00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifatwa ry’amashusho ya filime yahuriyemo abarimo Willy Ndahiro na Mazimpaka Kennedy rigeze kure (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 May 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Abakinnyi bamaze kubaka izina muri sinema Nyarwanda bageze kure ifatwa ry’amashusho ya filime bahuriyemo yiswe “Miss Of The Nile”, igaruka ku buzima bw’umukobwa watawe na nyina akivuka.

“Miss of The Nile” ni filime igaruka ku mukobwa witwa Rose. Uyu mukobwa aba yaravutse mu buryo budasobanutse kuko umubyeyi we atari afite ubushobozi, akamuta kwa muganga ariko agasiga amwandikiye urwandiko ruzamujyana kujya gushaka umubyeyi we.

Uyu mukobwa uba yarajugunywe, aza kurerwa n’abandi bantu baba barabuze urubyaro, bakamurera atari izindi mpuhwe. Uwo mwana aza kubaho nabi, akishakira uko akora ubuzima bwe, yubaka igihugu cye aba umuntu.

Ineza Keila Bernice wamamaye muri filime zitandukanye zirimo Bamenya ni umwe mu bazagaragara muri iyi filime. Uyu mukobwa ni we mukinnyi w’imena, byumvikane ko ari we Rosa.

Willy Ndahiro agaragaramo ku mazina ya Gwiza, Kennedy Mazimpaka agaragaramo yitwa Alain, Assumpta Mico muri iyi filime yitwa Rozy naho Kanagire Laurene yitwa Claire.

Hari kandi Kate Katabarwa witwa Lize mu gihe Kabarokore Yvonne ukunda gukoresha izina rya Ïvy, wari waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International 2024 ryabereye muri Cambodia, azagaragaramo yitwa Linda. Undi uzagaragaramo ni Daniel Gaga benshi bazi nka Ngenzi.

Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryatangiye ku wa 15 Gicurasi 2025, rizasozwa ku wa 29 Gicurasi. Abakinnyi n’ikipe iri gukora kuri iyi filime bamaze iminsi irindwi i Musanze, aho bari bafite n’iminsi ibiri mu ruganda rw’icyayi i Nyabihu. Bakoreye kandi muri ‘Kinigi Women Village’ ahari abagore bakorera ubugeni.

Nyuma yo kuva i Musanze bahise berekeza mu Mujyi wa Kigali aho bakoreye muri ALU, mu bitaro by’Umwami Faisal n’ahandi hatandukanye nk’uko Aaron Niyomwungeri ushinzwe ibikorwa bijyanye no gufata amashusho ya filime yabitangaje.

Iyi filime izajya hanze muri uyu mwaka cyane ko nyuma yo kuzenguruka igihugu hafatwa amashusho yayo, hazakurikiraho kuyitunganya. Byitezwe ko nijya hanze izerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime ndetse no mu maserukiramuco atandukanye ku Isi yose.

Iyi filime yashowemo imari na Ismaël Ntihabose wakoze filime ‘Kinyarwanda’ yagiye hanze mu 2011, yanamamaye cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Amashusho y'iyi filime azafatirwa mu bice bitandukanye by'u Rwanda
Ifatwa ry’amashusho ya filime yahuriyemo abarimo Willy Ndahiro na Mazimpaka Kennedy rigeze kure
Iyi filime izagaragaramo 'scene' zijyanye no kudoda
Iyarwema Simon na Mazimpaka Jones Kennedy mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime
Ismaël Ntihabose (uri hagati) ni we uri inyuma y'umushinga wa 'Miss of The Nile' ndetse ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina muri sinema
Willy Ndahiro mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime
Ineza Keila Bernice ari gukorerwa 'make up'
Kanangire Laurene umenyerewe mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda [uri hagati] na Ineza Keila Bernice mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime
Ismaël Ntihabose wakoze filime ‘Kinyarwanda’ washoye imari muri iyi nshya hano yari ari kumwe na Mazimpaka Jones Kennedy wamamaye muri sinema mu Rwanda. Aha bari mu Karere ka Musanze bafata amashusho
Iyi filime izagaragaramo ibintu bitandukanye
Muri iyi filime hazagaragaramo ibice bitandukanye birimo n'aho abakinnyi bazagaragaramo harimo na polisi
Iyi filime byitezwe ko izajya hanze muri uyu mwaka
Aaron Niyomwungeri ushinzwe ibikorwa bijyanye no gufata amashusho ya filime 'Miss of The Nile' ubwo yari ari mu bikorwa byayo
Ni filime yashowemo imari na Ismaël Ntihabose uri hagati, wakoze filime ‘Kinyarwanda’, yagiye hanze mu 2011 yanamamaye cyane mu Rwanda no hanze yarwo
Ineza Keila Bernice ni ubwa mbere agiye kugaragara muri filime irangira
Ineza Keila Bernice wamamaye muri filime zitandukanye zirimo Bamenya ni umwe mu bazagaragara muri iyi nshya. Uyu mukobwa ni we mukinnyi w’imena, byumvikane ko ari we Rosa
Ineza Keila Bernice ubwo yari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages