00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Kanangire Laurène wihebeye ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo no gukina filime (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 December 2025 saa 01:13
Yasuwe :

Niba ukunda kureba indirimbo Nyarwanda zitandukanye, byanze bikunze ntabwo waba utarabona zimwe mu zo Kanangire Laurène amaze kugaragaramo z’ibyamamare bitandukanye.

Mu zo uyu mukobwa azwimo zamamaye harimo ‘Rasana’ ya Ruti Joël na Mike Kayihura, ‘Nicki Minaj’ ya Bruce Melodie na Blaq Diamond bo muri Afurika y’Epfo, ‘Nyoola’ ya Eddy Kenzo na Bruce Melodie n’izindi.

Kanangire aheruka kwegukana igihembo cya ‘Best Iconic Video Vixen of the Year 2025’ muri Video Vixen Awards iheruka kuba. Ibi bimushyira mu bakobwa bafite igikundiro kandi bafite izina mu bakunze kugaragara mu mashusho y’abahanzi batandukanye, akabikomatanya no gukina filime no kumurika imideli.

Ni umukobwa ukunze kuvuga ko yumva atekanye cyane iyo atisize ‘Make-up’ nk’uko abandi benshi mu bagore cyangwa abakobwa babikora.

Iyo abajijwe icyo abantu batamuziho, avuga ko ari uko benshi bajya bakeka ko akiri mu myaka 20, nyamara ayirengeje.

Mu kiganiro yagiranye na Peace Mwiza muri MOM Podcast, yagarutse ku rugendo rwe mu ruhando rw’imyidagaduro ndetse n’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Avuga ko atigeze akurana indoto zo kuzaba umuhanga mu by’ubuvuzi, umwarimu cyangwa se utwara indege nk’uko bigenda ku bandi bana, ahubwo we yumvaga azaba umukinnyi wa filime cyangwa ukagaragara mu ndirimbo.

Ati “Njye nakuze niyumvamo kuzaba umukinnyi wa filime cyangwa se umu-video vixen ukomeye.”

Aka kazi akamazemo imyaka 10 kuko yagatangiye mu 2015. Indirimbo ya mbere yagaragayemo bitoroshye kubera isoni nk’umuntu mushya ni ni iyitwa ‘Njyenyine’ ya Kid Gaju.

Ati “Birumvikana iyo ari inshuro yawe ya mbere buri gihe uba ufite isoni, ufite ubwoba ndetse uvuga make. Ntabwo byari byoroshye bwa mbere ariko na none ntabwo byari bikomeye cyane. Numvaga ntekanye bwa mbere mbikora kubera impamvu z’uko nabyiyumvagamo kuva kera, ariko nanone ndavuga nti ‘ibi ni byo nshaka nta bindi’.”

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kugaragara muri iyo ndirimbo yahise agira amahirwe yo kugaragara muri filime, aza kugenda amenyera ‘camera’.

Kanangire Laurène ufite igihembo cy’umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ufite umwihariko, agaragaza ko ari ibintu byamushimishije ariko hakiri imbogamizi muri aka kazi.

Ati “Narishimye ndavuga nti ku nshuro ya mbere abantu bari guha agaciro ibyo dukora. Narabyumvise cyane. Imbogamizi ziracyahari kandi nyinshi kuko kugeza ubu, abantu ntabwo barabyumva neza.”

“Iyo ubwiye ababyeyi ko ugiye kuba umu-video vixen cyangwa umukinnyi wa filime bakureba nk’umusazi bakavuga ko atari akazi. Ntabwo babyumva kandi ni akazi usibye hano mu Rwanda tutaratera imbere. Ahandi nko muri Amerika usanga ari akazi gatunga umuntu akabona buri kimwe cyose ashaka.”

Kanangire avuga ko yiyumvisemo icyizere kuva ku nshuro ya mbere cyanatumye asimbuka imitego yo muri aka kazi akagera ku ntego ze.

Ati “Muri uru ruganda harimo ibishuko byinshi. Uba ugomba kugira ikinyabupfura kandi ukirinda abantu bagusuzugura. Ukavuga uti ‘ni ibiki byakwica isura yanjye?’ Ukamenya ibyo ugomba gukora n’ibyo urenza ingohe. Ni ugushyiraho imipaka.”

“Hari igihe umuntu wakuvugishaga umubwira amafaranga agatangara akavuga ati ‘ayo ndayaguhera iki ko hari n’uwabikorera ubuntu? Ugasanga ni ikibazo kugira ngo abantu badufate nk’abantu bazi icyo bashaka kandi bagomba guhembwa. Bakirengagiza ko bigoye ko umuhanzi yakora indirimbo nta mukobwa urimo ngo igere kure nk’uko bigenda iyo arimo.”

Kanangire yagize ibibazo byinshi byatumaga ashaka kubivamo. Igihe kimwe yabivuyemo ajya mu kazi gasanzwe, ariko umutima ukomeza kumuhatira gusubira mu muhamagaro we. Ati “Bibaho ko hari igihe wumva wabivamo, bisaba kwiyemeza. Hari igihe ntari nishimye, ariko ubu ndi kubikora nk’akazi kanjye igihe cyose.”

Ahakana iby’abavuga ko abakobwa kugira ngo bagaragare mu mashusho y’indirimbo babanza kuryamana n’abahanzi, ndetse no gufata ibiyobyabwenge, akavuga ko ibyo bishobora kubaho nk’uko byabaho ahandi bitewe n’impamvu atari umwihariko w’aka kazi akora gusa.

Ati “Abantu bakwiriye guhumuka bakumva ko kujya mu byo kugaragara mu mashusho y’indirimbo bitavuze kuba ikirara. Biracyari ingorabahizi no ku basore kuba barambagiza umukobwa ukora aka kazi, ariko imyumvire ikwiriye guhinduka.”

Iyo Kanangire Laurène agiye kujya mu ndirimbo cyangwa gukina muri filime, hari imipaka ashyiraho ku bashaka kumuha ikiraka, kubera indangagaciro agenderaho.

Reba ikiganiro Kanangire yagiranye na Peace Mwiza

Reba indirimbo zimwe uyu mukobwa yagaragayemo

Kanangire Laurène amaze kugaragara mu mashusho y'indirimbo nyinshi
Peace Mwiza asanzwe akora ikiganiro anyuza kuri Mom Podcast kigaruka ku rugendo rw'abagore ariko kuri iyi nshuro bwa mbere yari yatumiye Kanangire
Kanangire Laurène ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu byo kugaragara mu mashusho y'indirimbo, sinema no kumurika imideli
Kanangire Laurène amaze imyaka 10 mu byo kugaragara mu mashusho y'indirimbo
Kanangire Laurène avuga ko kugira ikinyabupfura n'imirongo ngenderwaho ari byo bigeza kure ukora akazi nk'ake
Kanangire Laurène aheruka kwegukana igihembo cya 'Video Vixen Awards'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages