00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyifuzo cya Junior Multisystem cyubahirijwe! Abahanzi bamutaramiye mu ijoro ryo kumwibuka (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 August 2023 saa 01:33
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye biganjemo ab’amazina akomeye bitabiriye umugoroba wo kunamira Junior Multisystem, uherutse kwitaba Imana, mbere y’uko ashyingurwa ku wa 2 Kanama 2023.

Inkuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nyakanga 2023. Yatabarukiye mu Bitaro bya Nyarugenge aho yari arwariye.

Nyuma y’uko Junior Multisystem yitabye Imana, amakuru yavuzwe ahamya ko yasize asabye ko mu ijoro ryo kumwunamira abantu bazirinda kurira ahubwo bakaririmba indirimbo ziganjemo izo yasize akoze.

Mu bahanzi bitabiriye umugoroba wo gutaramira Junior Multisystem kuri uyu wa 1 Kanama 2023 harimo Tom Close, Riderman, King James, Butera Knowless, Oda Paccy, Bruce Melodie, Marina, DJ Pius, MC Tino, Bahati wahoze muri Just Family.

Uretse aba ariko kandi harimo Platini, Young Grace, Kid Gaju, Tonny Unique, Uncle Austin, DJ Zizou n’abandi batandukanye babanye na Junior Multisystem mu rugendo rw’umuziki.

Buri muhanzi wari witabiriye uyu mugoroba yahabwaga umwanya akagira icyo avuga kuri Junior Multisystem hanyuma akaririmba agace gato ku ndirimbo bakoranye mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cye.

Abahanzi bitabiriye uyu mugoroba bagahabwa umwanya bashimiye umuryango wa Junior Multisystem kuba warareze umusore waje kuvamo ingirakamaro ku gihugu, akaba yarafashije benshi mu gukabya inzozi zabo.

Ku rundi ruhande ariko, binyuze ku mubyeyi abagize umuryango Junior Multisystem bashimiye abahanzi bakoranye kuko bamubaye hafi mu gihe yari arwaye n’ubu bakaba bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kumuherekeza.

Umubyeyi wa Junior Multisystem yavuze ko nk’umuryango batazigera bibagirwa uburyo abahanzi bababaye hafi mu bihe bikomeye amazemo iminsi.

Junior Multisystem yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2023 azize indwara y’impyiko yari amaranye igihe ariko atabizi, ni indwara yamufashe mu gihe yari ahanganye no gukira akaboko yari amaze igihe aciwe nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu 2019.

Aimable Twahirwa yasabye abahanzi gukomeza kugaragarizanya urukundo
Umugore wa Tom Close yari yaherekeje umugabo we mu mugoroba wo kunamira Junior Multisystem
Tom Close ni umwe mu bahanzi babanye na Junior Multisystem imyaka myinshi ishize
David Bayingana yari mu bitabiriye umugoroba wo kwibuka Junior Multisystem
Umunyamakuru wa Radio & TV10, Kate Gustave, yari yitabiriye uyu mugoroba
Mbere y'uko igikorwa cyo kwibuka Junior Multisystem gitangira babanje kumuragiza Imana
Uyu muhango watangijwe n'isengesho
Platini wakoranye igihe kinini na Junior Multisystem yari yitabiriye uyu mugoroba
Junior Multisystem yitabye Imana mu minsi ishize
Ishimwe Clement yari yitabiriye umugoroba wo kunamira Junior Multisystem bamaze igihe bakorana ibyo gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye
Riderman na Uncle Austin baririmbye indirimbo 'Bagupfusha ubusa' yakozwe na Junior Multisystem
Victor Rukotana yahishuye ko Junior Multisystem ari we wamukoreye indirimbo ye ya mbere
Marina na Tonzi bari mu bunamiye Junior Multisystem
Butera Knowless yaririmbye indirimbo 'Bagupfusha ubusa' asimbura ijwi rya Princess Priscillah
MC Tino yasabye ko abahanzi bakwiye kongera kubyutsa urukundo bahoranye
Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bitabiriye umugoroba wo kunamira Junior Multisystem
Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bakoranye igihe na Junior Multisystem
DJ Pius yahishuye ko yari aziranye na Junior Multisystem bose bakinjira mu muziki
Nubwo atakiririmba, Bahati wahoze mu Itsinda Just Family yari yagiye kunamira Junior Multisystem bakoranye igihe kinini
Nyina wabo wa Junior Multisystem yashimiye abahanzi babaye hafi y'umuryango wa nyakwigendera
Umubyeyi wa Junior Multisystem yavuze ko yiboneye urukundo abahanzi bakundana binyuze mu rwo beretse umwana we
Inshuti za Junior Multisystem zavuze ko zizahora hafi y'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages