Karigombe ni umwe mu baraperi bakizamuka. Impano ye iri mu zitezweho kuzazamura ibendera rya Hip hop mu myaka iri imbere. Kuri ubu akunda kugaragara afasha Riderman mu bitaramo.

Siti True Karigombe amaze gukora indirimbo eshanu z’amajwi n’iz’amashusho ebyiri zirimo “Kigali Party”, “Muduhe inzira” yafatanyije na Bull Dogg na Mani Martin, “Urudashoboka” na “Sandra” yahuriyemo na Neema Rehema n’izindi.

Karigombe ari no gutunganya indirimbo nshya iri muri studio yise “Ngoma Murwa w’Ingoma.’’ Yayanditse akiri ku ishuri ku Nyundo.

Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu Karere ka Ngoma, yatangiye umuziki mu 2011 atangira kuwukora by’umwuga mu 2014 ubwo yatsindiraga kujya ku Nyundo aho yanyuze mu 2014-2016; afite umwihariko wo kuvanga ibyivugo na Hip Hop n’injyana gakondo benshi bamuzi no mu gufasha Riderman mu ndirimbo ze kurubyiniro.

Karigombe yagaragaye mu bitaramo bitandukanye bikomeye nka Kigali Up Festival mu 2014, PSF Gala Dinner mu 2015, Primus Guma Guma Super Star yo mu 2017, Blankets and Wine, Iwacu Muzika Festival yabereye i Ngoma n’ibindi.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko impamvu yahisemo kujya kwiga umuziki ariko agakora Hip Hop ari uko n’ubundi ari injyana yahoze akora kuva kera yakoraga iyi njyana.

Ati “Impamvu nahisemo Hip Hop ni uko n’ubundi nkora amarushanwa y’ijonjora nk’uko abandi bakora, njye nayakoze nk’umuraperi. Mbere y’uko njya kwiga umuziki ku Nyundo na nyuma yo kuvayo njye niyo yari amahitamo yanjye.”

Karigombe avuga ko uretse kwiga amasomo y’umuziki ku Nyundo, hari n’ibindi babigisha birimo no gutegura imishinga.

Avuga ko kujya kwiga umuziki hari itafari byashyize ku muziki we cyane ko mbere atabashaga kwikorera amashusho y’indirimbo mu buryo bworoshye ariko ubu akaba ari kugenda atera imbere.

Ati “Nabanje gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi zigera kuri eshanu, none ngeze ku rwego rwo gukora amashusho hari akantu ndi kubona. Maze gukora amashusho y’indirimbo ebyiri.”

Uyu musore usigaye ukunda kuba ari kumwe na Riderman akanamufasha akenshi ari ku rubyiniro, yavuze ko bahuye ubwo biteguraga igitaramo cya Kigali Up Festival, kandi akaba ari umwe mu bari kumufasha ku rubyiniro.

Arakomeza ati “Ndangije kwiga, nibwo nageze i Kigali ntangiye ubuhanzi ku giti cyanjye musaba ko najya mufasha nsanga nawe yari abikeneye, antega amatwi dutangira akazi.”

Avuga ko mu ndirimbo zijya zimugora ari iz’uyu muhanzi ziba ari nshya, agatanga urugero ubwo baririmbanaga iyitwa ‘Urugamba’ ya Riderman na Bruce Melodie muri East African Party ko ari imwe mu zamugoye cyane.

Yavuze ko hari ibintu Riderman akunda gukora ariko abantu batazi, ibyo birimo kuba akunda gusenga cyane.

Ati “Hari ibintu nka bitatu nzi akunda pe. Akunda gusenga, kandi ntabwo wamureba ngo umubone; akunda umuryango n’akazi akora.”

Uyu musore w'imyaka 23 ari mu baraperi bakomeye u Rwanda ruhanze amaso
Uyu musore w'imyaka 23 ari mu baraperi bakomeye u Rwanda ruhanze amaso
Kaligombe akunze kugaragara ari kumwe na Riderman ku rubyiniro
Kaligombe akunze kugaragara ari kumwe na Riderman ku rubyiniro
Umuraperi Karigombe ashaka kugeza umuziki we kure no kongera guhesha ikuzo umuziki wa Hip hop
Umuraperi Karigombe ashaka kugeza umuziki we kure no kongera guhesha ikuzo umuziki wa Hip hop

Video: Simeon Muhumuza