk’, kivuga ku buzima bwo mu mutwe. Iki kigaruka ku buryo abantu benshi bahitamo kunywa inzoga aho gukemura ibibazo bafite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!