Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa rya PGGSS4 risozwe ndetse hamenyekane uwahize abandi, Jay Polly na Dream Boyz , bombi bafite icyizere cyo kuzatwara miliyoni 24 gusa mugenzi wabo Bruce Melody we arashidikanya.
Aba bahanzi uko ari batatu basigaye mu irushanwa bahatanira umwanya wa mbere, bakomeje imyitozo ya Live y’igitaramo cyo ku itariki ya 30 Kanama ndetse bari gutorwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi.
Aganira na IGIHE, Jay Polly yavuze ko yizeye ijana ku ijana kuzatwara iki gikombe gusa asaba abafana be gukomeza kumutera ingabo mu bitugu bamutora kugira ngo azatware izi miliyoni 24 zihabwa umuhanzi wa mbere.
Jay Polly ati, “Njye n’abafana banjye tumaze kurya inka ariko hasigaye umurizo. Nonese barashaka ko batwita ibigwari kandi hasigaye umurizo gusa ngo inka tuyimare. Ni ugukomeza gutora nyine kugira ngo abafana ba Jay Polly berekane ko umusaza ari umusaza. Igikombe tuzagiterura uko byagenda kose.”
Uyu muraperi kandi arasaba abanyeshuri bari mu biruhuko kumuhundagazaho amajwi na we abizeza ko azaza kubasezeraho mu gitaramo cya Bye Bye Vacance kizaba ku itariki ya 08 Kanama.
Ati, “Abanyeshuri bari mu biruhuko nkeneye ubufasha bwabo cyane. Iyo bari ku ishuri ndabizi nta matelefone baba bafite, ni amahirwe kuba baraje mu biruhuko mu gihe gikomeye nk’iki. Nibamfashe bantore bakiri mu rugo nanjye mbasezeranyije kuzaza kubasezeraho mu gitaramo cya Bye Bye Vacance. Umufana wese wa Tuff Gang, ndamusaba ubufasha.”
Jay Polly afatanyije na Touch Records bakaba batangiye gucuruza imipira iriho ibirango, amagambo n’amafoto y’uyu muraperi. Yakanguriye umufana wese umukunda kuwugura ndetse akazararika mugenzi we bakaza kumushyigikira ku Itariki ya 30 Kanama 2014 ari nabwo hazatangwa igihembo.
Dream Boyz nabo biteguye gutwara igikombe, abafana babo nibakomeza kubashyigikira ndetse by’umwihariko bakazaza kuri Stade ku itariki ya 30 Kanama.
TMC na Platini ngo biteguye kwereka abafana babo udushya, imyambarire , imibyinire n’ imiririmbire ikomeye kurusha uko bitwaye mu bindi bitaramo byose bya PGGSS.
Platini ati, “Dream Boyz turiteguye neza, turakomeza gushishikariza abafana bacu kudutora bandika 5 bakohereza kuri 4343 , ikindi bazaze kuri stade badushyigikire. Uko bazadufana ku munsi w’igikombe nibyo bizaduhesha amahirwe yo kugitwara”
Akomeza agira ati, “Ababonye Dream Boyz mu bitaramo byatambutse benshi bishimiye performance yacu ariko mbasezeranyije ko ibyo twateguye noneho bizaba ari byiza kurushaho. Haba mu myambarire, imiririmbire, imibyinire, ijwi byose bizaba birenze”
Ku ruhande rwa Bruce Melody we ngo yiteguye ibizava mu irushanwa, kugitwara kuri we birashoboka ariko ngo natanagitwara ntazatungurwa.
Ati, “Ibizaba byose njyewe ndabitegereje kandi nzabyakira. Nagitwara nk’uko ntagitwara , naho miseke ndarwana”
Mu gitaramo cyo gusezera ku banyeshuri bagiye gusoza ibiruhuko, Bruce Melody we ngo ntazaba aje guhangana cyangwa kugaragaza ko ari we ukwiriye igikombe.
Ati, “Muri Bye Bye Vacance, mba numva bamwe barabifashe ukundi. Ntabwo nzaba nje guhangana, nzaza nshimishe umufana wanjye uzaba uhari”
Abahanzi biteguye kuzasezera ku banyeshuri mbere yo gusubira ku masomo harimo : Bruce Melody, Jay Polly , Dream Boyz , Jody Phibi, Oda Paccy, Sgt Robert, Jules Sentore, Active na King James.
Hazaba hari kandi, ababyinnyi bagize itsinda rya Sick City Entertainment, abanyarwenya bakomeye mu Rwanda MC Arthur na Babou, aba Dj bahuriye mu itsinda rya Platinum Deejays. Kuri uwo munsi kandi abashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda ; MC Anita Pendo, Tino, Kate Gustave na Phil Peter bazaba basimburana ku rubyiniro bashyushya abafana.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Car Wash Tariki ya 08 Kanama 2014, ni amafaranga 2000 ku muntu na 3000 rwf kuri couple. Igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO