Mugabe uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yinjiranyemo umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bugezweho.
Ibi uyu mukobwa yabivuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe icyo Abanyarwanda bamwitegaho mu gihe yaba yegukanye ikamba.
Ati “Nindamuka negukanye ikamba rya Miss Rwanda nzafasha urubyiruko kwisanga mu buhinzi kuko ari ikintu batisangagamo kuko bumva ko ari ibintu byo guhinga n’amasuka.”
Mugabe ahamya ko azagerageza kwereka urubyiruko ko rwakora ubuhinzi bugezweho, rwibanda ku kuhira ku buryo no mu gihe cy’izuba bajya basarura.
Mugabe Sheilla w’imyaka 19 afite nimero 16 nk’umubare bari kumutoreraho, ni umukobwa warangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Isomo ry’ibinyabuzima, Ubutabire, n’Ubumenyi bw’Isi.
Uyu mukobwa ni umwe mu bahagarariye Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Kuva ku wa 23 Gashyantare 2021, amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.
Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza ku 1525.
Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.
Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!