Igitaramo cya Jef Neve cyabereye mu nzu y’ibitaramo ya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura. Yaririmbiye abakunzi b’umuziki babarirwa muri 350 ari nayo myanya yari yateguwe gusa nk’uko mu kwamamaza iki gitaramo byagiye bitangazwa.

Iki gitaramo cyari umwihariko ukomeye ku bakunda umuziki, cyatangiriye ku masaha yagenwe kuko ahagana saa mbili z’ijoro umuhanzi wa mbere yari atangiye gucuranga. Ibyishimo n’umunezero byagaragaraga ku maso y’abafana gusa byabaye indengakamere ubwo Jef Neve yacurangaga piano yumvikanagamo uburyohe bwihariye.

I Kigali, Jef Neve yakuriwe ingofero mu gucuranga piano, igitaramo kirangira hari abakinyotewe ku buryo byatangajwe ko gisojwe benshi banga kuva mu byicaro nk’ikimenyetso cy’uko bagezwe ku mutima n’umuziki.

Jef Neve, ni umucuranzi w'imyaka 39 ukomoka mu Bubiligi. Yasusurukije abitabiriye iki gitaramo akoresheje ubuhanga budasanzwe yihariye mu gucuranga injyana ya Jazz yifashishije piano.

Yacuranze indirimbo ziganjemo izamenyekanye, mbere yo kuririmba buri ndirimbo yabanzaga akayisobanura n’impamvu yamuteye kuyihimba, izishimiwe harimo iyitwa Autumn In New York, Embraceable You, When I Fall In Love, For All We Know, The Sacrifice n’izindi.

Neve uje kuririmbira mu Rwanda ku nshuro ya mbere yanacuranze ‘Formidable’ ya Stromae yishimirwa bikomeye. Mu ndirimbo ze yarangirije ku yo yanditse biturutse ku bitero by'ubwiyahuzi byibasiye Isi muri iki gihe ahita yakira Kayirebwa wari umushyitsi w'imena muri iki gitaramo.

Icyaryoheye abantu cyane ni uburyo Kayirebwa yaririmbye acurangirwa na Jef Neve nyuma haza Deo Munyakazi na we avangamo inanga ruba uruvangitirane rw’umuziki uryoheye ugutwi mu njyana ya Jazz ivanzemo inanga byombi bihagerekeza indirimbo z’uyu mubyeyi umaze imyaka irenga 30 aririmba.

Kayirebwa wari uherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 70 amaze avutse yafashije Jef Neve gususurutsa abafana. Yaririmbye yikirizwa n'abumva ururimi rw'Ikinyarwanda abandi bakamufasha gukoma mu mashyi bajyanisha n'indirimbo ze.

Jef Neve wo mu Bubiligi yerekanye urwego agezeho
Jef Neve wo mu Bubiligi yerekanye urwego agezeho

Umusore uri kugaragaza ubuhanga bukomeye mu gukirigita inanga, Deo Munyakazi na we yacuranze muri iki gitaramo benshi banyurwa n’urwego agezeho mu muziki gakondo.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Sam Rugege ndetse na Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels wagize uruhare rukomeye mu gutumira Jef Neve i Kigali. Uyu muyobozi yashimiye byimazeyo Neve avuga ko ‘abakunzi b’umuziki we bishimiye kumureba acurangira i Kigali’.

Abatumiye Jef Neve batangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2016 agomba kwerekeza mu Mujyi wa Rubavu mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo gutanga isomo ryo gucuranga ku bana bahiga.

Mbere yo gusubira mu Bubiligi, Jef Neve azakora ikindi gitaramo kizaba kuwa 12 Ukuboza 2016 kuri Ambasade y’u Bubiligi.

Jef Neve yagaragaje ubuhanga mu gucuranga piano
Jef Neve yagaragaje ubuhanga mu gucuranga piano
Ni umuhanga mu muziki wa Jazz
Ni umuhanga mu muziki wa Jazz
Kayirebwa yabanje kwicara mu bafana aryoherwa n'umuziki wa Neve
Kayirebwa yabanje kwicara mu bafana aryoherwa n'umuziki wa Neve
Neve yacurangiye Kayirebwa bahuza ubuhanga
Neve yacurangiye Kayirebwa bahuza ubuhanga
Kayirebwa yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Kayirebwa yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Umuziki wari inyuramatwi
Umuziki wari inyuramatwi
Munyakazi yacuranze inanga naho Neve acuranga piano biba uruhurirane rw'ibicurangisho bibyara umuziki uryoshye
Munyakazi yacuranze inanga naho Neve acuranga piano biba uruhurirane rw'ibicurangisho bibyara umuziki uryoshye
Munyakazi Deo yacurangiye Kayirebwa
Munyakazi Deo yacurangiye Kayirebwa
Abunganiraga Kayirebwa mu majwi
Abunganiraga Kayirebwa mu majwi
Jef Neve yarimo yitegereza uko Munyakazi akiranura imirya
Jef Neve yarimo yitegereza uko Munyakazi akiranura imirya
Munyakazi Deo, umwe mu bahanzi bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga
Munyakazi Deo, umwe mu bahanzi bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga
Ibyishimo ku maso y'abaje mu gitaramo
Ibyishimo ku maso y'abaje mu gitaramo

Amafoto: Mahoro Luqman