00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyenda barimo ufite ubumuga bazaserukira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022- Uko ijonjora ryagenze (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 February 2022 saa 02:26
Yasuwe :

Abakobwa icyenda barimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batsindiye itike yo guhagarira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ni ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa ryo gushaka uhiga abandi bakobwa mu buranga, umuco n’ubwene hitabiriye ufite ubumuga ndetse by’umwihariko Uwimana Jeannette wakoze ayo mateka yaje mu bakobwa icyenda bakomeje mu kindi cyiciro.

Muri rusange abakobwa 82 nibo bari biyandikishije baturutse mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, gusa 47 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye.

Bose uko ari 47, bagaragaje impamvu bahisemo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’imishinga bifuza gushyira mu bikorwa baramutse begukanye ikamba.

Akanama Nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na Munyaneza James kaje kwemeza ko abakobwa icyenda ari bo batsindiye guhagararira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022.

UKO IGIKORWA CYAGENZE:

Abakobwa icyenda ni bo batoranyirijwe guhagararira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022

Byari ibihe by’akanyamuneza, bivanzemo n’amarira y’ibyishimo ubwo hatangazwaga abakobwa icyenda bemerewe guhagararira Intara y’Amajyepfo mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

1. Ituze Ange Melissa [No 14]

2. Tanganyika Elisabeth [No 1]

3. Ashimwe Michelle [No 32]

4. Kamikazi Queen Roxanne [No 13]

5. Ikirezi Happiness [No 3]

6. Ruzindana Belyse [No 31]

7. Uwimana Jeannette [No 40]

8. Irakoze Sabrine Hyguette [No 34]

9. Keza Melissa [No 24]

18:45: Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye kwiherera aho babarura amajwi nyuma bakaza gusubira mu byicaro byabo hatangazwa abatsinze.

Abatsinda ni bo bazahagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022.

18:43: Umukunzi Alabertine [No 47] , umukobwa wanyuma ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umukunzi yavuze ko aramutse atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yashyira mu bikorwa umushinga we wo guhuza urubyiruko n’abakuze.

Yavuze ko umushinga we witwa ‘Mpuza nabo’ ugamije guhuza urubyiruko n’abakuze mu rwego rwo kuvanaho icyuho kiri hagati y’abo mu muryango Nyarwanda.

Icyo cyuho avuga ko gituma habaho ibibazo bituma bishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Yahawe NO eshatu.

18:40: Umutoni Neema [No 46] na we ageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyatumye yitabira irushanwa avuga ko abamubanjirije yabonaga ari abakobwa beza kandi bafite impano.

Ati “Icya mbere cyatumye nitabira irushanwa ni uko abo bagenzi banjye bari bafite imishinga myiza kandi banafite uburyo bwiza bwo kuyigeraho.”

Umushinga we ni ugufasha abakobwa bo mu mashuri bafite ibibazo byo mu miryango yabo ariko ugasanga ibyo bibazo bitazwi.

Yavuze ko yafatanya n’inzego zishinzwe uburezi hagashyirwaho amatsinda afasha by’umwihariko abo bakobwa kubohoka bakaganira ibibazo bafite, bigashakirwa umuti.

Uyu mukobwa yahawe NO imwe na YES ebyiri.

18:38: Joselyce Kanyamurera [No 45] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Kanyamurera yavuze ko umushinga we ari uwo guteza imbere impano z’urubyiruko by’umwihariko urifite ubumuga.

Yavuze mu mwaka ushize yasuye ikigo kirimo abana bafite ubumuga i Nyabihu abona impano bafite bityo atekereza kuba yazamura impano zabo.

Icyo nzakora, nk’uko nabivuze, Miss Rwanda ni urubuga ruzamfasha mu kugenda nshakira ubushobozi abo bana kugira ngo nteze imbere impano zabo.

Uyu mukobwa yahawe NO ebyiri na YES imwe.

18:35: Mbabazi Emmanueline [No 44] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Mbabazi yabajijwe impinduka yakora mu muryango Nyarwanda aramutse atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, avuga ko yashyira mu bikorwa umushinga we.
Umushinga we ni uwo kuvana abana ku mihanda, bakajyanwa mu mashuri, abafite imiryango bakayisubizwamo.

Yavuze ko impamvu abona zatumye abana bava iwabo bakajya kuba mu mihanda ari ikijyanye n’ubushobozi, kutagirwa inama n’ababyeyi babo n’ibindi.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

18:30: Nishimwe Gladys Sindambiwe [No 43], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse agize amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yavuze ko yashyira mu bikorwa umushinga wo kongera agaciro k’umutungo kamere bikozwe n’urubyiruko.

18:24: Ineza Sonia [No 42], ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umushinga afite yifuza gushyira mu bikorwa aramutse abaye Miss Rwanda 2022.

Ineza yavuze ko yifuza gufasha gukura abana ku mihanda binyujijwe mu biganiro bagasubira mu miryango yabo bagafashwa no gukurikiranirwa inzozi zabo

Yahawe NO ebyiri na YES imwe.

18:20: Umubyeyi Josiane [No 41] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gushikariza abantu kumenya no kwirinda indwara zitandura.

Umubyeyi wananiwe gusobanura neza umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye NO eshatu.

18:15: Uwimana Jeannette [No 40], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa ufite umubuga bwo kutavuga , akoze amateka yo kuba umukobwa wa mbere witabiriye iri rushanwa afite ubumuga.

Yabajijwe impamvu yamuteye kwitabira iri rushanwa avuga ko yagira ngo afashe abafite ubumuga bagenzi be kwitinyuka bakitabira irushanwa.

18:10: Abayisenga Belinda [No 39] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo yumva amarushanwa y’ubwiza avuze asobanura ko ari ikintu gikomeye kuri we.

Ati “Ni imbaraga baba bahaye umunyarwandakazi.”

Avuga ko abaye Nyampinga w’u Rwanda yashyira mu bikorwa umushinga we wo kugabanya ubwigunge mu rubyiruko kuko hari benshi bazirwara aho kugana abaganga bakishora mu biyobyabwenge.

Yavuze ko yajya atanga ibiganiro mu bigo by’amashuri, akifashisha itangazamakuru n’izindi mbuga.

Yahawe YES eshatu.

18:05: Umwali Seconde [No 38] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye gutunganya imyenda yambawe, ikaba yabyazwa umusaruro.

Uyu mukobwa yabajijwe uko yashyira mu bikorwa uyu mushinga we ananirwa kubisobanura gusa avuga ko yakwibanda ku gushaka uburyo iyo myenda itajya ijugunywa ngo yangize ibidukikije.

18:00: Benimana Cyemayire Jeannette [No 36] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ugamije gufasha mu kurinda ubuzima no kubafasha gusobanukirwa ibijyanye n’indwara zitandura.

Benimana yavuze ko yifuza ko nyuma y’uko abantu bamenya izi ndwara byabafasha mu kuzirinda.

17:58: Umurutasate Carine [No 35] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo kugabanya umubare w’abana bajya mu mihanda.

Yavuze ko azabinyuza mu kuganiriza abana ba bakobwa hakirindwa gutwara inda zitateganyijwe

17:55: Irakoze Sabrine Hygette [No 34] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kurwanya amakimbirane mu miryango, aho usanga atera ibibazo birimo kujya mu mihanda kw’abana, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati “Impamvu nahisemo uwo mushinga nabonaga ko amakimbirane mu miryango ateye inkeke.”

Yakomeje agira ati “Nzabanza kwigisha urubyiruko kuko aritwe Rwanda rw’ejo hazaza. Nzafatanya na Minisiteri y’Uburinganire mu bukangurambaga.

17:50: Umuhumurizwa Lea [No 33] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko uUmushinga we ari uwo kurwanya ihezwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana babyariye iwabo.

Ati “Kubyara ntabwo ari icyaha, bamwe tubifata nk’icyaha, habaho akagoroba k’ababyeyi, abo babyeyi baganirizwa bakumva ibitekerezo by’uko bakwita kuri abo bana babyariye iwabo.”

17:45: Ashimwe Michelle [No 32] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse agize amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yakora ibishoboka byose mu kurwanya ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Umushinga we wakwifashisha imashini ifasha mu kubaganya ibyuka byangiza ikirere, aho iyo mashini yajya ishyirwa mu nganda n’amahoteli n’ahandi hantu hava imyotsi ishobora kwangiza ikriere.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

17:35: Ruzindana Belyse [No 31] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umushinga we avuga ko ari uwo gushishikariza urubyiruko guhanga udushya binyuze mu kubanza kurwigisha imyuga.

Yavuze ko azakorana n’ibigo birimo RDB mu kuwushyira mu bikorwa.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

17:30: Ingabire Juliette [No 30] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko nyuma yo kujya mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, agasanga umwana wavutse arwaye uburwayi bwo kugira umwobo ku mutima yahisemo gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gutanga amafaranga y’ubushobozi bwo kuvuza abana bameze gutyo.

Yavuze ko afite umushinga witwa ijana ku kwezi.

10% baba barwaye indwara y’umwobo ku mutima, nzazana uburyo bwo kwivuza dukoresheje ikoranabuhanga rya iyakure.

Yavuze ko azakora ubukangurambaga ku buryo buri muntu azajya atanga 100Frw, bityo ayo mafaranga akazifashishwa mu kuvura abo bana.

Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.

17:25: Ineza Joyeuse [No 29] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ni uwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Yavuze ko iki kibazo gikomeje kuba umutwaro ari nayo mpamvu azakora ubukangurambaga bwo kukirwanya.

Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.

17:15: Irakiza Umutoniwase Geovanie [No 28] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe aramutse abaye Miss Rwanda 2022, icyo byamumarira avuga ko yashyira mu bikorwa umushinga we.

Yabanje kubaza ikibazo abagize Akanama Nkemurampaka niba barigeze bakoresha amakara iwabo mu ngo, bamusubiza ko aribyo bayakoresheje.

Yavuze ko hari imyanda ashobora kubyazamo ibicanwa bya ‘Biogaz’.

Uyu mukobwa wavuze ko Biogaz yakemura ibibazo bijyanye n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere yahawe NO eshatu.

15:12:Mucyo Anne Lyse [No 27] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe icyo aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda byamufasha cyangwa icyo yahindura.

Avuga ko icyo yifuza ari ugushyira mu bikorwa umushinga we, ujyanye no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mucyo yavuze ko hari ibibazo byinshi bitera indwara zo mu mutwe birimo agahinda gakabije ari nayo mpamvu yakorana n’inzego zibishinzwe mu gushishikariza abantu kumenya izi ndwara n’uburyo bwo kuzirinda.

Yahawe YES eshatu.

17:10: Umuhire Immaculee [No 26] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe ibijyanye n’umushinga we avuga ko ari uwo gushishikariza abantu kugira isuku n’isukura.

Ati “Icyatumye mpitamo uyu mushinga ni impamvu eshatu, iya mbere ni ukubera ko isuku nkeya ni imwe mu bitera indwara z’ibyorezo.”

Yakomeje agira ati “Ikindi nakoze ubushakashatsi mbona ko indwara z’ubumuga ziterwa n’isuku nkeya.”

Mutesi Jolly yamubajije aho yakoreye ubushakashatsi avuga ko yabuvanye kuri Internet.

Umuhire yakomeje avuga ko naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda azajya akora ibiganiro mu gushishikariza abantu kugira isuku.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

17:05: Irasubiza Naomi [No 25], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Miss Mutesi Jolly yamubajije umushinga we, avuga ko ari ujyanye no kuvana abana mu mihanda.

Ati “Agashya kanjye ni ugufasha abo bana, nkabasanga nkabaganiriza, nkabajyana mu mashuri.”

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

17:00: Keza Melissa [No 24] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Abajijwe ibijyanye n’umushinga we, yavuze ko ari uwo ugukora ubukanguramba ku bijaynye n’ubuzima bw’indwara zo mu mutwe

Yahawe YES eshatu.

16:58: Maombi Providance [No 23] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe uruhare rwa ba Nyampinga bamubanjirije, avuga ko mu myaka itandukanye yagiye ayikurikirana akabona bagira uruhare runini mu gufasha urubyiruko.

Abajijwe ibijyanye n’umushinga we yagize ati “Nabanje kureba ko nanjye ndi mwiza hari umumaro nagira mpereye ku bwiza mfite. Naravuze ngo niba nshobora kureba ikintu nkabona ko ari cyiza nkakibyaza umusaruro […].”

Miss Mutesi Jolly amubajije ibyo yifuza kugeraho yagize ati “Ndamutse mbaye Miss Rwanda nakoresha umushinga wanjye mu gufata kimwe mu bintu mbona ko ari cyiza nkagikoresha kugira ngo mfashe abantu.”

Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.

16:50: Umutoniwase Diane [No 22], niwe wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, abazwa icyo azi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ati “Ndi Umunyarwanda yaje kugira ngo twongere twunge ubumwe tube Abanyarwanda.”

Yavuze ko umushinga we yavuze ko hirya no hino hari za gatanya mu babyeyi, ibintu yavuze ko bibabaza imitima y’urubyiruko.

Ati “Ndagira ngo Miss Rwanda muntume ngende njye hirya no hino nigishe abana b’abakobwa bose aho bari […] kugeza uyu munsi abakobwa tujya kugeza imyaka yo gushaka tukagira ubwoba, twibaza duti tuzarwubaka dute?”

Uyu mukobwa wanyujijemo akaririmba, yavuze ko azagenda akaganiriza abakobwa akabigisha.

Yabajijwe icyo yabonye gitera gatanya, avuga ko ari ukutumvikana mu miryango.

Ati “Uburyo nzakoresha ni ukuganiriza abana b’abakobwa.”

Mutesi Jolly yamubajije impamvu ashaka kwibanda ku bakobwa, nawe ati “Impamvu ni uko abakobwa aribo ba mutima w’urugo b’ejo hazaza.”

Mutesi Jolly yahise amusaba kujya gutegura neza umushinga we akazagaruka nyuma.

16:40: Uwamahoro Marie Gorette [No 21] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe icyo yakora aramutse abaye Minisitiri w’Uburezi avuga ko yakwibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri.

Uyu mukobwa yawe YES ebyiri na NO imwe.

16:38: Kaliza Kayonga Zawad [No 20] niwe ugeze imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo yakora cyafasha Abanyarwanda aramutse abanye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, avuga ko yakora ubuvugizi ku bantu baba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Yavuze ko abantu baba mu cyiciro cya mbere bakandamizwa n’ubuyobozi.

Yavuze ko abayobozi basaba ruswa abaturage, abakagombye kujya mu cyiciro cya mbere ntabe aribo bakijyamo.

Umushinga we ni uburyo bwiza bwo gukundisha urubyiruko, umuco n’amateka.

Ati “Ikintu nzakora, bigaragara ko urubyiruko rw’iki gihe rutumva ko amateka n’umuco ari ibyabo. Nakora ishami ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka kugira ngo urubyiruko ruzajye rwitabira.”

Yavuze ko ikindi yakoresha imbuga nkoranyambaga mu kujya asangiza abamukurikira ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Yavuze ko yanafungura ‘Application’ izajya ishyirwaho amafoto y’umuco n’amateka.

Yahawe NO eshatu.

16:32: Ikirezi Isimbi Ornella [No 19] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko intego afite aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yashyira mu bikorwa umushinga we.

Ni umushinga witwa Ndiho Project, ugamije guhereza imbaraga umubyeyi mu burere aha umwana umunsi ku munsi.

Byaragaragaye ko urubyiruko rurimo kugenda rwangirika ruzira kuba rudahabwa inama n’ababyeyi. Hari ikigero umwana agera akifuza inama ziturutse ku mubyeyi rero iyo azibuze agira ibibazo birimo gutwara inda cyangwa kujya mu biyobyabwenge.

Ikindi cyatumye ategura uyu mushinga ngo ni ubukene mu rubyiruko. Yahawe YES eshatu

16:30: Umutesi Nadine [No 18] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana babyariye iwabo kwigirira icyizere no kongera kwiyubaka.

Avuga ko yasanze abana benshi by’umwihariko abo mu cyaro iyo babyariye iwabo, ababyeyi babo babatakariza icyizere bityo ntibongere kubafasha nk’abana babo.

Yavuze ko yabafasha abinyujije mu bukanguramba burimo ubukorerwa mu ‘Kagoroba k’Ababyeyi’, bityo ababyeyi bagakomeza kwizera abana babo bakumva ko kuba barabyariye iwabo nta gikuba cyacitse.

Umurerwa Evelyne uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko umushinga we umeze nk’udateguwe neza.

Ati “Umushinga wawe umeze nk’aho wawutekereje ugeze hano , ntabwo wawuteguye neza. Genda utegure umushinga wawe neza uzagaruke.”

Umutesi yahise ahabwa NO eshatu.

16:25: Nyampinga Evelyne [No 17], yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, abazwa impamvu yahisemo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Yavuze ko ari ibintu yatekereje kuva cyera ariko iki kikaba cyari cyo gihe.

Yavuze ko umushinga we witwa ‘Ineza Initiative’, azafasha urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutabona.

Ati “Icyo nifuza gukora ndamutse mbaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, nafatanya n’imiryango nterankunga mu gushyiraho imfashanyigisho ifasha abo bana kumenya ubuzima bw’imyororokere.”

Yahawe NO imwe na YES ebyiri.

16:22: Kamanayo Yvonne [No 16], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Gusigasira umuco n’ubumwe abinyujije mu kuwimakaza no gushishikariza abantu gukunda igihugu.

Yavuze ko ikoreshwa nabi ry’inkoranyambaga, igwingira ry’abana n’ibindi biri mu bigira ingaruka ku muco.

Kamanayo yavuze ko azashyiraho amatsinda y’urubyiruko bityo akaba ariyo akoresha mu gushishikariza abantu gusigasira umuco.

Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza uyu mushinga we yahawe NO eshatu.

Mutesi Jolly yavuze ko akwiye gushyira ibintu bye kumurongo, akabasha gusobanura neza umushinga we.

Ati “Nugira amahirwe yo gukomeza nkeka ko aribyo wakwibandaho muri rusange.”

16:20: Umutoni Rukia [No 15] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, abazwa impamvu yahisemo kwitabira iri rushanwa.

Yavuze ko yari afite inzozi zo gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ubuhinzi bw’indabo bukaba no kureba uburyo bwabyazwa umusaruro.

Yahawe NO ebyiri na YES imwe.

16:10: Ituze Ange Melissa [N014], Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ituze yavuze ko umushinga we yawise ’Urubuto Project’. Avuga ko ugamije kongera umusaruro w’imbuto zinyuranye. Akavuga ko azifashisha ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga we. Yahawe YES, eshatu.

16:00: Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye mu karuhuko.

Mu gihe abagize Akanama Nkemurampaka bagiye mu karuhuko gato, dusubize amaso inyuma ku buranga bw’abakobwa batoranyijwe mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.

Amajyepfo muri Miss Rwanda

Ubusanzwe Intara y’Amajyepfo ntikunze kuvamo abakobwa begukana ikamba. Mu 2012 Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Miss Rwanda ariho yatoranyijwe avuye.

Icyo gihe Mutesi Aurore yari afite Igisonga cya Mbere Uwamahoro Natacha wari uhagarariye Intara y’i Burengerazuba, Igisonga cya Kabiri yitwaga Ariane Umurerwa waturutse mu Ntara y’Amajyepfo.

Nko mu mwaka ushize, abakobwa babiri Uwimana Clementine na Ingabire Honorine ni bo babashije kurenga ijonjora rya Miss Rwanda ariko nta n’umwe muri bo wageze mu cyiciro cyo kujya mu mwiherero [Bootcamp].

Mu 2019, Muyango Caudine yabashije kwegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto cyangwa kwifotoza neza muri iri rushanwa [Miss Photogenic].

Uwicyeza Pamella kuri ubu uvugwa mu rukundo n’umuhanzi The Ben na we mu 2019, yari yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo ndetse aza kugira amahirwe yo gutoranywa mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

Umwaka wa 2018 usa n’uwahiriye Intara y’Amajyepfo kuko ni bwo Umutoniwase Anastasie yambitwe ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity] mu gihe Uwase Ndahiro Liliane wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi [Miss Congeniality 2018].

Muri uwo mwaka wa 2018, kandi ni bwo Umunyana Shanitah uherutse kwegukana ikamba rya Miss East Africa, yatahanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere.

Mu 2017, abakobwa baserukiye Intara y’Amajyepfo uwabashije kugera kure ni Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017.

Mu 2016, mu bahagarariye iyi ntara harimo Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho bose nta numwe wabashije kugira amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa.

Ni mu gihe mu 2015, muri iyi ntara havuye Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine, muri bo uwamenyekanye ni Bagwire Keza Joanah waje no kuba Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage).

Mu mwaka wa 2014, mu Majyepfo havuye abakobwa batatu nabo ntibahiriwe no kubaka izina muri ba Nyampinga bamenyekanye abahvuye harimo Hitayezu Belyse, Dukunde Mouna na Kayitesi.

Abakurikira Miss Rwanda hari ibyo batazibagirwa mu Majyepfo

Uretse kuba muri iyi ntara haravuye Miss Kayibanda Mutesi Aurore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, hari byinshi byagiye biranga iyi ntara bigasigara mu mitwe ya benshi.

Inkuru y’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent, ubwo yahanuriraga Munyana Shanitah, nan’uyu munsi iracyari nshya mu mitwe ya benshi.

Mu 2018 ubwo Munyana yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda, Bishop Rugagi yamubwiye ko azaryegukana gusa ntabwo byaje gukunda n’ubwo yatahanye iry’igisonga cya mbere.

Umutoniwase Anastasie benshi mu bari gusoma iyi nkuru bahise bamwibuka. Uyu nawe ni uwo muri iyi Ntara y’Amajyepfo ndetse yiyamamaje mu 2018, aza kwegukana ikamba ry’uwakunzwe cyane [Miss Popularity].

Ubwamamare no gukundwa muri iri rushanwa, byaje ubwo we na bagenzi be berekezaga aho bari guhagurukira bajya mu mwiherero.

Umutoniwase Anastasie yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga ubwo hakwirakwizaga amafoto ye yateze moto, mu gihe abandi benshi bari baje mu modoka.

Ibi byakuruye impaka ndende, bamwe bavuga ko umukobwa w’ubwiza atari akwiye gutega moto, abandi bakavuga ko nta kibazo kirimo kuko ari bwo bushobozi yari afite.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri irushanwa ryamaze uyu mukobwa yari akivugwa, mu buryo butunguranye atorwa nka Nyampinga wahize abandi mu kugira igikundiro no kwiharira imbuga nkoranyambaga.

15:58: Kamikazi Queen Roxanne [No13] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko yabashije gusura ahantu hatandukanye habumbatiye amateka n’umuco by’u Rwanda akumva ashaka guteza imbere umuco.

Ati “Ndamutse mbaye Nyampinga nakwerekana umuco w’u Rwanda”

Ni umushinga yavuze ko yise Iwacu Heza, ukaba ugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Mutesi Jolly yamubajije icyo yakora aramutse agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa bamusaba kwambara ‘Bikini’ amusubiza ko yakwemera agakora ibisabwa n’irushanwa.

Abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye YES eshatu.

15:55 Iradukunda Sandrine [No12], Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari ugukangurira abagore kwisuzumisha Cancer y’ibere.

Yavuze ko Cancer iyo ikigaragara ishoboa kuvurwa igakira ari nayo mpamvu azashishikariza abagore kwisuzumisha.

Ati “Ikindi bizafasha igihugu kurandura burundu izi Cancer.”
Abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye bamuhaye YES ebyiri na NO imwe.

15:50: Umwali Fiellette [No 11] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa avuga ko yagira ngo agire impinduka azana mu muryango nyarwanda abifashijwemo na Miss Rwanda.

Umushinga we ni ugutanga serivisi za nyuma y’isarura ku bahinzi bo mu Rwanda aho yavuze ko abahinzi bafite ibibazo by’umusaruro utakara kubera kubura imashini n’irindi koranabuhanga ryabafasha mu kuwubika no kuwutunganya neza.

Yahawe YES eshatu

15:45: Kayibanda Bonette [No 10] Niwe ugeze imbere y’Abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko abaye Nyampinga w’u Rwanda yagabanya ubwinshi bw’abana bava mu mashuri.

Yavuze ko imibare y’abana bava mu mashuri bagenda igenda yiyongera ari nayo mpamvu we nk’umukobwa w’umunyarwanda agomba gutanga umusanzu we mu kurwanya icyo kibazo.

Yavuze ko mu bigo by’amashuri hajya hashyirwamo amatsinda ashinzwe kurwanya no guharanira ko abana bava mu mashuri.

15:40: Iribagiza Iris Rebecca [No 9] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka asaba ko yavuga mu rurimi rw’Igifaransaa.

Yabajijwe icyo avuga ku iterambere rirambye ry’u Rwanda ananirwa kubisobanura.

Abagize Akanama Nkemurampaka bamusabye kuvuga mu Kinyarwanda, akomeza kugaragaza ko yavuga mu Gifaransa,

Uyu mukobwa yahawe NO imwe na YES ebyiri.

15:37: Elvine Teta [No 8], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu yahisemo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko akurikije urubuga ritanga ku baryitabiriye nawe yifuza kurukoresha mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

15:35: Igiraneza Constance [No7] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama.

Yavuze ko umushinga ni ugufasha abakobwa babyariye mu rugo, harimo kubahugura no kubafasha kongera kwiyubaka

15:30: Kangabe Kabare Rose Benitha [No 6]: Yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko ko azakorana kandi agahuza abize imyuga mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, ni ikibazo avuga kiri no muri Huye.

Amafoto y’abakobwa b’uburanga mbere yo kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka

15:15: Mugabekazi Inkindi Melissa [No 5] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yabajijwe ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umushinga we ni ujyanye no guteza imbere ubugeni n’ubukorikori mu mashuri. Yavuze ko yasanze abana badahabwa igihe cyo gusoma ari nayo mpamvu yafasha mu kujya hakorwa ibitabo bishushanyije kugira ngo byorohereze abanyeshuri.

Yavuze ko yarebye urubyiruko rufite impano zo gukora inkuru zishushanyije ariko bakaba batabona uko babibyaza umusaruro.

Akanama Nkemurampaka kamuhaye YES eshatu.

15:12: Ayinkamiye Grace [No 4] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yabajijwe niba agira umuntu afata nk’icyitegererezo ku Isi yose avugo ari Perezida Kagame.

Yabajijwe umushinga we avuga ko ari uwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kugura no kugurisha.

Gusa ntabwo yabashije gusobanura neza umushinga we, ibintu byatumye abagize Akanama Nkemurampaka bamuha NO eshatu.

15:08: Ikirezi Hapiness [No3 ] ni we utambutse imbere y’Abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu yaje kwiyamamaza muri Miss Rwanda avuga ko yabonye urubuga iri rushanwa ritanga yifuza kurwifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we w’ubukerarugendo.

Uyu mukobwa wavuze mu rurimi rw’Icyongereza yavuze ko akurikije uruhare ubukerarugendo rugira ku bukungu bw’igihugu yifuza kuwushyira mu bikorwa.

Yahawe YES eshatu.

15:05: Nteziryayo Jeanne Alliance [No2]. Yavuze ko avuka mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye.

Yabajijwe ubwiza bwa Huye avuga Ingoro Ndangamurage, Amashuri ndetse n’Ikibuga cy’Indege.

Yavuze ko umushinga we aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yafasha abana bafite ubumuga, agakurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.

Nteziryayo yavuze ko yifuza gushyira imbaraga ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yari isanzwe iriho mu kwita no gufasha abana bafite ubumuga.

Abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye NO imwe na YES ebyiri.

Mutesi Jolly yavuze ko akwiye kugaragaza umwihariko w’ukoyashyira mu bikorwa umushinga we.

15:00: Tanganyika Elisabeth [No1], niwe wabimburiye abandi gutambuka imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko impamvu yahisemo kwitabira iri rushanwa ari uko yiyumvisemo ubushobozi ndetse yumva ko hari aho yifuza kuvana igihugu cye no kugira aho akigeza.

Yabajijwe icyo yafasha urubyiruko avuga ko yafasha abakobwa cyane cyane urubyiruko kuba rwatinyuka mu bijyanye no kwiteza imbere bakagira intekerezo zo kwiteza imbere mu bushobozi bwabo.

Umushinga we ni uwo gufatanya na leta mu kuvana ku muhanda abana.

Yavuze ko yifuza gufatanya na leta akavana aba bana ku muhanda afatanyije na Leta.

Abagize Akanama Nkemurampaka bose bamuhaye YES

14:55: Ijonjora ryo gushakisha abakobwa bagomba guhagararira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryatangiye.

Abanyamakuru Sam Kalisa na Martine Abera bombi bakora kuri RBA, ni bo bagiye kuyobora iki gikorwa. Bamaze guha ikaze abagize Akanama Nkemurampaka.

Abakobwa barenga 80 ni bo biyandikishije mu Ntara y'Amajyepfo, gusa 76 ni bo byageze ku munsi wa nyuma baramaze kwemeza ko bazitabira. Byageze Saa Munani abagera kuri 47 ari bo bamaze kuhagera

14:42: Abagize Akanama Nkemurampaka barimo Umurerwa Evelyne, Miss Mutesi Jolly ndetse na Munyaneza James bamaze kugera mu cyumba cya Credo Hotel ari naho hagiye kubera iki gikorwa.

Miss Jolly Mutesi uri mu bagize aka kanama, yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 kuri ubu asigaye ari n’Umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, irushanwa riherutse kwegukanwa na Umunyana Shanitah.

Umurerwa Evelyne na we utagaragaye bwa mbere mu Kanama Nkemurampaka asanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Munyaneza James na we wongeye kugaruka mu Kanama Nkemurampaka, asanzwe ari Umunyamakuru ubifitemo uburambe, akaba akorera The New Times.

14:30: Abakobwa baje guhatanira guhagararira Intara y’Amajyepfo bamaze kugera kuri Credo Hotel mu makanzu meza cyane aho bari kugenda banyura imbere y’itsinda rishinzwe kureba niba bujuje ibisabwa.

Mu bisuzumwa harimo kuba uburebure bwe buhuye n’ibiro afite, kuba barikingije Covid-19, ndetse baranipimishije, bafite ibisubizo bigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.

Muri iyi ntara hiyandikishije abakobwa 82, gusa bose barabanza kugaragaza niba bujuje ibisabwa, ababyujuje nibo bonyine baremererwa gupiganirwa guhagararira Amajyepfo.

Ijonjora riri kubera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda

Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye ni hafi y'ahagiye kubera ijonjora ry'abahatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2022
Volcano Ltd ni kimwe mu bigo byateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2022

Ijonjora ry’ibanze ry’abahataniye kwambara ikamba ryo gusimbura Ingabire Grace ufite irya 2021, ryakomereje mu Majyepfo nyuma yo kunyura mu Majyaruguru no mu Burengerazuba ahatoranyijwe abakobwa 18 barimo icyenda bavanwe i Musanze n’abandi baturutse i Rubavu.

Abashoramari bakomeje kubenguka Miss Rwanda

Uko imyaka yigira imbere, ni ko abashoramari babona Miss Rwanda nk’irushanwa ryo gushoramo amafaranga, ibi bikagaragazwa n’uburyo nta mwaka w’ubusa ritunguka abaterankunga bashya.

Mu myaka yashize Miss Rwanda yaterwaga inkunga n’abarimo Banki ya Kigali, Africa Improved Foods, Kaminuza ya Kigali, Bella Flowers, Hyundai na Volcano Ltd.

Hari kandi Laboratwari y’Igihugu itanga serivisi zo gupima ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Forensic Laboratory, Umuryango Uharanira Guteza imbere ubuzima, HDI, n’abandi.

Muri uyu mwaka wa 2022, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Ltd, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya Primus, rwinjiye mu batera inkunga iri rushanwa.

Undi mufatanyabikorwa mushya Miss Rwanda yungutse ni Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Gaming.

Muri aba baterankunga, buri wese agenda atanga uruhare rwe kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza no kwaguka.

Nka Kaminuza ya Kigali, itanga buruse ku bakobwa baba babashije kujya mu mwiherero mu gihe Banki ya Kigali, ifasha mu guhemba umushinga uba wahize indi.

Ni mu gihe Hyundai ariyo itanga imodoka ku mukobwa uba wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, aho muri uyu mwaka azahabwa Hyundai Venue igura hagati y’ibihumbi 18$ na 22$; mu mafaranga y’u Rwanda ni hagati ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw.

Abakobwa biteguye guhatanira guhagararira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022, bagomba kuba barakingiwe Covid-19 byuzuye ndetse berekana ko bafite ibisubizo bigaragaza ko batarwaye iki cyorezo

Ikaze mu Mujyi wa Huye, aho abakobwa b’uburanga, umuco n’ubwenge babukereye baturutse hirya no hino mu turere tugize Intara y’Amajyepfo aho baje guhatanira kuyihagararira mu rugendo rwo gushaka uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022.

Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 12, kugira ngo haboneke Nyampinga ubereye u Rwanda, hakorwa amajonjora mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hagatoranywa abakobwa bujuje ibisabwa [ubwiza, ubwenge, umuco]. Ni bo bavamo ubahiga akambikwa ikamba.

Intara y’Amajyepfo ni yo itahiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2022, aho abakobwa baturutse mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara, Huye na Nyamagabe batoranywamo abazayihagararira.

Aba bakobwa baratoranywa mu gikorwa kibera muri Credo Hotel iri mu Mujyi wa Huye.

Bralirwa Ltd ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, yateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2022
Miss Mutesi Jolly ari mu bagize Akanama Nkemurampaka
Munyaneza James ni umunyamakuru wa The New Times
Abagize Akanama Nkemurampaka bamaze kugera ahabera ijonjora rya Miss Rwanda 2022 mu Mujyi wa Huye

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages