Iri tsinda rimaze imyaka ine ritangiye umuziki mu buryo bw’umwuga, rigizwe n’abasore bavukana banakurikirana aribo Ngabo Lucky ukoresha izina rya Labii na mugenzi we akaba na murumuna we, Nshimyimfura Faida ukoresha izina rya Feikel.
Bakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Wasanga’ bakoranye na Jowest, ‘Umukara’, ‘Utulips’ n’izindi zitandukanye.
IGIHE yabegereye tubaganiriza ku rugendo rwabo rwa muziki, ibirushya bagiye bahuriramo n’ibihe byiza batajya bibagirwa mu gihe bamaze.
Labii yavuze ko gukorana nk’itsinda bitabagora nk’uko bamwe na bamwe byagiye bigenda.
Ati “Gukorana nk’itsinda bifite uburyo bigoyemo […] iyo mudafitanye umubano udasanzwe. Kuko tuvukana twahuye gutyo dushiduka turi gukora.”
Bavuga ko mu muryango aribo bahanzi bababashije kubikora ariko na none ababyeyi babo bakaba ari abaririmbyi muri korali. Bavuga ko batangiye kumenya ko bafite impano ubwo bari bakiri bato, bikaza kurangira bagiye muri studio ari babiri.
Labii ati “Bwa mbere tujya muri studio twateranyije amafaranga kuko nta bushobozi buri umwe yari kubona bwo kwishyura ari umwe. [Indirimbo] Tuyikoze abantu barayikunda bakajya batuzaba niba turi itsinda, tukabihakana. Byarangiye dukoranye iya kabiri dukomerezaho.”
Feikel agaragaza ko kuva batangira umuziki, bagira amahirwe yo kuba umuntu wese ubumvise ahita akunda ibihangano byabo nta kuzuyaza.
Ati “Mbere tukiza mu muziki ukuntu nabifataga numvaga ari ukwicara ugakora indirimbo ugahereza abantu, ariko naje gusanga umuziki utandukanye n’ibyo. Umuziki ni ubuzima. Wagufasha ubabaye, uri gukora siporo…twebwe umuziki tuwufata nk’igikoresho umuntu yakwifashisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Avuga kandi ko bigoye gutandukana nk’uko byagiye biba ku yandi matsinda y’umuziki. Ati “Ubu tubanye neza, turi inshuti biragoye gutandukana. Ibizaza ntabwo tubizi hashobora kuza ibidaturutse ku makimbirane. Dukorana neza kuruta abandi bantu.”
Labii we avuga ko kujya mu muziki bisaba kwihangana, gukora cyane no guhozaho kuko iyo umuntu atanze akanya abandi bahita bakajyamo.
Bavuga ko hari igihe cyageze mu muziki, bagacika intege akaba ari nabwo bahimbye indirimbo bise ‘Umukara’. Feikel ati “Iriya ndirimbo yagiye hanze twenda kubivamo. Hari igihe cyageze tumera nk’abasigaye twenyine tutagifite n’ubushobozi bwo gukora iyi miziki dukunda. Icyo gihe nibwo ba bantu bacu badufashe dukora iriya ndirimbo mu buryo tutazi.
Fela Music iri kwitegura gushyira hanze Extended Play [EP] nshya bise ‘Tambaza’ ndetse iyi ndirimbo yamaze kujya hanze.
Reba ikiganiro Fela Music yagiranye na IGIHE
Reba ‘Tambara’; indirimbo Fela Music iheruka gushyira hanze







Ibitekerezo 0