IGIHE twabashije kugera ku ifoto yari itegerejwe na benshi y’umwana w’umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, akaba n’umwe mu bakora mu bijyanye n’imyidagaduro David Bayingana.
Uyu mwana yabyaranye na Teriteka Kezie, yitwa Bayingana Joshua Wise. Amaze ukwezi n’icyumweru avutse.
Teriteka yibarutse iyi imfura ye na Bayingana mu gihe uyu Bayingana yari yitabiriye ibirori by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III i Muhanga.
Bayingana asanzwe ari umwe mu bakozi bashinzwe gutegura, gahunda n’imigendekere myiza y’ibitaramo bya Primus Guma Guma (staff).
Tariki ya 21 Werurwe, Bayingana yashyingiwe imbere y’umuryango n’uyu Teriteka i Bujumbura mu Burundi.
Tariki ya 23 Werurwe 2013, Bayingana yashyingiwe imbere y’amategeko mu biro by’Ububabyi n’Amahanga by’u Rwanda mu Burundi.
Bayingana, uri mu banyamakuru bazwi kandi bakundwa cyane hano mu Rwanda (biciye mu kiganiro Ten Sport), yaje kubana na Teriteka Kezie kuwa 25 Gicurasi 2013.



















TANGA IGITEKEREZO