Iyi filime y’urukundo iri mu zitegerezanyijwe amatsiko ku Isi yose, ubusanzwe byitezwe ko izamurikirwa ku mugaragaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Nyakanga 2024.
Icyakora nubwo izamurikwa ku mugaragaro ku wa 17 Nyakanga 2024, abatuye i Kigali baratangira kuyirebera muri Canal Olympia kuva ku wa 12 Nyakanga 2024.
Twisters ni filime yakozwe Universal Pictures imaze kubaka izina muri sinema y’Isi, ikaba igaragaramo ibyamamare Daisy Edgar-Jones na Glen Powell nk’abakinnyi b’imena.
Igitekerezo cy’iyi filime cyubakiye ku cy’iyitwa Twister yakanyujijeho mu myaka ya 1990.
Ni filime ishingiye ku nkuru y’inkubi y’umuyaga iba yibasiye Isi, abahanga bagatangira gushakisha uko bayihagarika ari nako biga inkomoko yayo.
Muri iyi filime Daisy Edgar-Jones akina yitwa Kate, akaba umuhanga mu gukora ubushakashatsi bwo gushaka kumenya inkomoko y’inkubi y’umuyaga wibasiye Isi.
Ku rundi ruhande aba akinana na Glen Powell ukina yitwa Tyler,uyu we akazakina ari umuntu utitaye ku bijyanye n’iyo nkubi y’umuyaga yishoramo agafata amashusho yo gusangiza abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bandi bayigaragaramo harimo uwitwa Anthony Ramos uzakina yitwa Javi, uyu akaba akina ari Umuyobozi w’umushinga wo guhagarika inkubi y’umuyaga, akazi ahuriramo na Kate.
Nyuma y’igihe Glen Powell aza kwiyunga ku itsinda riyobowe na Daisy Edgar-riba rishinzwe kwiga ku mushinga wo guhagarika inkubi y’umuyaga hifashishijwe ibinyabutabire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!