Uyu mukinnyi wamamaye muri filime nka The Wire, yavuze ibi mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Red Sea International Film Festival, nk’uko byatangajwe na The Daily Mail. Yavuze ko yifuza kuva imbere ya camera akajya mu mwanya uhoraho wo kuyobora ibikorwa bya sinema.
Ati “Nizera ko abakunzi banjye banyifuriza ibyiza batazambura, ariko mu gihe kiri imbere nshaka kwibanda ku kuyobora filime byuzuye. Maze igihe kinini nkiri mu gukina filime. Ndacyabikunda, ariko kuyobora filime binyemerera gukoresha izindi mpano no kuba ahafatirwa amashusho ya filime mu bundi buryo.”
Uyu mugabo w’imyaka 53, wagaragaye bwa mbere nk’umuyobozi wa filime mu 2018 ayobora Yardie, nyuma akayobora na filime ngufi ya Dust to Dreams izasohoka mu 2025, yavuze ko atifuza gusa guhindura icyerekezo cye muri Hollywood, ahubwo anatekereza no gusubira mu ishuri.
Ati “Hari amahirwe ko nazajya kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi ku miterere y’abantu (human science), atari politiki, kuko ntekereza ko abantu basubiza abandi bantu, yaba ari muri politiki cyangwa muri siporo. Icy’ingenzi ni abantu ubwabo.”
Yakomeje avuga ko yifuza ayo masomo kugira ngo azabashe gukora neza ibikorwa bye by’ubugiraneza n’ubukangurambaga.
Ati “Nifuza kwiga ibyo kugira ngo mbe inararibonye mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubukangurambaga maze igihe nkora. Nk’umukinnyi wa filime, uhora uhabwa amahirwe adasanzwe yo kujya ku rubyiniro cyangwa guhura n’abakuru b’ibihugu, ariko akenshi numva ngendera ku marangamutima aho kugendera ku bumenyi buhagije.”
Idris Elba asanzwe afite umukobwa witwa Isan Elba w’imyaka 22 yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Hanne Nørgaard, ndetse n’umuhungu w’imyaka 10 witwa Winston yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Naiyana Garth. Uretse gukina filime asanzwe ari n’umuririmbyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!