Aba bahanzi batumiwe mu Iserukiramuco rya Giants of Africa rizabera mu Rwanda kuva tariki 13 kugeza ku wa 19 Kanama 2023 ari na bwo hazaba igitaramo cyatumiwemo abakomeye muri Afurika.
Kimwe n’abandi bahanzi benshi mu Rwanda uyu Munyafurika y’Epfo, Tyla Laura Seethal, wamamaye nka Tyla na we yatangiye kwamamara mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ ubwo Isi yari yugarijwe na COVID-19.
Uyu mukobwa wagiye yitabira amarushanwa yo kuririmba akiri muto ariko ntarenge umutaru, yigiriye inama yo gukoresha urubuga rwa Instagram anyuzaho amashusho atandukanye ari kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi.
Ibi bikorwa byatumye atangira guhangwa amaso n’abanyamuziki batandukanye bari hirya no hino ku Isi.
Indirimbo ya mbere yakoze ni iyo yise ‘Getting Late’ yasohotse mu mpera ya 2019, ikundwa ku buryo bukomeye binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok.
Bitewe n’uburyo yakunzwe cyane muri iyo myaka byayihesheje amahirwe yo guhatanira ibihembo bya ‘South African Music Awards’ mu 2022 mu Cyiciro cya ‘Music Video of the Year’.
Kooldrink ni we mu Producer wa mbere Tyla yahuye na we ndetse amwigisha ibijyanye na muzika mu 2019.
Igitaramo gikomeye yaririmbyemo ni Milan Fashion Week yo mu 2023 ubwo yari yatumiwe n’Inzu y’Imideli Dolce& Gabbana, ni ibirori byamuhuje n’abarimo Kim Kardashian.
Mu ntangiriro za 2023 Tyla yaririmbanye na Chris Brown mu bitaramo 14 bigize ‘Under the Influence Tour’ urugendo rw’ibitaramo bimurika album y'uyu muhanzi wo muri Amerika.
Kuva yatangira umuziki mu 2020, Tyla amaze gukora indirimbo eshanu zirimo ‘Getting Late’ yakoranye Kooldrink, ‘To Last’, ‘Overdue’, ‘Been Thinking’ na ‘Girl Next Door’ aheruka gukorana na Ayra Star.
Bitewe n’uburyo umuziki we wakuruye amarangamutima ya benshi, mu 2021 yegerewe n’Ikigo Epic Records kibarizwa mu cya Sony Music bagirana amasezerano y’imikoranire ku muziki we.
Iyi sosiyete ikorana n’abahanzi bakomeye barimo Mariah Carey, Camila Cabello, DJ Khaled, Travis Scott, Sho Madjozi n’abandi.
Muri Werurwe 2023 Tyla yari umwe mu banyamuziki batumiwe mu birori biherekeza itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards, aboneraho umwanya wo kuganira n’abarimo HER na SZA.
Tyla yinjiranye muri muzika inzozi zo kuzubakira inzu ikomeye ababyeyi nk’igihembo cy’uko bamureze neza.
Akimara kwinjira mu muziki yababazwaga n'abamwita Ariana Grande wo muri Afurika y'Epfo bitewe n'imiririmbire ye ndetse n'uko yitwara mu mashusho
‘Getting Late’ indirimbo yazamuye izina rya Tyla mu ruhando rwa muzika
‘Girl Next Door’ – indirimbo Tyla aherutse guhuriramo na Ayra Star






Ibitekerezo 0