Kuri ubu Sosiyete ya Motherland Focus Pictures yakoze filime z’uruherekane zirimo Umuturanyi Series, Natasha Series, yatangiye urugendo rwo gukora filime yabo bwite nyuma y’imyaka itanu yari imaze ikorera abandi, ihereye ku yitwa “Umwari”.

Iyi filime yanditswe na Harerimana Is'Haq uzwi nka Papa Iddy muri filime yitwa Umuturanyi igaruka ku babyeyi bahatira umwana wabo w’umukobwa gukora ubukwe bumushyingira mu muryango ukize batekereza ko ari wo uzabahindurira ubuzima.

Iyi filime yatanzweho ibitekerezo na Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke igaragaramo abakinnyi b'imena barimo Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava, Sandrine Uwimpundu uzwi nka Rufonsina, Busine Israel ukina mu Impanga Series, Didier Kamanzi ukina muri Seburikoko na Gael Nyatanyi.

Hagaragaramo kandi Monalisa umenyerewe mu mashusho y’indirimbo zirimo 'Turacyari ba bandi' ya King James na 'Amashu' ya Chris Eazy.

Umuyobozi w’iyi sosiyete, Ndayishimiye Rafiki Salomo avuga ko batangiye uru rugendo nyuma yo kwiyungura ubumenyi bakuye muri filime bakoze mu myaka itanu ishize.

Ati “Nyuma yo kwisuzuma tugasanga hari filime twakozeho zikaba nziza abanyarwanda bakazikunda, ubu twahisemo gutangira urugendo rushya dutangira gukora filime zacu.”

“Si urugendo rworoshye ariko tuzarunyuramo kuko hari ibyo twize mu myaka itanu ishize tumaze dukorera abandi, natwe tubona ko twakikorera bigakunda.”

Motherland Focus Pictures si bashya muri sinema nyarwanda dore ko ari bo bakoze filime zirimo “Natasha Series” ya Natasha Ndahiro, “Gatarina Series” ya Mutoni Assia, n’umuturanyi “Umuturanyi” ya Clapton Kibonke ari na we bagikorana kugeza ubu.