– Ni umuririmbyi wa Choeur International de Kigali
– Sekuru yari umwe mu baririmbyi b’ibwami
– Ni umuhanga mu kwandika indirimbo agendeye ku manota
– Afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga Piano
Ryari irushanwa aho hagombaga kuboneka abatsinda bagahabwa ibihembo byabo, gusa ntibivuze ko abatarahembwe batari abahanga.
Abageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa byari bigoye kwemeza ushobora guhiga abandi kuko buri wese yabaga afite umwihariko we.
Ubwo iri rushanwa ryari rigeze mu Mujyi wa Kigali, umukobwa witwa Uwayezu Epiphanie yaratunguranye aririmba mu buryo bwa Opera bukoreshwa n’abahanga muri Kiliziya Gatulika.
Agiterura ijwi rye mu ndirimbo Ave Maria wari kugira ngo ni Umunyamerikazi Renée Fleming cyangwa Umurusiyakazi Anna Netrebko n’abandi bubatse izina mu kuririmba umuziki wa Opera.
Mu bari bagize Akanama Nkempurampaka Mani Martin niwe wenyine utarashimye ubuhanga bw’uyu mukobwa, ariko ntibyamubijije gukomeza kuko yari yabonye ubwiganze bw’amajwi.
Yakomeje mu kindi cyiciro nacyo aratsinda ajya mu mwiherero ari nacyo cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
N’ubwo Uwayezu atigeze atorwa nk’uwarushije abandi mu cyiciro cy’abaririmbyi, impano ye yatangaje benshi bitewe n’ubuhanga bamubonyemo.
IGIHE yamuganirije atubwira ku rugendo rwe rw’umuziki n’aho impano ye ikomoka. Ni mukobwa w’imyaka 29 utuye mu Karere ka Muhanga.
Uwayezu yavuze ko abana bavukana bose baririmba muri korali zo mu Kiliziya gusa ngo se yamubwiye ko impano yabo ikomoka kuri sekuru wajyaga aririmba ibwami.
Yatangiye kuririmba muri korali yitwa Pueri Cantores y’i Kabgayi mu 2007 ari nayo yamufashije kumenya ibyo azi.
Ati “ Icyo nzi cyo njya muri korali bwa mbere narigaga ngafata, kuvuga ngo ijwi ryari ku rwego nk’uru ntabyo nari nzi pe. Twari dufite abarimu bakanyigisha, icya mbere ni uko ugira ubushake. Narigaga nshyizeho umuhate nkemera nkanakubitwa.”
Uwayezu ntapfa kwemera ko afite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba ahubwo ngo ni ibisanzwe, uretse ko abibwirwa n’abantu benshi ko impano ye yihariye.
Kuri ubu amaze imyaka ibiri aririmba muri Choeur International de Kigali, yamubengutswe ikamusaba Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo abayitere ingabo mu bitugu.
N’ubwo iyi korali iba mu Mujyi wa Kigali, Uwayezu akaba atuye i Muhanga, yitabira ibikorwa byayo byose kandi abikorera ‘kwitagatifuza’ atagamije guhembwa.
Uko yitabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi
Uwayezu yavuze ko ubwo yumvaga ko hagiye kuba irushanwa rikeneye kuzamura abanyempano, atigeze yishyira muri icyo cyiciro kuko yumvaga hari abo rigenewe.
Ati “Numvaga amatangazo yo kwamamaza kuri radiyo nkumva si ibyanjye, bifite abantu bazwi bamenyekanye, bafite ubuhanga kundenza nkavuga nti ngiye hariya kwaba ari ukwishuka.”
Umwe mu bantu b’inshuti ze niwe wamwegereye amusaba ko yakwitinyuka akajya guhatana kuko ashoboye, nabwo arijyamo ariko afite ingingimira.
Ubwo yatoranywaga mu bazakomeza ku rwego rw’igihugu yumvaga byonyine bihagije kabone n’ubwo atari kurenga icyiciro cyari gukurikiraho.
Avuga ko muri gahunda zamujyanye mu irushanwa hatarimo gutwara igikombe ahubwo ‘njye nashakaga kumenya uko abandi bakora no kwerekana impano yanjye. Ibyo byari bimpagije’.
N’ubwo atabaye uwa mbere avuga ko yungutse inshuti, ndetse n’inama yahawe n’abayobozi batandukanye.
Uwayezu azi gusoma neza amanota y’umuziki, acuranga Paino, ndetse yandika n’indirimbo ze bwite yageneye kuririmba mu kiliziya.
Yigisha korali zinyuranye, akanafasha abandi bahanzi bo muri Kiliziya Gatulika mu gihe bari gutunganya indirimbo zabo muri studio.
Yemeza ko ugutwi kwe gufite impano yo kujonjora amajwi ku buryo ashobora kumenya uri kuririmba neza cyangwa nabi muri korali y’abantu 100.
Nyuma yo kuva mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, we na bagenzi be bakoze ibihangano bifite ubutumwa bushishikariza abantu kuboneza urubyaro, bahabwa amafaranga ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe.
Uwayezu avuga ko aya mafaranga agiye kuyifashisha mu kwagura ubumenyi mu kuririmba no gucuranga Paino.
Ati “Ngiye gushaka umuntu ampe amahugurwa kuri Piano no kugorora ijwi neza. Ni cyo kintu nshyize imbere ibindi bizaza nyuma.”
Icyizere ni cyose kuri we. Ngo akurikije uko impano ye yagiye ikura umunsi ku munsi yemeza ko mu myaka itanu iri imbere ashobora kuzaba ageze ku ntera iruta kure iyo agezeho.
Ati “Aha ndi sinari nzi ko nabasha kuhagera na hariya muri ArtRwanda-Ubuhanzi sinari nzi ko nagerayo, ntekereje uko naririmbaga mbere nkabona uko umunsi uvuyeho undi ujyaho ndi kuzamuka nizeye ko hazaza ibirenze ibyo ndi kubona ubu. Nshobora kuba ndi mu Rwanda ubutaha nkaba ndi mu Budage.”
Afite umugambi wo gutunganya indirimbo ze yanditse yari yaraburiye ubushobozi bwo kuzikora neza.
Uyu mukobwa ngo ntashobora kuririmba indirimbo z’Isi, keretse hari umuhanzi umwifashishije ngo amushyiriremo ijwi bikomeze kuryoha, kandi ngo niwo murongo azakomerezamo iteka ryose.

Ibitekerezo 0