Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Tuyizere Kellia ariko akoresha izina rya Kelliah mu buhanzi bwe. Ntabwo ari mushya cyane mu muziki kuko afite indirimbo 14 zimaze kujya hanze zirimo iyo yise ‘Gitego’, yagiye hanze muri iki cyumweru.
Uretse umuziki Kelliah yasoje kaminuza muri ‘Civil Engineering’, mu ishami rya ‘Engineering Surveying’ aho afite impamyabumenyi ya A1.
Uyu mukobwa w’imyaka 29 yabwiye IGIHE ko umuziki ari impano yavukanye, cyane ko atawize ahubwo yisanze awukora. Ati “Nk’umuhanzi nta mbibi mfite gusa ku ndirimbo maze gushyira hanze nyinshi zibanda, ku rukundo gusa harimo n’izivuga ku burere mboneragihungu. Icya mbere, nkunda umuziki cyane, gusa ntaho nabyize ni impano navukanye.’’
Kelliah avuga ko mu bahanzi akunda haza imbere Kamaliza. Yatangiye kuririmba mu 2021, gusa ko mu myaka iri imbere ashaka kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Ati “Niyo ntumbero yanjye, nka buri muhanzi wese uba wifuza gukabya indoto ze.’’
Abajijwe uko abona abari mu ruganda rw’imyidagaduro haba ku ruhande rw’abanyamakuru, aba-promoters n’izindi nzego zireberera abanyamuziki, bari kumufasha avuga ko bari gukora uko bashoboye atari ukumufasha we gusa ahubwo n’abandi bari mu muziki.
Ati “Ku ruhande rwanjye mbona biri kuzamuka kandi ndabibashimira cyane. Mukomeze gushyigikira impano kuko u Rwanda rufite impano ntawabishidikanyaho rwose.’’
Kalliah yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Gitego’. Avuga ko ifitiye ubutumwa abantu bakundana, ariko nta mbibi ifite kuko ari indirimbo ivuga ku muntu waba ukunda akagutwara umutima, akaba ibyishimo byawe kuva aho agereye mu buzima bwawe. Agaragaza ko uwo ashobora kuba kuba umubyeyi wawe, umwana wawe, inshuti yawe magara cyangwa se umukunzi wawe.
Reba indirimbo nshya ya Kelliah








Ibitekerezo 0