Ice Cube w’imyaka 53 usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, yabitangarije mu kiganiro Million Dollaz Worth Of Game gikorwa n’itsinda ry’abaraperi rya Mount Westmore.
Uyu muraperi yagize ati "Sinzi uko Hollywood inyumva ubu, kubera kutikingiza Covid-19 nabuze ibiraka bya filime zitandukanye byari kumpa miliyoni 9$, ibintu njye ntumva neza kugeza ubu."
Nubwo Ice Cube atigeze avuga filime yakuwemo, bivugwa ko hari filime y’urwenya ya Sony yitwa ‘Oh Hell No’ yakuwemo kubera ko yari yanze kuzuza ibasabwa birimo kuba yarikingije COVID-19.
Iyi ni filime y’urwenya yari yaratangiye gufatwa amashusho kuva mu ntangiro za 2020, Ice Cube yari ahuriyemo na Jack Black.
Ice Cube avuga ko atigeze yanga aka kazi ko gukina filime, ahubwo atumvaga neza impamvu bakamwimye kubera urukingo gusa.
Kwikingiza COVID19 mu bakinnyi ba filime i Hollywood byatumye benshi babura akazi, aba barimo Rockmond Dunbar watakaje umwanya yari afite muri filime y’uruhererekane ya ‘9-1-1’ na Steve Burton wabuze umwanya yari afite muri ’General Hospital’.
Kugeza ubu Ice Cube utarafata urukingo na rumwe rwa Covid-19, ategerejwe mu gice cya gatatu cya filime azahuriramo na Kevin Hart yitwa Ride Along yari iteganyijwe gusohoka uyu mwaka, ariko ikimurirwa mu gihe kitaramenyekana.
Ice Cube nubwo yatakaje miliyoni 9$, mbere ya Covid 19 yakinnye muri filime zitandukanye zirimo First Sunday (2008), Straight Outta Compton (2015) Ride Along 2 (2016) n’izindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!