Urutonde rwose rurimo abantu barenga ku 1.157 bakorera mu nzego zitandukanye zirimo politiki, siporo, ubuhanzi n’imirimo igirira umumaro sosiyete, aho bagiye guhabwa imidali itandukanye irimo MBE (Member of the Most Excellent Order of the British Empire). Iki kikaba ari icyubahiro gikomeye gitangwa n’Umwami w’u Bwongereza ku bantu bagaragaje umusaruro w’igihe kirekire cyangwa serivisi zidasanzwe bagiriye sosiyete.
MBE iri mu rwego rw’ibihembo bigize ‘Order of the British Empire’, aho iza munsi ya OBE (Officer) na CBE (Commander), ariko ikaba iri hejuru ya BEM (British Empire Medal). Iyi midali yose kandi ikaba iri mu yatanzwe kuri iyi nshuro. Indi midali y’amazina akomeye yatanzwe harimo iyo ku rwego rwo hejuru rw’abanyacyubahiro ya Knight (Sir) na Dame.
Idris Elba, uzwi cyane muri filime zirangira n’iz’uruhererekane zirimo “Luther” na “The Wire”, yahawe icyubahiro cyo kuba Knight kubera uruhare rwe mu kurwanya ibyaha by’ikoreshwa ry’ibyuma bikomeretsa, cyane cyane mu bikorwa akorana n’urubyiruko.
Jayne Torvill na Christopher Dean, bamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera imyiyereko yabo yo kubyina ku rubura, by’umwihariko imyiyereko ya Bolero yabahesheje amanota menshi mu Mikino Olempike ya 1984, na bo bahawe icyubahiro. Torvill yagizwe Dame, mu gihe Dean yagizwe Knight.
Nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abagore mu mupira w’amaguru yegukanye igikombe cya Euro inshuro ebyiri zikurikiranya, umutoza wayo Sarina Wiegman, ufite ubwenegihugu bw’u Buholandi, yahawe Dame. Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe izwi nka Lionesses na bo bagaragarijwe icyubahiro kuri uru rutonde.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko uru rutonde rwo muri uyu mwaka “rwizihiza ibyiza by’u Bwongereza, rugaha icyubahiro abantu bashyira inyungu rusange imbere y’inyungu zabo bwite, bagaharanira gukomeza imiryango no guhindura ubuzima bw’abandi.”
Mu bandi bahawe imidali y’aya mazina harimo Cynthia Erivo, umukinnyi wa filime wigeze guhatanira ibihembo birimo icya Oscar, akanatwara ibya Emmy, Grammy na Tony, uzwi cyane nka Elphaba Thropp muri filime ya muzika “Wicked” yasohotse mu 2024, wagizwe Officer of the Order of the British Empire[OBE].
Warwick Davis wakinnye muri filime z’uruhererekane zirimo “Star Wars”, “Harry Potter” na “Willow”, ndetse washinze umuryango wita ku bantu bafite ubugufi budasanzwe (Little People UK), na we yahawe OBE.
Umukinnyi wa filime n’umwanditsi wazo Meera Syal, uzwi muri “Goodness Gracious Me”, “The Kumars at No. 42” n’igitabo “Anita and Me”, yagizwe Dame.
Mu rwego rw’ubucuruzi, Umuyobozi Mukuru w’uruhererekane rwa supermarket za Sainsbury’s, Simon Roberts, yahawe CBE, kimwe na John Pettigrew wahoze ayobora National Grid.
Iyi midali izatangwa mu Ntangiriro z’Umwaka, yatangiye gutangwa guhera mu 1890, hagamijwe guha icyubahiro atari gusa abantu bazwi cyane, ahubwo n’abagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa byabo by’igihe kirekire bitavugwa kenshi.
Abahawe icyubahiro bazashyikirizwa imidali yabo mu birori byihariye bizabera mu ngoro z’umwami zirimo Buckingham Palace mu mwaka wa 2026.







Ibitekerezo 0