Chaka Chaka w’imyaka 52 yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka "I’m Burning Up", "Thank You Mister DJ", "I Cry for Freedom", "Makoti" n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika akaba umuhanga mu buvanganzo ndetse abarizwa mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.
Yvonne Chaka Chaka yasuye u Rwanda inshuro nyinshi mu myaka yatambutse. Mu 2007 yakoreye igitaramo kuri Stade Amahoro, yaje ku butumire bw’Umujyi wa Kigali ubwo wizihizaga imyaka ijana wari umaze ubayeho.
Yongeye kugaruka muri Werurwe 2008 afatanya na Imbuto Foundation kugoboka abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bagizweho ingaruka n’umutingito wabaye muri Gashyantare 2008 ugahitana abantu 30 abarenga 600 bagakomereka.
Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga 2011, ni umwe mu bagera kuri 800 bitabiriye inama ku bijyanye n’isuku n’isukura [Africa Sanitation and Hygiene Conference], AfricaSan 3.
Icyo gihe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko byamuteye ishema rikomeye kwitabira iyi nama anavuga ko mu Rwanda yahaboneye ibintu byinshi yumva akwiye gusangiza abo muri Afurika y’Epfo.
Chaka Chaka abajijwe isomo rikomeye yavanye mu Rwanda ubwo ahaheruka mu 2011 yagize ati “Kuri njyewe u Rwanda ni intangarugero, ntekereza ko abaturage b’u Rwanda bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje. Twabonye isuku n’ubushake mu gukora ibishoboka ngo ahantu hose habe isuku, mu by’ukuri ni isomo rikomeye.”
Yahamije ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu buryo butandukanye ndetse asaba Afurika yose kucyigiraho mu miyoborere no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Ntekereza ko ibihugu byose ku Mugabane wa Afurika n’icyanjye cya Afurika y’Epfo kirimo bikwiye kwigira ku byo twabonye hano. Ku bwanjye nabibonye, nabonye impinduka, bizaba byoroshye kubishyira mu bikorwa nitugera iwacu. Ndabizi ntabwo byoroshye guhindura imitekerereze y’abantu ariko twese nidukorera hamwe mu kurokora ubuzima bw’abaturage bacu byashoboka kandi ni ngombwa ko bikorwa.”
Yvonne Chaka Chaka ashobora kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017. Ni umwe mu bashyitsi bakomeye bazitabira y’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund izabera muri Marriot Hotel guhera ku itariki ya 2 Gicurasi kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.
Ikiganiro Chaka Chaka yagiranye n’itangazamakuru ubwo aheruka mu Rwanda


















TANGA IGITEKEREZO