Iyi filime imara isaha imwe n’iminota irindwi, yakozwe mu buryo bwo kugaragaza byinshi kuri Pasiteri Mpyisi wamamaye cyane mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
Igice kinini kirimo we n’umuryango we, ariko hari n’aho Kamikazi wayikoze yagiye mu isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali akabaza abantu batandukanye uko bazi Mpyisi, hakabamo n’abandi baba bavuga uko bamuzi.
Itangira Pasiteri Ezra Mpyisi ari mu gace yavukiyemo ku musozi wa Rwamwata gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu kerere ka Nyanza, aho avuga ukuntu yanyuraga ahitwa mu Gakoni ajya iwabo mu Mataba ya Gishiki agenda n’amaguru.
Uyu musaza avuga ku mateka akomeye yakuye ku musozi wa Rwamata aho yajyaga ahurira n’Imana agasenga mu buryo bukomeye.
Mpyisi yavukiye mu Mataba mu 1922, akurira ahitwa i Gitwe ari naho yakoreye mbere yo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Mozambique, RDC na Kenya.
Muri Kenya, Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ukuntu yahagiriye umugisha agahura na Daniel arap Moi wabaye Perezida w’icyo gihugu hagati ya 1978-2002, akamuha ibyangombya we n’umugore we kubera ubuhanga n’ubunararibonye yari amaze kumubonana.
Ati “Mu 1996 nibwo nagarutse mu Rwanda, nari narabonye ubwenegihugu bwa Kenya n’umugore wanjye. Hari umucamanza witwaga Nyarangi Mukisi yari umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi, ni umugabo ufite amateka akomeye cyane wagiriye akamaro igihugu.”
“Kuko rero yari mu itorero ryacu twagejeje umurambo we mu rusengero aba ari njye ubwiriza, Perezida Moi arahaza dusoza arabaza ati uriya mupasiteri ko ntamuzi ni uwahe? Baramubwira bati ni Umunyarwanda. Aravuga ati ni umwe na Kigeli, kuko Kigeli nawe niho yari ari.”
Pasiteri Mpyisi avuga ko Perezida Moi yamwishimiye akanyurwa n’uko yigishije, agasaba ko bazamumuzanira bakaganira.
Ati “Twageze igihe kimwe nganira na Moi mubwira ibintu bikomeye ndamusengera, turasohoka ageze hanze arababwira ati ‘niko ye muza kumpakwaho ariko ntimumbwize ukuri’. Umunyamahanga yantutse ariko ibitutsi bye byanshimishije none icyo twamumarira ni iki?”
“Bati ni impunzi ntagira ubwenegihugu, ntabwo afite igihugu icyo wamumarira ni ukumuha ubwenegihugu. Ati uriya niwe Kenya ikeneye. Ni uko agira atya ahamagara umuminisitiri ati genda uringanize ibye byo kubona pasiporo ya Kenya n’umugore we. Nguko uko nabonye pasiporo ya Kenya n’umugore wanjye.”
Muri iyi filime hari n’avuga ati “Baca umugani ngo ntawe urya ingoma ebyiri, njyewe ndiye ishyano ryose, nariye iya Musinga, iya Rudahigwa, iya Kigeli (igihe gito), Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana ndetse n’iyi ndayiriye”.
Irimo batandukanye barimo nk’umuhungu wa kabiri w’uyu musaza witwa Gerard Mpyisi, murumuna we witwa Martin Mpyisi, umuhungu we Rutayisire Mpyisi, abuzukuruza ba Mpyisi, Senateri Tito Rutaremara n’abandi.
Gerard Mpyisi w’imyaka 69 avuga ku bintu bimwe bijya bigaruka cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera impaka ziba zakuruwe na Pasiteri Mpyisi.
Ati “Ibyo abantu bamuvugaho bifite aho bishingiye sinzi ijambo nakoresha ariko navuga adakunze kuvugwaho rumwe. Buriya uzarebe umuntu uvugisha ukuri kandi cyane cyane we biba bishingiye kuri bibiliya. Umuntu wizera nk’uyu ntacyo atinya kuko avuga n’ibintu abandi badashobora kuvuga, ariko kubera uko kuri ugasanga abantu barabimwubahira.”
Martin Mpyisi we agaruka cyane ku buryo abantu basigaye bahimba udukuru nk’aho ari amagambo bwite ya Pasiteri Mpyisi, bakabijyanisha n’urwenya.
Ati “Abantu basigaye bagenda bakandika utuntu dusa nk’udusekeje ariko nibyo baba bamuhimbiye, yamaze kuba umustari. Murabizi nk’uko bandika kuri Perezida Mugabe bamubeshyera utuntu, ubu na Pasiteri Mpyisi yamaze kujya muri urwo rwego ariko aba avuga ukuri, ageregeza kungura abantu inama kugira ngo zizabafashe mu buzima busanzwe.”
Muri ‘Sogokuru’ hagaragaramo ibikorwa bitandukanye Ezra Mpyisi yagiye akora birimo guherekeza umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, abwiriza kuri Radio, asezeranya abantu, asura ingoro y’abami i Nyanza n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO