Ni album azamurikira mu gitaramo kizabera i Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho azahuriramo n’abarimo Massamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.

Iyi album ye ya mbere kuva yatangira umuziki, yayise ‘Uwangabiye’ iriho indirimbo 12.

Lionel Sentore avuga ko kwitirira album ye indirimbo ‘Uwangabiye’ bituruka mu kuba yarahinduye amateka ye.

Ati “Ni indirimbo ifite aho yankuye, ndetse n’aho yangejeje, kandi ni indirimbo nkunda, nkeka ko n’Abanyarwanda bayikunze, nkaba mbashimira cyane.’’

Indirimbo ziriho zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.

Iyi album igaragaraho impano zitandukanye z’abahanzi barimo abakizamuka. Lionel Sentore usanzwe abarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe.

Ati “Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Ari mu bahanga dufite mu Rwanda.’’

Kuri iyi Album kandi yakoranye n’umuhanzi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w’umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n’abahanzi benshi bakomeye.

Yanifashishije kandi kuri album, Elyse wamamaye muri Gisubizo Ministries iririmba indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko yashakaga gukora indirimbo nziza yo guhimbaza Imana kandi akumva bakoranye kuri iyi byaba byiza kurushaho.

Ati “Nashakaga ko buri Munyarwanda wese azisanga kuri iyi album.”

Sentore asobanura ko indirimbo ‘Uwangabiye’ yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase. Ngo n’ubwo yari yayikoreye ababyeyi be na Sekuru Sentore Athanase, uyu muhanzi yavuze ko yari yanayikoreye Perezida Paul Kagame yita ‘Umugoboka Rugamba’.

Ati “Uwangabiye ni yo ndirimbo nagize yakuzwe cyane, gusa nyihimba nayikoze ntekereza ku bantu bangabiye by’umwihariko harimo ababyeyi bambyara, sogokuru Sentore n’Umugoboka rugamba ari we Perezida wacu.”

Avuga ko nyina yamugabiye urukundo mu gihe se na we yamugabiye byinshi akicumba nk’akabando. Lionel Sentore ahamya ko iyi ndirimbo yayikoze mu 2016 atazi neza niba izanamamara ariko afata icyemezo cyo kuyitirira album ye ya mbere.

Kuva igiye hanze mu 2016, ntabwo ari indirimbo yamamaye, kugeza ubwo yayiririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame. Indirimbo zigize iyi album yitiriye iyi ndirimbo zose zatunganyijwe na Didier Touch ubana na Lionel Sentore mu Bubiligi aho basanzwe batuye.

Kwinjira mu gitaramo cya Lionel Sentore ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, mu gice cya 'Premium' ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw; ni mu gihe mu myanya ya VIP umuntu umwe ari ukwishyura ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo na 'Corporate Table' igura ibihumbi 500 Frw.

Imiryango y'ahazabera igitaramo cye izafungurwa guhera saa kumi n'imwe z’umugoroba, igitaramo nyirizina gitangire Saa Moya z'ijoro.

Kwinjira muri iki gitaramo bisaba gukanda *662*700*1473#

Lionel Sentore yamaze gusesekara i Kigali aho yitabiriye iki gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere
Lionel Sentore yamaze gusesekara i Kigali aho yitabiriye iki gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere
Lionel Sentore avuga mu muryango wa Massamba Intore na Jules Sentore bose bakaba bakomoka kuri Sentore Athanase wamamaye hambere
Lionel Sentore avuga mu muryango wa Massamba Intore na Jules Sentore bose bakaba bakomoka kuri Sentore Athanase wamamaye hambere
Lionel Sentore ubwo yasuhuzaga Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ari na bwo iyi ndirimbo yitiriye album agiye gushyira hanze yamenyekanye
Lionel Sentore ubwo yasuhuzaga Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ari na bwo iyi ndirimbo yitiriye album agiye gushyira hanze yamenyekanye
Lionel Sentore agiye kumurikira Abanyarwanda album ye ya mbere
Lionel Sentore agiye kumurikira Abanyarwanda album ye ya mbere