Umwe mu bahanzi wifashishijwe nk’igikoresho gikomeye mu kubiba urwango mu bahutu, abakangurira kwanga Abatutsi ni uwitwaga Simoni Bikindi.

Uyu yari umwe mu bambari bakomeye b’ishyaka MRND ry’uwari Perezida, Habyarimana Juvenal, akaba yaranakoraga muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo.

Yaririmbaga indirimbo ziri mu njyana gakondo binyuze mu itorero rye ryitwaga ‘Irindiro.’

Simoni Bikindi yatyaje inganzo ye yari yuzuyemo amagambo abwira Abahutu ko umwanzi bafite ari Umututsi, zikaba zaracurangwaga kuri Radiyo Rwanda na Radio RTLM nayo yakoreshejwe gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yaburanishwaga mu rukiko mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha ubushinjacyaha bwifashishije indirimbo eshatu za Bikindi, ari zo “Twasezereye Ingoma ya Cyami”, “Nanga Abahutu” na “Bene Sebahinzi” mu rwego kwerekana uko yazikoresheje mu gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi.

“Nanga Abahutu” ni indirimbo iherekejwe n’inanga, imara iminota 10 n’amasegonda 24. Wumvise iyi ndirimbo uyica hejuru wakumva Bikindi avuga ko yanga Abahutu.

Abahutu yavugaga yanga, ni abatari bahuje ibitekerezo n’abari abahezanguni, batari mu murongo umwe n’abateguraga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari aho agira ati “Njyewe nanga ibihutu nanga ibihuture rungano… Njyewe nanga Abahutu, ba bahutu batibuka, ngo bibuke rya jambo rivuga ngo muhere ruhande twice mpandahande hariya i Butare…nanga Abahutu badashyira mu gisenge undi muhutu wabakoshereje ngo bamuhanire iyo ngiyo ariko ubumwe bukomeze…”

Mu ndirimbo “Twasezereye Ingoma ya Cyami” aba avuga uburyo Abahutu bigaranzuye ingoma ya cyami yari yarabakandamije, agasingiza uwabaye perezida wa mbere Kayibanda Gregoire, Habyarimana n’abandi.

Mu nyikirizo we n’itorero rye bagira bati “Twasezereye ingoma ya cyami, ingoyi mbi gihake na gikoronize birajyana tubona demokarasi itwizihiye, muze twishimire ubwigenge.”

Mu gitero cya mbere ho agira ati “Terera amaso inyuma munyarwanda, wibuke ikiboko, wibuke shiku, wibuke iminsi wamaraga ukorera umutware ntanaguhembe, maze wishimire ubwigenge.”

Muri iki gihe cy’ubwigenge Abatutsi benshi barishwe abandi barameneshwa bahungira mu bindi bihugu by’abaturanyi.

Yahimbye indi yise “Ingabo z’u Rwanda” ikoze nk’ikivugo aho yaharabikaga ingabo za FPR Inkotanyi, zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu Ukuboza 2008, Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukangurira abahutu kwica abatutsi.

Urukiko rwemeje ko muri Kamena mu 1994, Bikindi yanyuze mu muhanda wahuzaga segiteri Kivumu muri Rwerere na Kayove muri Gisenyi ari kumwe n’imodoka y’Interahamwe irimo imizindaro yacurangaga indirimbo ze zashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.

Mu nzira berekeza i Kayove, Bikindi yifashishije iyo mizindaro yari mu modoka ahamagarira rubanda nyamwinshi (abahutu) guhaguruka bagatsemba ba nyamuke (abatutsi) yitaga abanzi.

Uwo munsi bagarutse bavuye i Kayove, Bikindi yongeye gukoresha ya mizindaro abaza abahutu niba baratangiye kwitabira igikorwa cyo kwica abatutsi yitaga inzoka.

Tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo Bikindi yapfiriye aho yabaga muri Benin, azize Kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate).

Bikindi Simoni yakoze ibihangano byinshi byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bikindi Simoni yakoze ibihangano byinshi byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994