00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Soso waririmbye indirimbo itangira ikinamico Urunana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 March 2019 saa 09:29
Yasuwe :

Ni benshi cyane bazi indirimbo itangira ikinamico Urunana imaze imyaka iyinga 20 ica kuri radiyo zitandukanye, ariko ni mbarwa bazi nyiri ririya jwi ritanga ikaze buri gihe iyo tugiye kurwumva.

Nemeza ntashidikanya ko abamuzi ari mbarwa, nyamara indirimbo yo bazi no kuyiririmba.

Yitwa Ingabire Solange [Soso] akaba umutegarugori ufite ubuhanga bwihariye mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere injyana gakondo na Blues.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuririmba ari ibintu byamubayemo kuva akiri muto ariko ko yatangiye kubikora nk’umwuga mu 2009 ubwo yataramiraga abantu muri hoteli no mu tubari dukandukanye nka Cadillac, Serana Hotel, Novotel n’ahandi.

Yakoranye igihe kinini na Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina ndetse yafashije abahanzi benshi barimo Nirere Shanel, Miss Jojo, Masamba na Mani Martin mu bitaramo bitandukanye bagiye bakora.

By’umwihariko ijwi ry’uyu mugore ryanyuze mu matwi ya benshi n’ubwo batabashije kumenya ko ari we. Avuga ko ari we waririmbye indirimbo yamamazaga uruganda rwa Skol rugitangira mu Rwanda, indirimbo ya Rayon Sports, iy’ikinamico Urunana n’izindi.

Ati “Naririmbye indirimbo ya Skol igitangira yitwa ‘Akataraboneka’, hari iya Rayon Sports, hari iz’Urunana bajya bazumva iyo ikinamico itangiye, ndumva na Tigo nari nigeze kuyikorera indirimbo zamamaza kera.”

N’ubwo atibuka neza umwaka yakoze indirimbo y’Urunana avuga ko ari hagati ya 2008 na 2009 aho yafatanyije na Mani Martin n’ubwo we atumvikana cyane.

Agace abantu benshi bumva ikinamico itangiye yakaririmbye ari nko gusubiramo indirimbo ya mbere yari yararirimbwe n’abakecuru.

Ati “Kariya kabanza mu Runana niko kameze kuko hari abantu bakaririmbye kera b’abakecuru, hanyuma ngasubiramo. Ntabwo ari njye wagahimbye barakampaye ndakaririmba.”

Soso avuga ko iyi ndirimbo yakorewe muri studio yitwaga One Way Production, itunganywa na Sebahire Severin. Uburyo yabonye aka kazi byaturutse kuri nyir’iyi studio bari basanzwe bakorana.

Ati “Nakundaga kuba kuri iriya studio mpakorera indirimbo bakajya bampa akazi nk’indirimbo zo kwamamaza babaga bari gukora.”

Indirimbo yamamaza Skol yishyuwe ibihumbi 400 Frw gusa ayo mu Ikinamico Urunana ntabwo ayibuka n’ubwo yemeza ko ari make ku yo yahawe na Skol.

Nyuma y’imyaka 10 akora uyu muziki utuma abantu benshi batamumenya, yatangiye gukora indirimbo ze bwite aho yahereye ku yo yise Ngwino iri mu njyana ya Zouk.

Soso agiye gukora igitaramo cyo kwerekana impano ye

Yavuze ko asa n’uwatinze gutangira gukora indirimbo ze dore ko Nina bakoranye ageze kure, gusa ngo byatewe no kubura umwanya kuko yari afite izindi nshingano zirimo no kuririmbira mu mahoteli.

Ati “Nabuze umwanya wo kujya muri studio cyane kuko hari ibyo nari ndimo kwiga kandi nkora ibyo kuririmba mu ijoro ntabwo byari gushoboka.”

Kuva aho atangiriye gukora umuziki we, Soso yabaye ahagaritse ibyo kuririmba mu mahoteli.

Yemeza ko kuba yarabanje gukora umuziki mu buryo bwa Live asubiramo indirimbo z’abandi, byamufashije cyane kuko azakora uwe akoresheje ubunararibonye yahakuye.

Ati “ Ntabwo wava hanze ngo uhite wikubita mu muziki, nujya gukora Live ngo bikorohere. Ntandukanye n’undi muhanzi wajya mu muziki atarasanzwe abikora.”

N’ubwo ari bwo agitangira umuziki, yateguye igitaramo cyo kwerekana ko ashoboye kizaba tariki 29 Werurwe 2019, aho azaririmba indirimbo ze zitarajya hanze.

Ati “Ibintu byanjye ndabyizera cyane, numva ko nta muntu wabyanga. Mbateguriye ibintu byiza byinshi.”

Umva agace gatangira Ikinamico Urunana karirimbwe na Soso

Umva Akataraboneka, indirimbo ya Skol yaririmbwe na Soso afatanyije na Mani Martin

Soso yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Ngwino

Yaririmbye mu ndirimbo nyinshi nyamara abantu ntibari bamuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages