00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi : Pearl Thusi uri i Kigali yigishijwe kugosora ikawa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 May 2023 saa 03:41
Yasuwe :

Umunyafurika y’Epfo, Pearl Thusi, icyamamare muri sinema ya Afurika ni umwe mu bakomeje kuryoherwa n’ibyiza by’u Rwanda nyuma y’icyumweru bamaze bakurikira imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Sithembile Xola Pearl Thusi w’imyaka 35 nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze yanyuze ku iduka ricuruza ikawa y’u Rwanda ‘One Cup’ mu mujyi wa Kigali yerekwa uko itunganywa ndetse n’uko bayigosora.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wari uherekejwe na Maff Derulo bishimiye ibyo beretswe n’uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda.

Pearl Thusi aherutse gutangaza ko ari iby’icyubahiro kuba yaritabiriye imikino ya BAL yatumye abasha guhura na Perezida Paul Kagame.

Abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa buherekejwe n’ifoto ye ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu agaragaza ko yishimiye guhura na we ndetse ko hari byinshi yamwigiyeho yiteguye no gushyira mu bikorwa.

Pearl Thusi uri mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika y’Epfo, yavutse mu 1988.

Uretse gukina filime ni umunyamakuru akaba n’umunyamideli.

Yamenyekanye nka Patricia Kopong muri filime y’urwenya ya BBC na HBO yiswe “The No. 1 Ladies’ Detective Agency”anagaragara nka Dayana Mampasi mu ya ABC yiswe “Quantico”.

Ni umukinnyi mukuru wa filime ‘Queen Sono’ yo mu 2020 yabaye iya mbere ifite umwimerere Nyafurika mu z’uruhererekane zaciye kuri Netflix.

Aheruka kugaragara muri “Fistful of Vengeance’ yasohotse mu 2022.

Pearl Thusi yanyuze ku iduka ricuruza ikawa y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali abafasha kuyigosora
Pearl Thusi yananyuzwe n'uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages