00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ’Caravane du rire’, iserukiramuco rigiye guhuza abanyarwenya 12

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 December 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ’Caravane du rire’ rizabera bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigarukanye abanyarwenya 12, bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rizabanzirizwa n’ibitaramo by’iminsi ibiri bizabera i Kigali, aho ku wa 15 Ukuboza 2022 bazataramira kuri Mundi Center (Boogaloo), ku munsi wahariwe abanyarwenya bakoresha Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Ku wa 16 Ukuboza 2022 hazakora abanyarwenya bakoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza, nyuma yaho abanyarwenya bakoresha igifaransa bazakomereza mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Michaël Sengazi wegukanye igihembo cya ’Prix RFI Talent du rire 2019’ akaba ari we watangije ibi bitaramo mu 2019, avuga ko uyu mwaka bizahuzwa n’ibikorwa byo gufasha abana bababaye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati "Aba banyarwenya benshi twahuriye mu bitaramo bitandukanye nagiye nitabira muri Afurika, ni bamwe mu bakomeye muri Afurika, harimo abafite ibiganiro by’urwenya kuri Canal+, abenshi ni ubwambere bazaba bataramiye mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Ku musozo w’iriserukiramuco tuzakomezanya na Our Past Initiative dukorane igikorwa cyo gufasha abana ku itariki 26."

Michaël Sengazi avuga ko ibi bikorwa bitazabera mu Rwanda gusa, ati "Ni ibikorwa bizabera mu Rwanda, i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ubushize twasuye abarwariye mu bitaro bikoraho Dr Mukwege, twe ntabwo dutanga ibyishimo dusetsa abantu ahubwo tureba n’abandi bari mu buzima butari bwiza tukabageraho."

Iri serukiramuco ’Caravane du rire’ ryatumiwemo abanyarwenya baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika barimo Herve Kimenyi, Fally Merci, Babu, Michaël Sengazi, Prince bo mu Rwanda; Tsitsi Chiumya wo muri Afurika y’Epfo, Oga Bachelor wo muri Kenya, Joyeux Bin Kabodjo wo muri DRC na Oualas Tahar Lazrak wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire.

Abandi barimo Prissy La Degameuse wo muri Côte d’Ivoire, Ismael Gasore w’i Burundi na Ulrich Takham wo muri Cameroun.

Abazitabira iri serukiramuco bazataramirwa n’itsinda ry’abanyamuziki Symphony Band na DJ Phionah.

Kwinjira muri iri serukiramuco ni 9950 Frw igihe waguze itike y’umunsi umwe, 17950 Frw ku itike y’iminsi ibiri mu myanya isanzwe na 200,000 Frw muri VIP ku meza. Ni mu gihe ku bantu batatu bishyura 47,950 Frw.

Michaël Sengazi wegukanye igihembo cya ‘Prix RFI Talent du rire 2019’ avuga ko ‘Caravane du rire’ ifasha abantu kwishima ariko ikanazirikana abari mu buzima bubi babajyaniye ubufasha bigendanye n'ubushobozi bafite
Abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy ya Fally Merci bahawe umwanya muri iri serukiramuco ry'urwenya
‘Caravane du rire’ yatumiye abanyarwenya basaga 12 bavuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages