Meghan Markle yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ’Suits : Avocats sur mesure’ aho ari umukinnyi w’ibanze Rachel Zane. Yabaye intumwa y’Ishami rya Loni ryita ku bagore, UN Women n’umuryango World Vision Canada.
Gukorana n’iyo miryango byatumye akunda kuza mu Rwanda, bwa mbere yaje muri 2014, ahagaruka mu mwaka wa 2015 ubwa nyuma ahaheruka mu ntangiriro za 2016.
Abana yafashije bo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba babwiye Reuters ko bifuza kuzongera kumubona ndetse bamusaba ko yazakomeza kugira umutima wo gufasha abatishoboye.
Abafashijwe na Meghan Markle biga ku ishuri ribanza rya Kanyangese mu Karere ka Gatsibo, bavuze ko bakimufiteho urwibutso.
Tuyishimire Jean de Dieu yagize ati “Kwinjira mu muryango w’ubwami ni ikintu cyihariye. Nizeye ko agiye gukora amateka kandi ko azakomeza gufasha abantu batishoboye ku Isi.”
Mugenzi we witwa Valentine Umugisha yifurije Markle kuzagira urugo ruhire. Yagize ati “Ntabwo buri wese agira amahirwe yo kurongorwa n’igikomangoma, ndamwifuriza ishya n’ihirwe.”
Rachel Meghan Markle yahagaritse imikoranire n’Umuryango World Vision mu rwego rwo “kwita cyane ku nshingano no kwitegura kwinjira ibwami.”
Uyu mukinnyi wa filime, yakunze kugaragaza ko akunda u Rwanda anashima Perezida Kagame kubera uko yateje imbere abagore. Mu ijambo yavugiye muri Loni mu 2015 yashimangiye ko Perezida Kagame ameze nka se watangiye kumukangurira guharanira uburenganzira bw’abagore afite imyaka 11 gusa.
Uyu mugore w’imyaka 36 akomoka kuri nyina w’umwirabura na se w’umuzungu. Yavukiye i Los Angeles muri California.
Muri 2011 yashakanye na Trevor Engelson ariko batandukana hashize imyaka ibiri gusa. Amaze igihe akundana n’igikomangoma Harry, umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akaba n’uwa Gatanu ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma y’u Bwongereza.
Nyuma y’ubukwe bwabo buteganyijwe kuwa 19 Gicurasi 2018 azaba abaye umukazana wa kabiri w’icyimanyi cy’umwirabura n’umuzungu mu muryango w’ubwami bw’icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO