Icakanzu Contente watoje abakobwa bitabiriye Miss Rwanda kubyina mu bihe bitandukanye yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2023 yakirwa na bamwe bagize Itorero Inganzo Ngari.

Akigera i Kigali yatangaje ko bitari kumworohera kwakira ko bagenzi be bataramanye igihe kinini bagiye gukora igitaramo ari mu mahanga.

Ati “Ndi Inganzo Ngari, ni umuryango wanjye mu gihe ugiye gutarama ngomba kuba mpari, kandi nkagira umusanzu nanjye ntanga.”

“Mu by'ukuri ntababeshye, Imana ishimwe mpageze amahoro kuko iyo iki gitaramo kiza kuba nkiri mu mahanga sinzi ko narikubasha kubyakira, iyo mba ndi urwara umutima nari kuzawurwara pe!”.

Uyu mubyinnyi wari kumwe n’imfura yabyaranye na Mutijima Emmanuel Mureganshuro [Mangouste] avuga ko agomba gukora ibishoboka agatanga umusanzu we muri iki gitaramo.

Igitaramo “Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda" giteganyijwe ku wa 4 Kamena 2023 muri Camp Kigali, kizaba ku munsi w’Umuganura nka kimwe mu bikorwa byasubijweho n’Umwami Ruganzu II Ndoli mu Rwanda. Kigiye kuba nyuma y'imyaka isaga itanu kuko igiheruka cyabaye mu 2018.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP, 25.000 Frw muri VVIP, icyakora ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo haziyongeraho ibihumbi bitanu kuri buri cyiciro.

Ku bashaka gusangira n’inshuti n’imiryango muri iki gitaramo bari ku meza imwe y’abantu batandatu bazishyura 160.000 Frw.

Icakanzu Contente yatangiye kubyina mu Itorero ‘Umucyo’ (ntirigikora), abyina no mu Itorero ‘Garukurebe’ ry’i Rwamagana.

Yatoje Itorero ‘Urugangazi’, atoza ibigo by’amashuri bitandukanye harimo ayisumbuye na kaminuza.

Yafashije amatorero atandukanye mu gutegura ibitaramo, anatoza Itorero ‘Inyamibwa’ za AERG, ubu ni umubyinnyi w’Itorero ‘Inganzo Ngari’ n’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza'.

Bimwe mu byo Icakanzu ashyize imbere ni ugutoza umuco abakibyiruka n’ababyeyi batagize amahirwe yo kubyiga abinyujije ku rubuga rwa YouTube n’ahandi.

Akanyamuneza kari kose kuri Icakanzu Contente wishimiye kongera kugera i Kigali
Akanyamuneza kari kose kuri Icakanzu Contente wishimiye kongera kugera i Kigali
Contente yaherukaga mu Rwanda mu 2021 nyuma y’ubukwe bwe n’umukunzi we Mutijima, nyuma bajya gutura muri Amerika aho bibarukiye imfura
Contente yaherukaga mu Rwanda mu 2021 nyuma y’ubukwe bwe n’umukunzi we Mutijima, nyuma bajya gutura muri Amerika aho bibarukiye imfura
Icakanzu Contente avuga ko atari kunezezwa no kuguma i mahanga bagenzi be bari mu gitaramo
Icakanzu Contente avuga ko atari kunezezwa no kuguma i mahanga bagenzi be bari mu gitaramo
Icakanzu Contente yakiriwe na bamwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari
Icakanzu Contente yakiriwe na bamwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari
Icakanzu yagiye agira uruhare mu gutoza abakobwa bitabiriye Miss Rwanda kumenya kubyina Kinyarwanda
Icakanzu yagiye agira uruhare mu gutoza abakobwa bitabiriye Miss Rwanda kumenya kubyina Kinyarwanda
Icakanzu Contente yishimiye kongera guhurizwa n’Inganzo Ngari mu gitaramo i Kigali
Icakanzu Contente yishimiye kongera guhurizwa n’Inganzo Ngari mu gitaramo i Kigali
Serge Nahimana aramutsa Icakanzu Contente waje kwifatanya na bo mu gitaramo bafite tariki 4 Kanama 2023
Serge Nahimana aramutsa Icakanzu Contente waje kwifatanya na bo mu gitaramo bafite tariki 4 Kanama 2023

Amafoto: Habyarimana Raoul