Emmy Rossum ubusanzwe witwa Emmanuelle Grey "Emmy" Rossum yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo yitwa ‘Shameless’, yakinnye no mu zindi filime zakunzwe zirimo Songcatcher (2000), An American Rhapsody, (2001) and Passionada (2002), The Day After Tomorrow (2004), Poseidon (2006), Dragonball: Evolution (2009), Dare (2009), Beautiful Creatures (2013), Before I Disappear (2014), You're Not You (2014), Comet (2014) n’izindi nyinshi.

Uyu mugore asanzwe ari n’umunyamuziki ndetse aheruka gusohora album yise ‘Inside Out’. Mu mpera za Gicurasi 2017 yarushinganye na Sam Esmail nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Emmy Rossum na Sam Esmail barushinze kuwa 28 Gicurasi 2017, ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa New York City bunatahwa na benshi mu byamamare muri sinema. Mu babutashye harimo Hilary Swank, Robert Downy Jr., abakinnye muri Shameless nka William H. Macy na Shanola Hampton, hari kandi n’abakinnyi ba filime ‘Mr. Robot ‘ Rami Malek ndetse na Christian Slater.

Nyuma yo gukora ubukwe baje mu Rwanda mu kwezi kwa buki ndetse ku mbuga nkoranyambaga bakoresha by’umwihariko Instagram bagiye bashyiraho amafoto y’uruhererekane berekana ko bari mu Rwanda mu gace k’imisozi miremire.

Menshi mu mafoto Emmy Rossum na Sam Esmail berekanye, yiganjemo ayo bafatiye muri Parike y’Ibirunga aho bagiye gusura ingagi ba mbere mu buzima bwabo bagatangazwa n’uburyo izi nyamaswa ‘zibayeho mu buzima bwiza zinafite abantu bazitaho umunsi ku wundi’.

Uyu mugore wamamaye muri filime ‘Shameless’ yafashe amwe mu mashusho yafashe ingagi zikinira mu migano yo mu birunga maze ayaherekeza ubutumwa buvuga ko ‘ari ubwa mbere asuye inyamaswa ziteye gutya mu buzima bwe’.

Yagize ati “Nazamutse mu misozi y’u Rwanda ndi hamwe n’abashinzwe kurinda pariki bahaze ubuzima bwabo mu kurinda no kubungabunga ingagi zo mu birunga. Mu by’ukuri ni ubwa mbere mu buzima bwanjye, nize kubaha, kumvikana no kuvugana na zo[ingagi] mu gukomeza akazi katangijwe na Dian Fossey.”

Uretse Pariki y’Ibirunga, Emmy Rossum n’umugabo we banasuye inyamaswa muri Pariki y’Akagera. Ntibigeze bagaragaza hoteli bacumbitsemo ndetse n’igihe bazasubirira muri Amerika ntibagitangaje.

Aba bombi baje mu Rwanda mu kwezi kwa buki
Aba bombi baje mu Rwanda mu kwezi kwa buki

Emmy n’umugabo we sibo bonyine bari mu kwezi kwa buki muri iyi minsi kuko na Pippa Middleton na James Matthews bagiye muri Australia nyuma y’uko bari bamaze iminsi muri New Zealand.

Emmy uzwi muri 'Shameless' yaje mu Rwanda nyuma y'igihe gito akoze ubukwe
Emmy uzwi muri 'Shameless' yaje mu Rwanda nyuma y'igihe gito akoze ubukwe
Emmy Rossum n'umugabo we barushinze kuwa 28 Gicurasi 2017
Emmy Rossum n'umugabo we barushinze kuwa 28 Gicurasi 2017
Emmy Rossum hano yari muri Pariki y'Akagera
Emmy Rossum hano yari muri Pariki y'Akagera
Emmy Rossum yarushinganye n'uyu mugabo bari kumwe nyuma yo gutandukana na Justin Siegel babanye kuva mu 2008-2010
Emmy Rossum yarushinganye n'uyu mugabo bari kumwe nyuma yo gutandukana na Justin Siegel babanye kuva mu 2008-2010