00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyamamare Alpha Blondy yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 July 2018 saa 09:46
Yasuwe :

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi Seydou Koné[Alpha Blondy] yageze mu Rwanda aho yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival, yaje aherekejwe n’abacuranzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018.

Alpha Blondy yagombaga gutaramira i Kigali ku wa 20 Kanama 2017, ku munsi wo gusoza Kigali Up Festival yabaga ku nshuro ya karindwi ariko biza kurangira atahageze ku mpamvu zitasobanuwe neza.

Abakunda Alpha Blondy, icyo gihe bababajwe bikomeye no kuba atarabashije kubataramira gusa kuri iyi nshuro yahageze. Mu kwisobanura ku cyamubujije kuza mu mwaka washize, Alpha Blondy yavuze ko habaye urujijo ruto mu itsinda ryita ku nyungu ze bituma asiga urugendo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Yongeyeho ko kuba ataraje mu mwaka ushize, mu gitaramo agomba gukora kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga mu gufungura Kigali Up Festival ya munani ngo yizeye kuzahoza abagize umubabaro. Ati “Ntabwo naje, habaye ikintu cy’urujijo mu itsinda ryita ku nyungu zanjye birangira ntaje.”

Alpha Blondy yakiriwe n'abarimo aba Rasta bo mu Rwanda

Alpha Blondy yongeyeho ati “Ni ubwa kabiri ngeze mu Rwanda ndetse nishimiye kuba ngarutse hano, ku bw’ubuntu bw’Imana nizeye ko iki gitaramo nje gukora kigomba kuzamura ibyishimo mu bantu.”

Uyu muhanzi aje mu Rwanda kuhakorera igitaramo mu gihe aheruka gusohora album nshya ikubiyeho indirimbo ziganjemo izikebura leta ngo ifungure imfungwa zatawe muri yombi mu mvururu zavutse nyuma y’amatora yabaye muri Côte d’Ivoire mu 2010 ubwo hatowe Alassane Ouattara.

Mu bandi bahanzi bakomeye bategerejwe muri iri serukiramuco, harimo Kenny Wesley na Soulful Nerd bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Annet Nandujja (Uganda), Third Eye & Lulu (Malawi), Joey Blake (USA), Jah Bone D ( Rwanda) n’abandi batandukanye.

Aba ni bamwe mu bagize itsinda ry'abacuranzi ba Alpha Blondy
Alpha Blondy akigera i Kanombe yabwiraga kenshi abashinzwe inyungu ze ko afite inyota yo gutumura itabi, barimuhaye aryinjirana mu modoka
Alpha Blondy ageze mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Amafoto: Museme Nabii Yves


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages