Akarere ka Nyanza kafatwaga nk’Umurwa w’ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu 1961. Icyo gihe hatuye abarimo Kigeli IV Rwabugiri, Yuhi IV Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Nyanza ni agace kabitse amateka y’igihugu arimo ibiranga Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bigaragaza umuco w’Abanyarwanda byakoreshwaga hambere.
Ahitwa mu Rukali, niho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda irimo amateka n’umuco wihariye w’abenegihugu. Iri mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana ahahoze urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa wabatijwe Charles Léon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.
Hafi y’Ingoro y’Abami nko mu kilometero kimwe hari umusezero wo ku musozi wa Mwima witegeye Mushirarungu; aha niho hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa watanze ku wa 25 Nyakanga 1959, agatabazwa ku wa 28 Nyakanga 1959. Ni naho kandi Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ku wa 16 Ukwakira 2016, yatabarijwe ku wa 15 Mutarama 2017.
I Mwima kandi niho Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 20 Mata 1994, yashyinguwe mu cyubahiro ku wa 20 Mata 1995.
Muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, mu Karere ka Nyanza hari utundi duce turi gukorerwa inyigo ku buryo tuzashyirwa mu hantu ndangamurage.
Hamwe mu hantu ndangamuco ndangamateka y’u Rwanda wasura mu karere ka Nyanza
Ni urugendo runini rufata amasaha atari make witegereza byinshi mu bigize amateka y’u Rwanda mu nzira ndangamurage zigize akarere ka Nyanza. Ugenda usobanukirwa imisozi myiza irimo Mushirarungu, Gacu, Rwabicuma na Mpanga n’indi myinshi.
Ingoro yo kwigira
Iyi ngoro iherereye ku Rwesero ni Ingoro y’Umwami wa III Rudahigwa yubatse kuko yabonaga iyo yabagamo itakijyanye n’umwami w’u Rwanda. Imirimo yo kuyitunganya neza irarimbanyije.
Byitezwe ko iyi ngoro izarangira gutunganywa vuba ndetse hatangiye imirimo yo kwitegura kuyitaha ku mugaragaro.
Mu Rukari
Ahubatse ingoro y’amateka y’abami, harimo iya Mutara III Rudahigwa yubatse mu 1932 ku nkunga y’Ababiligi. Igaragiwe n’Ingoro gakondo ishushanya iya Yuhi V Musinga.
Umusozi wa Mwima Uyu musozi uri i Nyanza ufite amateka, hari urugo Umwami Rwabugiri yubakiye umwamikazi Kanjogera, aha ni naho hatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959, Kigeli V Ndahindurwa mu 2017 n’umwamikazi Rozaliya Gicanda mu 1995.
Icyuzi cya Nyamagana
Umwami Mutara III Rudahigwa yagifukuye afatanyije na Agoronome w’Umubiligi witwaga Dubois. Cyafunguwe nyuma y’ inzara ya Ruzagayura yibasiye u Rwanda hagati y’umwaka wa 1943 na 1944 ngo gifashe abaturage kuhira.
Mu kugicukura umwami yari agamije kuhira imyaka no gutangira ubworozi bw’amafi mu rwego rwo guhashya imirire mibi mu Banyarwanda no kwirinda ibindi byorezo by’inzara byashoboraga gutera. Iki cyuzi cyahawe izina rya Yorodani y’i Nyanza.
Mu Gakenyeri kwa Musinga
Aha hahoze urugo rw’Umwami Yuhi V Musinga n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera bahatuye ahagana mu 1899.
Kuva iki gihe Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami kugeza mu 1962 ubwo Ingoma ya Cyami yakurwagaho. Mbere ya Gakenyeri uyu mwami yagiye atura ahandi akagenda yimuka. Ubu aha Gakenyeri hari ikigabiro kinini bivugwago cyari ku irembo rya Musinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!