00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku kiganiro cya Netflix cyahuje Michelle Obama na Oprah Winfrey

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 April 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Michelle Obama na Oprah Winfrey ku bufatanye n’urubuga rwa Netflix batangiye gutabutsa ikiganiro kigaruka ku mbogamizi n’amasomo y’ubuzima Michelle Obama yahuye na yo, ubwo yandikaga igitabo cya kabiri yise ’The Light We Carry’, kizasohoka mu Ugushyingo 2023 ndetse na bimwe mu bigikubiyemo.

Ni igitabo agiye gushyira hanze nyuma yo kwandika icya mbere yise ‘Becoming’ cyasohotse mu Ugushyingo 2018.

Muri ‘The Light We Carry’, Michelle Obama yateguje abakunze inyandiko ze ko iki gitabo cya kabiri kigaruka ku buryo umuntu yakwishakamo imbaraga zimugira umutsinzi.

Mbere y’uko amurika iki gitabo, urubuga rwa Netflix rwateguye ikiganiro cy’uruhererekane cyiswe ‘The Light We Carry: Michelle Obama & Oprah Winfrey’ cyatangiye gutambuka guhera ku wa 25 Mata 2023.

Michelle Obama avuga iki gitabo ari icyegeranyo cya bimwe mu bitekerezo n’imikorere yakusanyije mu myaka yashize, kugirango bimufashe gukomeza kuguma ku ntego ihamye.

Ni igitabo Michelle Obama yanditse mu gihe Isi yari yugarijwe na COVID-19 agaruka ku bintu bitatu bituma ahora ku ntego zihamye.

Ibyo birimo uko wahera ku bintu bito ugahanga ibitekerezo bishya (“Start small”), kumenya inshuti zawe n’icyo zikumariye (“Build your Kitchen Table”) ndetse no guhangana n’ibigutera ubwoba no kutayoborwa nabwo (“Embrace your fearful mind”).

Michelle Obama asangiza abagikurikiye inkuru z’umuryango we, ibijyanye n’ubwana bwe ndetse n’uko yabayeho muri White House n’inshuti yahungukiye n’uko abana n’ishuti ze akoresheje icyo yise “Kitchen Table”.

Uko yigiriye icyizere agahangana n’ubwoba no gusaza, kandi atanga inama zafasha abantu kubaho mu bihe bya none.

Michelle Obama na Winfrey baganira batebya bavuga uko byari bimeze bahura bwa mbere, n’ibindi bintu biba mu gihe cyo gucura k’umugore kugeza ku bibazo by’imibereho y’urukundo.

Muri iki kiganiro agaruka ku byiyumvo yagize ubwo yari umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kiganiro cy’iminota 90 cyakozwe ku bufatanye na Higher Ground Productions na Jesse Collins Entertainment, amashusho yacyo yafashwe na Linda Mendoza, gifatirwa i Inglewood muri California.

Michelle Obama yakoze ibiganiro bitatundukanye bimurika iki gitabo harimo ibyo yakoranye na Gayle King, Tyler Perry , Conan O’Brien, n’abandi.

Inshamake y’ikiganiro cya Michelle Obama na Oprah Winfrey kigaruka ku gitabo ‘| The Light We Carry ’

Muri iki igitabo Michelle Obama yanditse mu gihe Isi yari yugarijwe na COVID19 agaruka ku bintu bitatu byafasha umuntu kugendera ku ntego zihamye
Oprah Winfrey yishimira ubucuti afitanye na Michelle Obama
Oprah Winfrey na Michelle Obama bamaze gukorana ibiganiro birenga bitatu birimo Oprah's Farewell Spectacular cyo mu 2011, SuperSoul Conversations cyo 2020 ndetse yanamwakiriye inshuro ebyiri mu kiganiro OWN Network

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages