00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyatumye Bruce Melodie yitwaza Prince Kiiiz mu rugendo aherutsemo muri Kenya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 March 2024 saa 05:12
Yasuwe :

Producer Prince Kiiiz ubarizwa muri Country Records, yashyize umucyo ku cyatumye Bruce Melodie amwiyambaza mu rugendo aherutsemo muri Kenya agasiga Producer Element usanzwe ukorera 1:55 AM Ltd.

Urugendo rwa Bruce Melodie na Prince Kiiiz, rwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibazaga impamvu uyu muhanzi yasize Element basanzwe bakorana binyuze muri sosiyete ya 1:55 AM ltd akajyana undi mu-producer w’ahandi nko muri Country Records yavuye.

Prince Kiiiz wegukanye igihembo cy’utunganya amajwi y’indirimbo wahize abandi (Best Music Producer) muri IMAwards 2023, yavuze ko urugendo rwe na Bruce Melodie bagiriye muri Kenya rwari rugamije kwamamaza indirimbo “When She’s Around” atari kumusiga akandi ari we wayikoze.

Uyu musore ubwo yari mu kiganiro Isango na Muzika cya Isango Star, yavuze ko urugendo rwe rwari ruzwi na Country Records ndetse nta gahunda afite yo kuhava ngo asubire muri 1:55 AM Ltd.

Ati “Impamvu nagiye muri Kenya rwari urugendo rw’akazi twari tugiye mu bikorwa bigamije kumenyakanisha indirimbo ‘When she’s around’ kandi ni indirimbo nakoze kuva kuri zeru ikiri ‘Funga Macho’, ntabwo rero yari kujyana undi muntu kandi aziko arinjye wakoze iyo ndirimbo.”

“Njye ndi muri Country Records ndatekanye, meze neza nta kibazo dufite , 1:55 AM nkorana nabo nk’uko nkorana n’abandi bo muri KIKAC Music, muri Giti Entertainment, n’abandi , iyo dukoranye kuriya rero baraza bakishyura nk’abandi bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko Country Records yari izi gahunda zose z’uru rugendo rwe ndetse babanje kwicarana bakabiganiraho harebwa icyo iyi sosiyete izungukiramo.

Uru rugendo rwasize Prince Kiiiz akoze indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo na Bien Aime Baraza , Ben Sol , Bahati na Nadia Mukami.

Kurikira ikiganiro kirambuye

Urugendo rwa Bruce Melodie na Prince Kiiiz muri Kenya rwasize bakoranye indirimbo n'abahanzi bane bo muri iki gihugu
Prince Kiiiz avuga ko yajyanye na Bruce Melodie muri Kenya bitewe n'uruhare yagize ku ndirimbo 'When she's around'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages