00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto ya mbere y’umwana wa David Bayingana

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 August 2013 saa 08:35
Yasuwe :

IGIHE twabashije kugera ku ifoto yari itegerejwe na benshi y’umwana w’umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, akaba n’umwe mu bakora mu bijyanye n’imyidagaduro David Bayingana.
Uyu mwana yabyaranye na Teriteka Kezie, yitwa Bayingana Joshua Wise. Amaze ukwezi n’icyumweru avutse.
Teriteka yibarutse iyi imfura ye na Bayingana mu gihe uyu Bayingana yari yitabiriye ibirori by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III i Muhanga.
Bayingana asanzwe ari umwe mu bakozi bashinzwe gutegura, (…)

IGIHE twabashije kugera ku ifoto yari itegerejwe na benshi y’umwana w’umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, akaba n’umwe mu bakora mu bijyanye n’imyidagaduro David Bayingana.

Uyu mwana yabyaranye na Teriteka Kezie, yitwa Bayingana Joshua Wise. Amaze ukwezi n’icyumweru avutse.

Teriteka yibarutse iyi imfura ye na Bayingana mu gihe uyu Bayingana yari yitabiriye ibirori by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III i Muhanga.

Bayingana asanzwe ari umwe mu bakozi bashinzwe gutegura, gahunda n’imigendekere myiza y’ibitaramo bya Primus Guma Guma (staff).

Bayingana areba umwana

Tariki ya 21 Werurwe, Bayingana yashyingiwe imbere y’umuryango n’uyu Teriteka i Bujumbura mu Burundi.

Tariki ya 23 Werurwe 2013, Bayingana yashyingiwe imbere y’amategeko mu biro by’Ububabyi n’Amahanga by’u Rwanda mu Burundi.

Bayingana areba umwana
IGIHE twabatangarije bwa mbere ifoto y'uyu mwana

Bayingana, uri mu banyamakuru bazwi kandi bakundwa cyane hano mu Rwanda (biciye mu kiganiro Ten Sport), yaje kubana na Teriteka Kezie kuwa 25 Gicurasi 2013.

Bayingana na Teriteka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages