Uyu mukobwa umaze imyaka ine atuye mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, yatsinze iri rushanwa nyuma atorwa nk’umuyobozi w’urubyiruko rw’abanyarwanda batuye muri iyi leta.
Aherutse gusoza amashuri yisumbuye mu bijyanye n’amabanki, ndetse agiye guhita akomereza muri kaminuza.
Yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE aduhishurira byinshi abantu bashobora kuba batari bamuziho.
Ibiryo n’Icyongereza byabanje kumutonda akigera muri Amerika
Ubwo Miss Umutoni Joyeuse yavaga mu Rwanda, akajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari akiga mu mashuri yisumbuye.
Ururimi rw’Icyongereza rukoreshwa muri iki gihugu yari aruzi ariko ntiyamenyereye kuganira n’Abanyamerika ibintu byabanje kumutonda cyane.
Ati “Ikintu cya mbere cyangoye ni imivugire. Nari nzi uko abanyafurika tuvuga amagambo arumvikana ariko nkigera hano byarangoye cyane. Imivugire y’abanyamerika yari inkomereye cyane. Umuntu yajyaga amvugisha nkamusaba gusubiramo nk’inshuro eshanu. Bigeze nko mu mezi atanu naramenyereye nk’abandi bose.”
Ikindi cyamugoye ngo ni imirire yaho, kuko amafunguro yumvikanamo isukuri mu gihe yari umenyereye icyanga cy’umunyu.
Miss Africa Arizona yamufunguriye indi miryango
Nubwo atabashije kwegukana ikamba rya Miss Africa Arizona, Umutoni Joyeuse imyanya yabonye yamufunguriye imiryango itandukanye atari kubasha kwinjiramo iyo ataryitabira.
Ati “Nungutse ibintu byinshi cyane. Icya mbere nungutse ni ibihembo twabonye tukimara gutsinda. Narabyishimiye cyane. Ibindi byo ni byinshi cyane, aho nagendaga mvuga uwo ndi we, ibyo mpagarariye nabashaga kumvwa cyane kurusha undi uje gutyo gusa.”
Bijyanye n’umushinga we wo gukorera ubuvugizi abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa mu buryo butandukanye, Umutoni Joyeuse, yagiranye ibiganiro n’umwe mu ba Senateri wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Lela Alston, bafata umwanzuro w’uko hazubakwa ikigo cyita ku bana baba mu mihanda.
Ati “Naganiriye n’umusenateri wa hano n’abandi bayobozi batandukanye tuganira ku kibazo cy’abana baba ku mihanda cyane cyane abakobwa, biza kugaragara ko biterwa n’ababyeyi babo bakoresha ibiyobyabwenge bigatuma abana bajya ku mihanda. Hanyuma hanzurwa ko hazubakwa ikigo cyitwa Homeless Youth Center kizajya kibafasha kugira ngo ariho baba.”
Afite impano idasanzwe yo kuririmba
Umutoni avuga ko kuva mu bwana bwe yakuze akunda kuririmba ndetse yari afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye nubwo atarabigeraho.
Ati “Kuva nkiri umwana numvaga nzaba umuhanzi. Nakundaga kuririmba ndabibyuka ko najyaga nifata amajwi nkoresheje mudasobwa ya Papa nkanibagirwa kubisiba.”
Kugeza ubu mu kabati ke abitsemo ibikombe bibiri yatsindiye kubera impano ye kuririmba. Harimo icyo muri Miss Africa Arizona, Alhambra’s Got Talent, na Outstanding Talent mu ishuri yigagamo.
Ubwiza ni ku mutima
Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza anitwara neza, ariko kuri we yemeza ko ubwiza bw’inyuma nta cyo buvuze cyane icya mbere ari ku mutima.
Ati “Ubwiza ni ku mutima, ushobora kuba mwiza ku mubiri ariko ibikorwa bigatuma nta muntu ushobora kugukunda. Ushobora kwikoraho ariko utabashije guhinduka muri wowe nta bwiza. Ntekereza ko ubwiza ari mu mutwe, uko utekereza, uko wigaragaza.”
Uyu mwari ufite uruhu rwirabura, yemeza ko adashobora kwisiga amavuta ahindura uruhu nk’uko bimaze gufata intera kuri bamwe mu bakobwa bo muri Afurika.
Mu rukundo
Kugeza ubu Umutoni Joyeuse avuga ko nta musore bakundana afite ndetse ko n’uwigeze kubigerageza yamwimye ikaze kuko yari akiri mu ishuri.
Ati “Namubwiye ko mpugiye mu masomo, nta mwanya mfite wo gukundana.”
Kuri we umusore yaha umutima we ngo agomba kuba akwije ibintu bitatu ari byo ‘kubaha Imana, umuryango wanjye na njye’.
Nta heza nk’iwanyu
Nubwo atuye ibwotamasimbi, agira inama urubyiruko rwinshi rwo muri Afurika, ko abafite ibyo bitekerezo bakwiye kubizibukira, bakumva ko nta cyiza nko kuba mu gihugu cyakubyaye.
Ati “Nta gihugu cyiza nk’igihugu cyawe, uzakunde igihugu kuruta ikindi cyose ku Isi. Numva ko ibihugu byo mu mahanga wajyayo ugiye guhaha ubumenyi hanyuma uzaze ufatanye n’abandi kubaka igihugu cyawe kuko nta wundi uzacyubaka. Urubyiruko ni twebwe ejo hazaza h’igihugu cyacu”.



















TANGA IGITEKEREZO