Mu buhanzi, Bushombe akina nk’umugabo uri mu rugendo ruva mu bujiji ahanganye no kwiteza imbere umuryango we ukibona mu cyerekezo Isi irimo. Mu Ikinamico Urunana ni umugabo wa Kankwanzi bakaba banafitanye abana babiri.
Ubusanzwe yitwa Ayirwanda JeanClaude, akaba umukinnyi w’amakinamico na filime akazi akora nk’umwuga agamije kwigisha no gufasha abamukurikira kwivana mu bujiji no kumenya inzira yo kwikemurira ibibazo.
Ayirwanda yavukiye mu Karere ka Kicukiro mu mwaka wa 1969, arubatse akaba afite umugore n’umwana umwe w’umukobwa. Amashuri abanza yayize mu Busanza, akomereza amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Ubuzima mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya i Nyamirambo.
Yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ahakura impamyabumenyi iri ku rwego rwa Licence mu ishami rya Sciences sociale.
Bushombe nk’umukinnyi w’ikinamico, akorera umushinga Urunana Development communication naho mu buzima busanzwe butandukanye n’ubuhanzi akaba abarizwa mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima mu ishami ry’ubwisungane mu kwivuza.
Nk’uko yabitangaje mu kiganiro Samedi Détente, impano yo gukina amakinamico na filime yabikomoye ku burere bwa gikristu yahawe n’ababyeyi be.
Yatangiye ibyo gukina akiri mu mashuri abanza, by’umwihariko akaba yarabyize biturutse ku dukino bakinaga ku Kiliziya kuri Paruwasi ya Kicukiro. Mu biruhuko, abanyeshuri bo muri iyi paruwasi bahuriraga hamwe[haba abo kuri Eto Kicukiro n’abo mu bindi bigo] bagakina ubuzima bw’ibyanditswe muri Bibiliya.
Ayirwanda Jean Claude [benshi bita Bushombe] yakunze ubuhanzi bwo gukina amakinamico abifashijwemo na nyakwigendera Mukahigiro Perepetue na we wubatse izina mu gukina ikinamico.
Yagize ati “Aho mariye gukura ninjiye mu mashuri yisumbuye ntabwo ninjiye cyane mu gukina ikinamico, numvaga nkunze kuba nakwandika, hari imikino ibiri nanditse yamenyekanye kuri Radio Rwanda uwitwa ‘Babona Isha Itamba’ n’undi witwa ‘Mukagaga’, nyuma nibwo bashatse abantu bakina ikinamico nanjye ninjiramo nk’umuntu wigeze gukina utwo tuntu […] Ntabwo navuga ngo byaje gute ariko ni ibintu natangiye nkiri mutoya.”
Yavuze ko mu buzima busanzwe ahura n’imbogamizi ikomeye y’uko bamwe bamubonamo ishusho ya Bushombe wo mu ikinamico Urunana nyamara ngo ibyo akina bitandukanye n’uwo ari we.
Ati “Ibyo ni zimwe mu mbogamizi abantu bakunze guhura nazo iyo bakina ikinamico cyangwa filime, akenshi usanga Ayirwanda Jean Claude mu buzima busanzwe na Bushombe wo mu ikinamico baratandukanye cyane kuko umwe ni umuntu wagaragaraga cyane nk’injijiji utarize, ukennye ariko ushaka gutanga ubutumwa mu gihe Ayirwanda ni umuntu wize ufite n’ibindi akora.”
‘Kwitwa Bushombe nta pfunwe bintera’
Ati “Njyewe nta pfunwe bintera, ni naryo zina rikunze gukoreshwa cyane ariko ntacyo bintwara. Ahubwo icyo ndeba ni ukumenya ngo Ayirwanda Jean Claude ufatwa nka Bushombe hari icyo yamariye umuryango, ni icyo njye ndeba kuko hari abantu benshi twagiriye akamaro bakajijuka, umuntu akavuga ati ‘nigiye kuri kanaka kuko numvise yaravuye aha akagera aha’.”
Yavuze ko mu byo yagiye acamo nk’umukinnyi w’ikinamico byamwigishije byinshi mu buzima busanzwe ari nacyo yifuza ko abakurikirana ikinamico ze bagakwiye kuba basaruramo.
Ati “Yego! Akenshi ibyo dukina hari igihe bitwigisha, dushobora guhura n’ibibazo runaka ariko ukagendera ku byo wakinnye ukaba wakivamo. Birashoboka, urabona Bushombe ni umuntu wagiye akubitwa[mu mvugo y’iki gihe], uko yagiye yitwara na Kankwanzi bakivana mu bukene.”
Bushombe wanditse ikinamico zakunzwe kuri Radio Rwanda nka ‘Babona Isha Itamba’, ntafata umwanya munini mu guhimba imikino mishya kuko ubu ngo icyo ashyize imbere cyane ari ukwita ku gukina no gufasha abandi kunoza imikino baba bahimbye.
Ati “Nsa nk’aho ntacyandika ariko mfasha abantu nko gukosora imikino. Ntabwo ncyandika cyane, ariko ibitekerezo biba bihari. Maze kwinjira cyane mu byo gukina nabihaye imbaraga cyane kuko twari dufite abatwandikira ariko no kwandika hari imikino imwe nagiye nandika sinyirangize.”
Abajijwe uko yiyumva iyo ateze amatwi ikinamico yakinnyemo ica kuri Radio, yagize ati “Numva ari ibyishimo, ntabwo nigeze niga gukina ikinamico ariko narabikunze ndabikora kandi bingirira akamaro ku giti cyanjye kandi mfasha na benshi mu guhindura imyumvire n’imyitwarire.”
Mu kazi gasanzwe akora, Ayirwanda hari igihe ahura n’abantu bamuzi mu ikinamico nka Bushombe bagatungurwa ndetse bakamwibazaho kuko hari abatabyiyumvisha neza.
Ati “Ni ikintu kibatangaza cyane abo duhurira mu kazi, iyo yumvise ko ndi Bushombe biramutungura agahita avuga ati ‘ko tubona utuje cyane, twari tuzi ko Bushombe ari umuntu w’umusazi ariko wowe uratuje’ […] Mbabwira ko kuba umukinnyi mwiza w’ikinamico ari wa wundi winjira mu ruhu, si byiza ko amera nk’ibyo asanzwe akina. Iyo ukina uri umusinzi no mu buzima busanzwe ukaba usinda ntacyo uba wigisha.”
Ayirwanda avuga ko mu myaka amaze akora ubuhanzi ngo byamugejeje kuri byinshi ndetse ubu icyo ahanze amaso no ugukomeza gufasha abakiri bato bamwigiraho gukina bakazamuka ndetse akarushaho gufasha abumva ibihangano bye guhinduka beza kurushaho.


















TANGA IGITEKEREZO