Ku mbuga nkoranyambaga aho uzangeruka hose hanyujijwe amashusho y’abahanzi bataramiye abitabiriye ibi birori ntubura guhura n’amashusho y’umuhanzikazi wo muri Haiti, Rutshelle Guillaume, watunguye benshi bitewe n’umwambaro yaserukanye ku rubyiniro.
Uyu muhanzikazi ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu bakorera umuziki mu Birwa bya Caraïbes.
Nyuma yo gutsindira iki gihembo, Micheal Brun, watwaye igihembo cya “Best DJ” yahise amwemerera ko bakorana indirimbo.
Rutshelle Guillaume ni umuhanzikazi w’imyaka 35 afite album eshatu zirimo Emotions (2014), Rebelle (2017) na Quelle Qu'il Advienne (2021).
Uyu muhanzikazi ukundirwa ijwi rye, ni umwe mu bakomeye muri Haiti no mu Birwa bya Caraïbes. Afite sosiyete ye imufasha muri muzika yitwa Rutshelle Guillaume Production.

Queen Rutshelle aririmba ijyana ya Creole Music na Kompa, ubwo yari afite imyaka itanu nibwo yatangiye kuririmba muri korali mu rusengero rwa Church of Dieu de Boulard rwashinzwe na Révérend Louis Destinval.
Rutshelle Guillaume yavukiye Port-au-Prince mu muryango w’abana batatu. Ni we mukobwa wenyine urimo.
Ubwo yari afite imyaka 19 yinjiye mu itsinda rya “REL” ryari rigizwe n’abaririmbyi bize umuziki mu ishuri rya National School of Arts (ENARTS) muri Haiti.
Mu 2013 yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga ashyira hanze indirimbo “KITE M KRIYE” yanakunzwe bikomeye muri Haiti.
Inyuma y’umuziki Rutshelle yize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu muri Ecole Normale Supérieure (ENS) ayikomeza no muri State University of Haiti (UEH).
Kuva mu 2009 kugeza 2011, yari Umwarimu w’ibyo yize.
Rutshelle yakinnye mu yitwa "Vakans" yasohotse mu 2022 iyoborwa na Dominique Telemaque.
Mu 2019 yafunguye sosiyete yise RG Collections, ikora ikanacuruza ibikapu byo mu ntoki n’imyenda yo kogana.









Ibitekerezo 0