Abazwiho kuwukoresha barimo Drake uherutse gutamazwa na Kendrick Lamar mu ntambara y’amagambo bamazemo imyaka 11 ndetse n’umuherwe Elon Musk azwiho kuwukoresha agabanya umubyibuho ukabije.
Forbes yanditse ko uyu muti utaremerwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) nk’uwakoreshwa mu gufasha abantu gutakaza ibilo nubwo abarimo Elon Musk biyemerera kuwukoresha mu kugabanya umubyibuho.
Ozempic iterwa ku matako, ku gifu cyangwa ku bizigira. Uwukoresha asabwa kuwitera rimwe mu cyumweru kandi umunsi yawiteye ntaba yemerewe gufata amafunguro.
Mu kwirinda kugirwaho ingaruka n’uwo muti hakoreshwa ingano y’amagarama 0.25 (0.25 mg). Nyuma y’ibyumweru bine utangiye kuwitera ugabanya ikigero ugakoresha amagarama angana na 0.5 (0.5 mg). Iyo umaze kunanuka bihagije usigara witera igarama imwe mu cyumweru (1 mg).
Inyigo yakozwe na The New England Journal of Medecine yagaragaje ko umuntu ufite umubyibuho ukabije asabwa kwitera uyu muti mu gihe cy’ibyumweru 68 kugira ngo ugabanuke.
Ibyamamare bikoresha uyu muti mu gushaka ibitotsi, kugabanya ububabare no kugabanya umubyibuho. Kendrick Lamar mu ndirimbo yise ‘Meet the grahams’, aherutse guhishura ko Drake awukoresha.
Uyu muti "Ozempic" wemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) mu 2017, ko ushobora kuvura Diabète ndetse mu 2021 cyemeje ko wibitsemo ibishobora kugabanya umubyibuho.
Icyo basanzemo kiganya umubyibuho bagihaye izina rya "Wegovy". Ikaba itangwa biciye mu nshinge ziterwa ku kibero cyangwa ku kaboko, ziterwa buri cyumweru.
Bikimenyekana ko ushobora kugabanya umubyibuho watangiye gukoreshwa n’abifite.
Umwe mu bakire ba mbere ku Isi, dore ko ari muri batanu ba mbere bigwijeho umutungo ku Isi, Elon Musk bamubajije impamvu ahorana itoto, atabyibushye kandi agaragara ko afite ubuzima buzira umuze. Aciye kuri X [yahoze ari Twitter], yasubije ko akoresha Wegovy. Ibyo byatije umurindi wimenyekana rya Ozempic.
Muri Nzeri 2023, ikinyamakuru "Variety" cyanditse ko abahanzi, abakinnyi ba filime n’abazitunganya, mu ibanga rikomeye cyane, bashimagiza uwo muti.
Iyamamazwa rya Ozempic ku rubuga rwa TikTok ryarebwe inshuro zirenga miliyoni 273, abantu bagaragaza amarangamutima ko babonye umuti ubakiza umubyibuho wabarembeje.
Ikinyamakuru The New York Times cyanditse ko ibihumbi by’abatuye mu Bwongereza bazagezweho n’uwo muti "Wegovy".
Umuganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Northwestern Medicine Lake Forest, Dr. Disha Narang, yabwiye The New York Times ko bidasanzwe kubona abantu bizera umuti utarashyirwa hanze (utaremezwa uburyo uzakoreshwamo), ko uzabakiza umubyibuho.
Yakomeje avuga ko atewe ubwoba n’uburyo uwo muti ukomeje kwamamara kandi hataremezwa uburyo uzakoreshwamo. Umunsi wageze ahantu henshi abantu bazawufata nk’ishema bibagirwe ko ugenewe abarwayi ba Diabète.
Ozempic ikora ite?
Ozempic ni umuti wibitsemo "semaglutide" bifasha umubiri kugabanya isukari mu mubiri n’ibilo, bityo bikagabanya Diabète yo mu bwoko bwa 2. Iterwa umuntu buri cyumweru ikagabanya isukari, ibintu bifasha urwagashya gukora neza. Si ibyo gusa kuko yihutisha igogora ry’ibiryo, intungamubiri zikaboneka vuba n’ibisohoka bigasohoka.
Urubuga rwa Health.ucdavis.edu ruvuga ko biba byiza iyo abantu bakomeje gukurikiza ingamba zo kwita ku mubiri nko kurya indyo iboneye no gukora imyitozo kurusha kwitera Ozempic.
Inkuru ya Today yemeza ko hari ibyamamare birenga 16 byayihamirije ko bikoresha Ozempic mu kugabanya umubyibuho. Birimo Opray Winfrey, Amy Schumer, Tracy Morgan, Elon Musk, Drake n’abandi.
Umva indirimo Kendrick Lamar yahishuriyemo ko Drake akoresha Ozempic mu kugabanya umubyibuho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!