00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Vex Prince; umwe mu bahanzi batanga icyizere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 November 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Umuziki w’u Rwanda umunsi ku wundi wunguka abahanzi batandukanye, ndetse kuri ubu ubaze abakora umuziki bwakwira bugacya kuko umubare umaze kuba munini. Umwe mu bamaze igihe kitari kinini cyane binjiye mu ruhando rw’abahanzi bo guhangwa amaso ni Vex Prince.

Vex Prince ubusanzwe yitwa Munezero Eric Prince. Yatangiye umuziki mu 2022. Amashuri yisumbuye yayize muri Sunrise High School i Musanze mu bijyanye n’Ubumenyamuntu, Ubutabire ndetse n’Ibinyabuzima.

Yabwiye IGIHE ko yinjiye mu muziki kuko ari impano yakuranye, akaza gutangira kuwukora mu buryo bw’umwuga mu 2022. Ati “Umuziki nakuze numva undimo, ariko natangiye gukabya inzozi zo kuwukora bya nyabyo mu 2022.”

Agaragaza ko intego afite ari ukuba umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga, kuko umuziki kuri ubu warenze kuba umuntu yawukora areba isoko ry’imbere mu gihugu akomokamo. Ati “Intego yanjye kuri ubu ndi gushaka ko umuziki wanjye ugera hashoboka ukarenga imbibi z’u Rwanda, ntabwo umuziki umuntu kuri ubu awukora areba isoko ry’imbere mu gihugu.”

Vex Prince muri Kamena 2025 yamuritse album ye ya mbere yise “Levitation”, ashyigikirwa n’abakunzi bamaze kwigarurirwa n’umuziki we mu gihe kitari kinini cyane amaze yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Uretse Vex Prince wamurikaga album ye ya mbere, abandi bahanzi bamufashije barimo Khire, Producer YewëeH ukomatanya kuririmba no gutunganya indirimbo, Lamah wamenyekanye mu ndirimbo yise “Crazy How” ndetse na Neil lee Morane.

Iyi album ya Vex Prince iriho indirimbo zirimo iyo yise “Wahala”, “La La La”, “Holly Water”, “Money”, “Bad Energy”, “Make You Mine” n’izindi.

Yabajijwe impamvu album yayise “Levitation” bishatse kuvuga “Kujya mu Bicu” mu rurimi rw’Ikinyarwanda, agaragaza ko ayifata nk’itangiriro ry’urugendo rwe muri muzika.

Ati “Ni itangiriro kandi indirimbo nkora zishyira abantu mu bicu. Nasanze ariryo ryajyana na buri ndirimbo kandi bikaba byiza ku muntu wese uzumva iyi album. Umuhanzi wese iyo ashyize album kiba ari igikorwa cya mbere. Ni umushinga nizera uzamfungurira amarembo yaba hanze no mu Rwanda. Ni itangiriro.”

Mu batunganya indirimbo bakoze kuri iyi album harimo Muriiro, Bop Pro, Stamina Quba, YewëeH, Mandex Beats na Bumer. Iriho indirimbo 12.

Abajijwe impamvu yahisemo gushyira hanze album kandi atari umuhanzi uragira izina rikomeye cyane, avuga ko intego ye ari ugukomeza gushakisha uko yamenyekana ku ruhando mpuzamahanga kandi ko ibyo utabigeraho nta album ufite.

Ati “Buri muhanzi aba afite ukuntu akora ibintu bye impamvu nahisemo gukora album. Ni uko indirimbo zose zanjye yaba iz’urukundo cyangwa izo kubyina nashakaga kuzihuriza hamwe nkakora album imwe nk’umushinga nateguye. Kandi album ni igikorwa kigaragaza ibyo umuhanzi akora. Njye nabikoze kugira ngo nimurike nk’umuhanzi w’umwuga kuko ntabwo wakwitwa uw’umwuga nta album ugira.”

Ushaka kumva album ya Vex Prince wakanda hano https://open.spotify.com/album/16fT0xYV5BjaErDvCbP6Ky

Vex Prince aheruka kumurika album ye ya mbere
Vex Prince amaze imyaka itatu atangiye umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages