Uku kugaruka kwa Jay Z kuri uru rubuga biri mu byatunguye benshi nubwo atari ubwa mbere abikoze dore ko mu 2021 na bwo yamaze umunsi umwe akoresha uru rubuga yamamaza filime yashoyemo imari “The Harder They Fall” ya Jeymes Samuel.
Iyi filime nshya Jay Z agarukanye yanditswe inayoborwa na Jeymes Samuel, Umwongereza ukoresha amazina ya The Bullitts muri muzika, usanzwe ari inshuti ikomeye cyane y’uyu muraperi.
Inkuru ya filime, “The Book Of Clarence” ishingiye ku buzima bwa Clarence i Yerusalemu ushaka guhindura amateka ye nyuma yo kubona ibitangaza byakozwe na Yesu akiyemeza kuyoboka inzira ye na we agakora ibitangaza yiyita Mesiah mushya.
Gusa abantu banga kumwizera bikagera aho ababeshya ko akora ibitangaza yifashishije inshuti ze akerekana ko yabasha guhumura abantu.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Yerusalemu bumuha igeragezwa bumusaba kugendera hejuru y’amazi nk’uko Yesu yabikoze.
“The Book Of Clarence” ni filime biteganyijwe ko izahosoka tariki 12 Mutarama 2024 izaba iherekejwe n’indirimbo (Soundtracks) zakozwe na Jay Z, Jeymes Samuel n’abandi.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime nka LaKeith Stanfield, Omar Sym, Teyana Taylor, James McAvoy n’abandi.
Jay Z ni umwe mu bashoye imari mu ikorwa ry’iyi filime afatanyije n’abarimo James Lassiter na Tendo Nagenda.
The Bullitts w’imyaka 44 si ubwa mbere akoranye na Jay Z dore ko mu 2013 bakoranye mu ndirimbo ziherekeza filime “The Great Gatsby” ya Baz Luhrmann.
Mu 2017 banakoranye kuri filime nto bise “Legacy” izina ry’imwe mu ndirimbo zigize album ya Jay Z “4:44”.
Reba incamake za “The Book of Clarence”








Ibitekerezo 0