Barbine Mutoni w’imyaka 17 y’amavuko, ni we uherutse kwegukana ikamba rya Miss High School 2014. Mu migambi yihaye harimo kwigisha urubyiruko kuba imbuto z’amahoro no kuvugira abana b’abakobwa bacikirije amashuri ku mpamvu zitandukanye.
Nyuma yo kwegukana iri kamba ryahatanirwaga n’abakobwa 11, Miss Barbine Mutoni aganira na The New Times yashimangiye gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurinda abakiri bato kunywa ibisindisha no kujya mu tubari bataruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu Nyampinga, yavuze ko abana bakiri bato bishora mu bisindisha by’umwihariko abanywa ibiyobyabwenge, nta terambere bageraho.
Abajijwe icyo avuga kuri filime z’ubusambanyi zoretse rumwe mu rubyiruko yagize ati, “Ni ikintu kibi cyane kuba hari urubyiruko ruri muri ibyo bintu. Bagomba kubirindwa mu buryo bwose bushoboka kuko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato , cyane cyane byangiza imitekerereze yabo”
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo narwo, Miss High School yarugiriye inama yo kuzikoresha mu buryo bubabyarira umusaruro.
Ati, “Ndabasaba gushyiramo ingufu mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nzira yunguka nko gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro cyangwa kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda”
Mu bantu bo ku Isi afatiraho urugero banamutera ingufu mu byo akora, harimo Umunyamerika Pasiteri Rick Warren by’umwihariko akaba akunda igitabo yanditse cyitwa “Purpose Driven Life”; anafatira urugero ku munyamakuru Oprah Winfrey.
Mu byifuzo afite nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss High School ku nshuro ya mbere, ni ukuzahatanira amarushanwa ya Miss Rwanda ndetse byaba byiza akayegukana.



















TANGA IGITEKEREZO