Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye ‘Story Telling Night’, gahunda ihuza urubyiruko n’abikorera mu rwego rwo gusangira ubumenyi no kungurana ibikerezo byabafasha kwihangira imirimo.
Uyu mukobwa watinyuye abandi bafite ubumuga bagatangira kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yemeza ko hakiri ikibazo gikomeye mu bijyanye n’imitangire ya serivisi ku bafite ubumuga.
Yatanze urugero ko hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajya kwa muganga bakabura uko basobanura icyo barwaye, cyangwa bamwe mu bakozi bakabura uko babakira.
Ati “Ni byiza kuba twahuriye hano twese, ndashimira Interact Rwanda yateguye iki gikorwa, mu byukuri abantu bafite ubumuga bagira imbogamizi y'ibinjyanye n'itumanaho ku buryo bagorwa no kugera kuri serivisi zimwe na zimwe.”
“Ndasaba abafite ibyo bashinzwe bari hano kwiga indimi z’amarenga kugira ngo babashe gufasha abafite ubumuga babagana bashaka serivisi. Erega kwiga uru rurimi ntibigoye ni nko kwiga izindi, hari igihe nko kwa muganga umurwayi ahagera ntabashe gusobanura uburwayi afite mu gihe atajyanye n’umufasha gusobanura ibyo avuga.”
Uyu mukobwa avuga ko kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye, byamusabye kubanza akigirira icyizere, akumva ko ashoboye, nubwo haza abamuca intege.
Miss Uwimana Jeannette ufite ikamba rya Miss Innovation 2022, nyuma yo guhabwa amahugurwa y’uko ubworozi bw’ingurube bushyirwa mu ngiro, yatangiye uyu mushinga we mu ntangiro za 2023.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 avuga ko umushinga we nutera imbere, yifuza gufasha abafite ubumuga, ndetse abasaba kugerageza kwitinyuka nk’uko na we yabigenje.










Ibitekerezo 0