Ubuhanzi ni kimwe mu bice hambere byihariwe n’igitsina gabo kurusha igitsina gore, nyamara na bo Imana yarabahaye impano ikomeye.
Hope Azeda Semana ni Umunyarwandakazi wabashije kwitinyuka, abyaza umusaruro impano ze. Ni we washinze Itorero ry’Ikinamico ryitwa Mashirika rimaze kuzenguruka amahanga.
Yatangije kandi iserukiramuco ry’ikinamico ryitwa Ubumuntu Arts Festival rimaze imyaka itanu. Iri serukiramuco ryamuhesheje kuba umwe mu bantu bane bahawe igihembo n’ikigo Aspen Institute. Iki gihembo gifite agaciro k’ibihumbi $25.
IGIHE yaramusuye, atuganiriza ku rugendo rwe kuva atangiye kugera ahembwe nk’umuntu w’indashyikirwa.
IGIHE: Hope ni muntu ki?
Hope: Hope ni umutegarugori ufite abana babiri b’abakobwa, ni umuhanzi, ni wa muntu ukunda kurota ibintu, izo ndoto nkazishyira mu bikorwa. Nize ibintu bijyanye n’ubuhanzi muri kaminuza nibanda cyane ku bijyanye no kwandika n’ubutoza, kwandika no gutoza amakinamico agamije guhindura imyumvire y’abantu muri sosiyete.
Ndi umutoza nkaba narashinze Itorero Mashirika rimaze hafi imyaka 18, nkaba narashyizeho iserukiramuco ryitwa ‘Ubumuntu Arts Festival’. Ikindi nkora ni ugushakisha abakinnyi muri filime zitandukanye (Casting).
Navukiye muri Uganda mu 1972. Niho nakuriye, niho nigiye ibintu byose nkora, ariko ugakura utekereza u Rwanda. Natangiye kumenya ko ndi impunzi ntangiye gukura kuko ababyeyi banjye ntibigeze babimbwira.
Amashuri abanza nayize ahitwa Nengo Primary School, hanyuma nza kujya mu ishuri ryitwaga Namasagali College ryari ishuri ry’umupadiri w’Umwongereza ni naho navumbuye ko ndi umuhanzi. Nza kujya muri Makerere University naho nakurikiranye ibintu bijyanye n’ubuhanzi.
IGIHE: Ni izihe mpano ufite mu buhanzi?
Hope: Nandika imivugo wenda abaririmbyi bo bagakuramo indirimbo. Amakinamico menshi nandika usanga harimo kubyina no kuririmba kuko mba mfite ubumenyi muri buri kimwe.
IGIHE: Muri Makerere ni ubuhe bumenyi wahakuye bwiyongereye ku mpano zawe?
Hope: Batwigishije kubishyira mu bikorwa ukabikora nk’umwuga. Hariya twabikoraga gusa nk’abanyeshuri ariko Makerere twabyigaga mu magambo no mu ngiro. Njyewe nibanze cyane mu ikinamico kuruta kuririmba no kubyina.
IGIHE: Mbere y’uko ushinga Mashirika hari andi matorero wanyuzemo?
Hope: Nari ndi mu itorero ryitwaga Impact International ry’umugabo witwa Alex Mukulu. Wasangaga riri mu matorero ya mbere muri Kampala. Yakoraga amakinamico ajyanye no kuvugira rubanda. Yabonaga ikibazo akavuga ati ‘ngiye kugikoraho nkoresheje ikinamico’.
Ni naho uwayoboraga ORINFOR yabonye ndi gukina umukino witwaga ‘Radio Mambo Bado’ nakinagamo nk’umu-DJ w’Umunyarwanda.
Nyuma y’aho araza arambaza ati ‘ko numvise uvuga Ikinyarwanda, uri Umunyarwanda’? Ati ‘ese wazaje ugakina mu Rwanda’? Ndavuga nti ‘nta muntu nzi mu Rwanda, sinzi Ikinyarwanda neza sinzi n’Igifaransa’. Arambwira ati ‘wowe nurangiza amashuri uzaze turebe uko twagufasha’. Ni nako naje mu Rwanda.
IGIHE: Akigusaba ko waza mu Rwanda wabyakiriye ute?
Hope: Narabishakaga cyane kuko nari mfite indoto zo kuzaza mu Rwanda. Kandi icyo gihe ndi kurangiza kaminuza nanditse umukino wavugaga ku Rwanda witwa ‘Amashyiga ya Sehutsitwa’. Nawanditse kuko nari Umunyarwanda uba mu Bugande ariko nkajya nibaza ngo byagenze gute? Nkabaza data, amakuru yampaye niyo nanditsemo uwo mukino.
IGIHE: Amashyiga ya Sehutsitwa! Icyo Kinyarwanda ko gikomeye?
Hope: (Aseka cyane) Ni Ikinyarwanda nihimbiye. Narabazaga bazaga bakambwira bati ‘hari Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ngo nibo bari kurwana. Ndibaza nti ‘ese ntitwabikoramo ijambo rimwe’? Niho nakuye –Hutsitwa’ noneho data yitwaga Semana nkuraho Se- nkora ‘Sehutsitwa’.
Umukino wanjye wavugaga ku musaza wagerageje gutekera abana be batatu ibiryo, buri shyiga rigashaka gushyikira inkono muri ayo makimbirane inkono ikameneka. Sehutsitwa yari uwo mugabo.
IGIHE: Urangije kwiga wahise uza mu Rwanda. Byari bimeze bite?
Hope: Nta muntu nari nzi inaha uretse basaza banjye bari baragarutse nyuma ya Jenoside, njye naje nshaka ORINFOR aho iri. Mbwira musaza wanjye nti ‘njyana kuri ORINFOR’, Jugujugu Hope ndagenda na ya kinamico yanjye. Barambaza bati ‘urashaka nde? Nti ‘ndashaka umuyobozi’ bati ‘ntawe uhari uzagaruke ejo bimfata iminsi ibiri mugeraho.
Mugezeho naramubwiye nti ‘twarahuye, waraje ubona ndi gukina urambwira ngo nzaze nkine, ubu naje.’ Icyo gihe yahise anshyira mu Itorero Indamutsa kugira ngo ntangire nimenyereze Ikinyarwanda, mpura n’abagabo bitwa Silas Mbonimana, Nyabyenda, ni nabo bantu ba mbere bakora ikinamico mu Rwanda nahuye na bo, batangira kumfasha, mfata ikaramu ikinamico yanjye nyandukura mu Kinyarwanda.
Banshakira abantu bake tuza guhurira ku rubaraza rwa ORINFOR ndababwira nti ‘rero mfite ikinamico, mwaretse tukayitoza’? Barambaza bati ese ‘uzaduhemba angahe’? ndababwira nti ‘nta mafaranga mfite nibwo nkiva ku ishuri n’itike itaha mu rugo nayo ni ikibazo’, bahita bambonamo nk’umutekamutwe bamwe baragenda, abandi barasigara. Abo basigaye ni nabo turi kumwe uyu munsi.
IGIHE:Ni bande mwatangiranye mukiri kumwe?
Hope: Harimo abantu nka ba Simon, Kennedy Mazimpaka, Drocella Nyirabagande ukina mu Urunana.
IGIHE: Mugitangira byari byoroshye?
Hope: Ntabwo byari byoroshye kuko icyo gihe ntitwari dufite n’aho dukorera, nta mafaranga nari mfite yo guhemba abantu.
IGIHE: Izo mbogamizi wazirenze ute?
Hope: Uko badutoje gukora imishinga, urawukora ugashaka abaterankunga. Nahise nandika umushinga witwa ‘Amashyiga ya Sehutsitwa’ nshakisha abaterankunga. Nahise njya kuri Bralirwa nsaba guhura n’abayobozi na wa mukino wanjye. Baduha miliyoni ebyiri n’igice z’icyo gihe. Duhita tubona amafaranga, tuyakoresha mu kwamamaza, tugura imyenda yo gukinana.
Dutangirira kuri Saint Paul duca amafaranga 2500 kwinjira ariko haruzuraga buri munsi. Icyo gihe abantu baratumenya, ibigo biratumenya, dukodesha ahantu hari iduka dutangira kuhitoreza none ubu dore dukodesha inzu twitorezamo.
IGIHE: Mwakoraga ibitaramo bingana iki?
Hope:Byaterwaga n’aho badutumiye. Kuko nyuma yo gukina kuri Saint Paul badusabye indi mikino ine, dutangira kwiyubaka dutyo noneho imiryango itari iya leta itangira kutugana bavuga bati ‘mwadukoreye ikinamico ku ihohoterwa ry’abagore mu nkambi’ nibwo nakoze umukino witwa ‘Barrière za Mariya’.
IGIHE: Ni Uwuhe mwaka uvuga ko wagize impinduka nini kuri Mashirika kuva yatangira?
Hope: Ni mu 2004. Badusabye gukora ikinamico muri stade baduha gukora ikinamico ijyanye no kwibuka imyaka 10 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Ntabwo twari twarigeze dukorera muri stade twumva ibintu biratangiye birahindutse. Turatangira turitoza turi abantu bake, 10 bavamo 30 bavamo 50, bavamo 100 tuza gutoza noneho abantu 1000. Icyo gihe twakoze umukino witwa ‘Rwanda My Home’.
Nyuma y’icyumweru kimwe twaje kubona ubutumire mu Bwongereza bwo kujya gukina uwo mukino mu nama y’ibihugu bikomeye yitwaga G8 Summit. Nuko Mashirika yatangiye kuzenguruka Isi ijya ahantu hatandukanye.
Ni nabwo twatangiye gukora injyana yacu ya Mashirika mu bijyanye n’ikinamico.
IGIHE:Umaze kwandikira imikino ingahe Mashirika?
Hope:Singiye kukubeshya pe irarenga 30. Hari imitoya hari, iminini. Nyuma y’imyaka 18 tubaye nka Mashirika tumaze gutoza abanditsi benshi. Ntabwo wakwishyiraho akazi kose.
IGIHE: Ni ibihe bitaramo mwitabiriye hanze y’u Rwanda mutakwibagirwa?
Hope: Twagize ibitaramo byakururaga abantu, cyane cyane mu Bwongereza. Hari igihe twagiyeyo amezi atatu ariko ahantu hose twakoreraga habaga huzuye. Ndibuka ahantu twakoreye bwa nyuma hariyo abantu barenze 2000.
IGIHE:Igitekerezo cyo gutangiza Ubumuntu Arts Festival cyaje gute?
Hope: Ubumuntu Arts Festival twayitangije mu 2015. Hari amahugurwa nagiyemo afasha kumenya imiyoborere myiza muri buri cyiciro urimo cyose. Iyo urangije bagusaba gukora umushinga witwa ‘Legacy Driven Project’ ni ukuvuga umurage uzasiga inyuma.
Umurage njyewe nahisemo ni Ubumuntu Arts Festival kuko ibintu byose dukina ni ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu. Twaravuze tuti ‘reka dutangize iserukiramuco ritaba no muri Afurika’ kuko akenshi usanga amenshi ari ayo kubyina, ariko n’ayo ujyamo akakwibutsa cyangwa akagwisha ubumuntu aba akenewe.
IGIHE: Ugitangira ni izihe mbogamizi wahuye nazo?
Hope: Kubyumvisha abantu. Icya mbere iyo abantu bumvise iserukiramuco baba bashaka kujya ahantu bidagadura ariko noneho ndimo ndatwara iserukiramuco ku rwibutso. Ninde ushaka kujya ku rwibutso kwidagadura? Icya mbere ni ahantu yaberaga hari icyubahiro, hafite indangagaciro zaho. Ni ahantu hakubwira hati ‘niba ugiye gukorera igikorwa cyawe hano, dore amategeko ugomba kugenderaho’. Nta nzoga, nta tabi…
Urumva ninzana abaterankunga ntabwo nzana abamamaza inzoga, itabi noneho bakakubwira bati ‘ntabwo uzanishyuza’.
IGIHE:Abatarabyumvaga ni abayobozi cyangwa ni abaturage?
Hope: Ni buri wese, nanjye ubwanjye nari mu bushakashatsi. Ku buryo bambazaga bati ‘ukeneye amafaranga angahe’? Nkavuga nti ‘sinyazi ariko reka nkubarire make.’
IGIHE : Uko watekerezaga Ubumuntu Arts Festival mugitangira ni ko ubibona ubu?
Hope:Natekerezaga ko Ubumuntu Arts Festival yaba nka rwa rubuga Isi iza igahuriramo ikaganira ku bumuntu ariko nyuma y’imyaka ine hamaze kuza ibihugu 34. Uko nabibonaga birimo kuba pe! Njye nariyemeje ndavuga nti ‘reka ndebe’. Kuki Isi itaza hano mu Rwanda, ibihugu bigasubira iwabo byatwaye ikintu gifatika, bakigisha abantu b’iwabo babicishije mu buhanzi. Birimo kuba kandi.
IGIHE: Wumvaga atari umutwaro ukomeye wishyizeho?
Hope:Wari umutwaro ariko ndangiza rya somo nari narasinye ko nzakora icyo kintu. Uko nteye nka Hope iyo ntekereje ikintu singikore kirabura. Nabonaga ari umutwaro ariko nabaye nka wa mwana ukina mu mazi ashaka kumva uko hareshya.
IGIHE: Mashirika na Umuntu Arts festival ni byo buzima bwawe?
Hope:Nibwo buzima bwanjye sinzi ko hari ikindi nashobora. Nicyo numva naremewe. Nicyo numva nshoboye, nicyo kintu mbyuka mu gitondo nkumva sinisiganya kugikora. Nta kandi kazi nkora ni aka.
IGIHE: Mu mwaka ushize hari igihembo wegukanye. Ni bwoko ki?
Hope: Ni ya mahugurwa nagiyemo batanga ibihembo ku bayitabiriye. Ni igihembo gitangwa ku Isi hose. Iyo wakoze ikintu bikagaragara ko gitangiye kuzana impinduka ujya mu marushanwa. Nagiye mu marushanwa mbona nsohotse muri bane ba mbere.
Icyo gihembo iyo ugitsindiye baguha ibihumbi $25 kugira ngo biteze imbere wa mushinga na we biguteze imbere, ariko icy’ingenzi ni iryo shimwe. Kuko n’ubu utumva Ubumuntu abwumvira muri cya gihembo.
IGIHE: Ni iki wishimira umaze kugeraho?
Hope:Ndishimira kubona cyane abantu twakoranye nabo hari icyo bigezaho, hari aho bari. Ariko ikindi kinshimisha ukuvuga ngo ntaho ushobora gukomanga nka Mashirika ntihagire ugukingurira. Byonyine icyo cyizere cyamfashe imyaka 17 kucyubaka, aho dukomanze hose baradukingurira tukagirana ibiganiro nabo tukanabereka ibyo bakeneye.
IGIHE: Ni wowe wateguye igikorwa cya Miss Rwanda 2012, byo wabyinjiyemo ute?
Hope: Twebwe mu ishuri ryacu cyari igikorwa cyo gutera imbaraga abakobwa. Mu mashuri yisumbuye byari ibintu bihambaye, byatumaga abana batekereza ibintu bishya. Nicyo nifuzaga gukora hano mu Rwanda no muri Uganda nabikozeho inshuro imwe.
IGIHE: Kiriya gihe ntabwo iri rushanwa ryari rifite amateka meza, wari wizeye ko bizagenda neza?
Hope: Ibintu byacu dukora by’ubuhanzi, n’iyo wajya gutegura umukino urabanza ugakora ubukangurambaga. Twabanje gushora imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abantu babanze bahe agaciro icyo gikorwa, bamenye n’akamaro kacyo.
IGIHE: Kuki nyuma mutakomeje?
Hope: Nararebye nsanga ntabwo byoroshye kubikora hano mu Rwanda, ibyo twakoze byari byiza ariko nyuma y’aho turicara turiyumvira tuti ‘ese ni ibi dushaka kujyamo cyangwa dukomeze umwuga wacu w’ubuhanzi’?
IGIHE: Ni iyihe nama wagira umwana w’umukobwa wiyumvamo impano y’ubuhanzi?
Hope: Ni ugutinyuka agashakisha ijwi rye, ahantu hari amahirwe, yakumva Mashirika twakoresheje amarushanwa akaza, yatsinda atatsinda ajyeyo hari icyo bimwongerera, hari ikintu yiga. Kwiyigisha nibyo ariko abonye n’uko abyiga akabigira umwuga byamufasha kurushaho.


















TANGA IGITEKEREZO