Uyu mubyeyi umaze imyaka itanu arushinze akaba afite umwana w’imyaka ine, ubaye utamuzi amaso ku maso ni umugore muremure ushinguye w’imibiri yombi ariko yiganjemo inzobe, akundwa cyane ku nseko nziza ariko abamwumvira kuri radiyo bakamukundira ijwi rye ryiza unumva muganira inyumvankumve.
Ni umwe mu bagira ibiganiro bikundwa na benshi byagera ku cyo atunguramo abakundana, abagize isabukuru z’amavuko cyangwa ibindi, abantu bikaba akarusho kuko hakunze kumvikanamo inkuru zishimisha abatari bake.
Uyu amaze imyaka hafi icumi mu itangazamakuru ndetse itanu muri iyi ayimaze kuri Kiss Fm, nyuma y’urugendo rurerure yagiriye kuri radiyo nka Isango Star na Radio 10.
Niyongira yavukiye mu karere ka Kamonyi, ntabwo yigeze ahakurira kuko amashuri abanza yayasoreje mu mujyi wa Kigali mbere y'uko ajya kwiga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye i Kabgayi muri St Joseph.
Yasoreje amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Rulindo mu 2011, aho yakurikiranye indimi. Bitewe n’amanota yari yabonye yahawe kujya kwiga muri KIE agakurikirana ubwarimu.
Ubwo abandi bajyaga mu itorero ry’Igihugu, Niyongira ntiyabashije kujyayo kuko yari arwaye, ibi byatumye amaze koroherwa atekereza akantu yakora bagenzi be bakazasanga hari aho ageze.
Yagize ati “Inzozi zanjye zari ukuba umunyamakuru ndibuka ko natangiye kubibwira mama wanjye mfite nk’imyaka itandatu nakuze numva nshaka kumuba. No ku ishuri nari umwe mu bakuriye media club yaho kuko nari mfite urukundo rw’itangazamakuru.”
Niyongira avuga ko kubera urukundo rw’itangazamakuru byatumye ashaka nimero z’umuyobozi wa Radio Isango Star.
Ati “Nari mfite igitekerezo cy’ikiganiro nshaka gukora icyakora nagiye kumva numva hari umuntu ukora nk’ibyo nshaka, uwo ntawundi ni Sandrine Isheja.”
Ng'uko uko yagiye ku Isango yifuza gukora mu kiganiro Isango Relax Time cyakorwaga na Sandrine Isheja barakorana, nyuma yuko yari ahawe amahirwe na Jean Lambert Gatare wari umuyobozi wayo.
Umunsi ku wundi Niyongira wagiye kuri radiyo ari umwana, yarakuze yaba mu myaka ndetse no mu mwuga, nyuma y’amezi hafi atanu yimenyereza yahise ahabwa akazi. Niyongira avuga uko yaje kwanga akazi ka KFM akaguma ku Isango Star.
Ati “Ndabizi neza ko Jean Lambert Gatare ariwe nkesha kuba uwo ndiwe iki gihe, kugenda rero umuntu nkuwo ukamubwira ko ugiye akenshi biragorana.”
Nyuma y’imyaka ine ku Isango Star, Niyongira yaje kwerekeza kuri Radio 10 aho yamaze umwaka umwe naho ahava yerekeza kuri Kiss Fm mu 2015.
Niyongira avuga ko 2015 wari umwaka mwiza kuko ariwo yakozemo ubukwe ndetse anahita abona akazi gashya kuri Kiss Fm.
Niyongira yavuze ko yigomwe inguzanyo yo kwiga kaminuza muri KIE ahubwo agahitamo gukora itangazamakuru nyuma akaza kuryiga akarangiza.
Ati “Hari ishuri ry’itangazamakuru ryakoraga nimugoroba, ryigagamo abanyamakuru bakora uwo mwuga, niho nize bampa impamyabushobozi, ariko naranakomeje njya kwiga noneho mbona n’impamyabumenyi.”
Niyongira yavuze ko hari igihe yajyaga nko gusaba abantu gukorana wenda ngo bashore amafaranga mu kiganiro cye bakamusaba kubanza gutanga ruswa ishingiye ku gitsina.
Ati “Ndi umuntu wubaha indangagaciro zanjye, iyo uzi icyo ushaka urabibona. Icyo gihe wenda nabuze amafaranga menshi yanambabaje ariko ubu meze neza.”
Niyongira agenera ubutumwa abakiri bato kuri we bifuza kuba abanyamakuru, yagize ati” Ntibacike intege kandi bamenye icyo bashaka bizabafasha.”
Ikiganiro na Antoinette Niyongira



Ibitekerezo 0