00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Idris Sultan watwaye Big Brother Africa yageze i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 March 2018 saa 01:13
Yasuwe :

Sultan Idris, Umunyatanzaniya wegukanye Big Brother Africa ya 9 yageze i Kigali, yaje kwitabira igitaramo gisoza iserukiramuco ryo gusetsa ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.

Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ rizanye umwihariko mu byerekeye ubuhanzi bwo gusetsa no gufasha abantu kugorora imbavu. Ni ryo serukiramuco rya mbere ryo gusetsa rigiye kubera mu Rwanda, ryateguwe na Arthur Nation isanzwe ibarizwamo Nkusi Arhur, umunyarwenya umaze kwigaragaza mu karere.

Idris Sultan, ni umufotozi wabigize umwuga, ni umunyarwenya ndetse ngo yiyumvamo impano ikomeye yo kuzaba umukinnyi ukomeye wa sinema ku Isi ndetse muri iki gihe akora ibyerekeye imideli nk’umwuga.

Uyu musore wakanyujijeho mu rukundo na Wema Sepetu bagatandukana nabi, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018. Yahagereye rimwe na Salvador, umuhazni w’urwenya wo muri Uganda umaze kwamamara muri Afurika.

Aba bombi bavuze ko biteguye iki gitaramo kizabera kuri Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Mr Nice; hazaba hari n’abandi banyarwenya nka Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania) na Arthur Nkusi (Rwanda).

Aba bose Salvador, Idris, Nkusi Arthur n'ababakiriye ku kibuga bari batembagaye kubera urwenya

Iserukiramuco rya Seka Festival, ku munsi wa mbere kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 24 Werurwe 2018 igomba kubera mu mihanda itanu Kicukiro, Kacyiru, Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, imodoka zose zizaba zifite ibyerekezo byo gutwara abagenzi berekeza mu mujyi wa Kigali rwagati[kwinjira mu modoka ni amafaranga 500].

Seka Festival izasorezwa muri Camp Kigali, kwinjira bizaba ari amafaranga 2000frw ku banyeshuri, 5000frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.

Salvador, umunyarwenya ukomeye muri Uganda na Idris wo muri Tanzania bageze i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages